Ni umushinga ukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, watangiye mu 2021 ariko ushyirwa mu bikorwa mu 2022.
Ni umushinga ugamije kubungabunga, kubika, guteza imbere umurage, umuco ndetse n’amateka y’u Rwanda. Hagaragaraho kandi amamurika ku mateka y’u Rwanda, ku hantu ndangamurage na ndangamateka ndetse n’ateza imbere ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda.
Usibye ayo mamurika, kuri Google Arts and Culture hariho n’amafoto y’ibikoresho bibitse mu ngoro ndangamurage. Uyu mushinga kandi uzatanga amakuru ya nyayo ajyanye n’umuco ndetse n’amateka by’u Rwanda kandi bikazanagera ku Isi yose.
Amakuru yose ari kuri uru rubuga yavuye mu bushakashatsi bwakozwe ndetse n’andi makuru Inteko y’Umuco yari isanzwe ifite. Kugira ngo agereho kandi hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye ari nabo bagiye batanga amakuru.
Kuri uru rubuga hamaze gushyirwaho ishyamba rya Nyungwe, inzibutso zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata ziheruka gushyirwa mu murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ndetse n’ibindi.
Kugeza ubu hagaragaraho inkuru 58 ariko n’izindi zigiye gushyirwaho. Amafoto n’amakuru biriho birenga 1500. Aya mafoto ajyanye n’umuco n’umurage by’u Rwanda ndetse n’ajyanye n’ubuhanzi muri rusange.
Nta bihangano by’indirimbo mu buryo bw’amajwi biriho harimo n’ibyo u Bubiligi bwasubije u Rwanda mu 2021.
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yavuze ko ari indi ntambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu guteza imbere umurage.
Ati “Ni iby’agaciro kuri Guverinoma y’u Rwanda no kuri njye by’umwihariko guhagarara hano imbere yanyu mpamya uyu muhigo ukomeye wo gusigasira umurage wacu, umuco no gutuma ubu bufatanye bw’agaciro na Google Arts Institute, bugamije ubucuruzi buhuza abakunzi b’ubuhanzi ndetse n’abandi b’inararibonye ku Isi yose.’’
Yakomeje avuga ko umurage w’umuco ku Rwanda ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu iterambere rirambye ndetse abanyarwanda bakaba ari bamwe mu bafite ishyaka ryo kubishyigikira Yakomeje avuga ko u Rwanda cyane ko rwashyize imbere gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ati “Niyo mpamvu u Rwanda rwahisemo gufata umuco warwo nk’umusingi n’igisubizo kirambye ku bibazo bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
“Gukoresha urubuga rwa Google Arts & Culture bizafasha umurage w’u Rwanda kuwugeraho byoroshye cyane ku isi yose atari abanyarwanda baba hanze gusa ahubwo n’abandi batari bo bari hanze.’’
Umuyobozi wa Google Africa, Ogbuefi Akunne Alex Uche Okosi, yavuze ko bashaka ko Isi yose ibona umurage ndetse n’umuco Nyarwanda kuko byihariye
Ati “Twe nka Google Arts & Culture dutekereza ko umuco w’u Rwanda ari ikintu gitangaje kandi gifite imbaraga. Dushaka ko isi ibona u Rwanda kandi ikarwishimira binyuze mu muco warwo. Twishimiye kuba twatangije uru rubuga uyu munsi.’’
Yongeyeho kandi ko u Rwanda ruzungukira muri ubu bufatanye mu birebana n’ubukerarugendo ndetse bamwe bakaba banashora imari, kubera ibyo bazaba babashije kubona ku murage nyarwanda.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko amasezerano bagiranye na Google ndetse n’igihe cya ngombwa cyo kuyasesa.
Ati “Ni umushinga uteye neza ku buryo batwigishije uburyo tubyikorera. Ikirimo keretse uruhande rumwe rushatse kuyahagarika. Twarayishimiye kuko yatumye tugera byo twifuzaga.”
Akomeza avuga ko aya masezerano ari muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ya ‘Visit Rwanda’, yo gukomeza kureshya ba mukerarugendo. Agaragaza ko uru rubuga rwashyizwe kuri Google rwaje kunganira ubundi buryo bwa Dipolomasi bwari busanzwe bwo kumenyekanisha igihugu biciye mu muco, amateka n’ubuhanzi.
Ushaka kureba uru rubuga rushya wakanda hano.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!