Intwaro z’ingenzi Abanyarwanda bifashishaga mu guhangana n’ibyorezo by’inzara n’indwara

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 16 Mata 2020 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Mu bihe byose u Rwanda rwagiye ruhura n’ibyorezo by’indwara, ibiza n’inzara z’urudaca, rwagiye rugira intwaro zikomeye zirufasha guhangana n’ibyo biza, kugeza ubwo rubyohereye bikagenda buheriheri.

Hari ibyorezo bitandukanye byagiye byibasira u Rwanda birimo nk’Indwara z’umuze no gusogobwa byahitanye abatagira ingano mu iyima rya Mutara Semugeshi, hari indwara y’ubushita yateye mu Gisaka ku ngoma ya Mibambwe Sentabyo.

Hari ibindi biza byaje ubwo u Rwanda rwar ruhanganye n’ubukoloni hagati y’umwaka wa 1890 n’uwa 1946. Muri ibyo bihe u Rwanda rwibasiwe n’indwara z’amatungo zirimo uburenge, iragara, muryamo n’amashuya. Hateye kandi indwara z’abantu zirimo Mugiga, ubushita n’ibihara, haza no gutera inzara karundura zahitanye abatagira ingano zirimo Muhatibicumuro, Ruyaga, Rumanura, Gakwege, Rwakayihura na Ruzagayura.

N’ubwo ibyo byorezo byazaga bikidegembya, ndetse hakaba n’ibimara iminsi itari mike, ntibyabuzaga ko Abanyarwanda bafata ingamba zo kubitsinda ubutazagaruka.

Mu murage wa Gihanga yahaye u Rwanda mu ihangwa ry’igihugu cya Gasabo, yahaye abazamukomokaho n’umuryango mugari w’abenegihugu, umurage ukomeye ugomba kugenga imiyoborere y’igihugu n’imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, mu myaka amagana n’amagana ubwo azaba atakiriho. Imitekerereze- murage ya Gihanga, yabaga inakubiye mu mihango y’ubwiru yakorwaga mu rwego rwo kohera ibiza bizaza mu gihugu.

Mu Rwanda rwo ha mbere, bagiraga amahame y’imiyoborere, imibereho n’imibanire akurikira: Gukunda Imana yaremye u Rwanda n’Abanyarwanda, Gukunda u Rwanda nk’umurage ukomeye ugomba kubungabungwa, Gukunda no gukeza umwami cyangwa se kubaha no kumvira ubuyobozi, Kubaha no kurengera ikiremwamuntu n’urusobe rw’ibinyabuzima no kugendera ku mahame ya za kirazira yo kugira ibyo utinya n’ibyo wubaha.

Ayo mahame uko ari 5, niyo ngenderwaho mu kwesa imihigo y’ibyo babaga barahize kugeraho ibihe byose.

Muri ayo mahame, ni naho habonekagamo intwaro zikomeye zifashishwaga mu guhangana n’ibiza, ibyorezo by’inzara n’indwara z’abantu n’amatungo. Izo ntwaro zarimo:

Gukunda no kuramya umwami: Nubwo iyo mvugo yakoreshwaga ityo mu bihe byo ha mbere, yabaga ishaka kugaragaza ko Abanyarwanda bahawe umurage w’ihame ryo gukunda no kubaha ubuyobozi bwabo. Ibyo bikabarinda amakimbirane yo kurwanira ubuyobozi no kubangamira gahunda za Leta. Iyo ikaba ariyo nkomoko-muzi yo kumvira abayobozi kw’Abanyarwanda, ari nayo mpamvu mu gihe cy’amatora yo kubashyiraho, biba bimeze nk’ubukwe, naho mu yandi mahanga, amatora akaba ari intambara zihitana benshi.

Kumvira ubuyobozi kw’Abanyarwanda, kwababereye intwaro idasaza yabafashije guhangana n’ibyorezo bikaze byabaga byarazengereje igihugu. Iyo ubuyobozi bwafatanga ingamba zo kurwanya no kwagiriza ibyo byorezo, abaturage bazakiranaga yombi, bikanaborohera no kuzishyira mu bikorwa, kuko zabaga zatanzwe n’ubuyobozi bakunda.

Kugira za kirazira: Mu murage w’Abanyarwanda, batojwe kugira ibyo baziririza, bibafasha kwigengesera mu byo bakora, no kugira ubushishozi bubatoza kudakora iki cyangwa se kiriya. Izo za kirazira, nizo zabafashije guhangana n’ibyorezo byadukaga mu gihugu, kuko babibonaga nk’ibizira bigomba kwirindwa, bakabirwanya bivuye inyuma.

Kumvira ubuyobozi biri mu byatumaga abanyarwanda batsinda ibyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .