Inkomoko y’Insigamugani “Bakoze mu bushyushye”

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu bari bafitanye inzigo nyuma bamara kuyica babandi bakongera kuzura; nibwo batangara bagira bati “Buriya bakoze mu bushyushye”. Wakomotse kuri Rugaju rwa Mutimbo na Yuhi Gahindiro; ahasaga umwaka wa 1700.

Rugaju rwa Mutimbo yari umutoni w’akadasohoka kwa Gahindiro, akagira abavandimwe babiri: Gashikazi na Munene. Gashikazi yamutwariraga Abashakamba, naho Munene akaba ku mbuto ye no mu nyambo.

Bukeye Rugaju yangana na Marara ya Munana wa Gihana cya Cyilima Rujugira; batsitsuranira kuri Gahindiro; ariko Rugaju akamurusha ubuhake n’ubwo Marara yari umuvandimwe wa Gahindiro bwose.

Nuko urwangano rwa Marara na Rugaju rumaze gukomera, Marara agira ubwoba akeka ko Rugaju azamwicisha kuko nta cyo yabwiraga Gahindiro ngo ahigime. Nibwo yigiriye inama yo kubimenyesha Gahindiro. Ubwo abanza gukenguza ko Rugaju adahari asangà Gahindiro, ati “Nyagasani ndabasaba ko tubonana”. Ubwo Gahindiro arahaguruka bajyana mu ngombe yo mu gikari.

Bagezeyo Marara aratangira ati “Nyagasani ndagushimira Rugaju rwa Mutimbo kuko ari umugabo cyane”. Ubwo ariko yashakaga kumuteranya na we. Ati “Navuye inda imwe nayiva na Rugaju, najya kubana nkabana na Rugaju, ndetse nanahakwa ngahakwa na we”.

Yarakomeje ati “Igitumye mvuze ntyo ni uko Rugaju akwaka umugaragu wawe ukemera ukamutanga akamwica, yakwaka umuvandimwe wawe ukemera ukamutanga akamwica. Uvuga ko we agukunda ariko azi kubumbatira abe akumaraho abawe. None rero niba uzi ko Rugaju agukunda, musabe murumuna we Munene umwice; niyemera ndaba mvuga ubusa”. Nuko Gahindiro, ariyumvira, ageze aho aremera; barikubura basubira mu nzu.

Bamaze kugera mu byicaro, Rugaju arinjira Gahindiro aramukebuka amusuhuza mu cyivugo cye ati “Wiriwe Nkuba y’imiheto. Ngwino ngire icyo nkubaza”.

Baragenda bageze muri ya ngombe yahoranyemo na Marara arahagarara aramukebuka; ati “Rugaju uzi ko twabanye cyane nkagukunda, icyo unsabye cyose nkakiguha”, Rugaju ati “ Koko nyagasani ntubeshya”. Gahindiro, ati “Wowe se hari icyo ndagusaba?” Rugaju ati “Nyagasani nta cyo”. Gahindiro, ati “Noneho ngusabye murumuna wawe Munene mwice kuko namenye neza ko anyanga”.

Rugaju ati “ Nyagasani byari byo, ariko ni uko turi inkeho kandi tukaba dukubitiyeho no kugira imirimo yawe myinshi. Gashikazi ari mu ngabo zawe z’Abashakamba mu rugerero rw’ i Nyaruteja, Munene na we akaba mu nyambo zawe no ku mbuto yanjye, naho jye nkaba ku yawe. Ubwo se tuvuyemo umwe ibyo byazakorwa na nde?”

Ibyo byose babivugaga bataheje Marara, Gahindiro ataragira icyo asubiza, Marara ati “Nimureke mbakize”, ati “Gahindiro, Rugaju aragutsinze; kandi agutsindiye abe n’abawe n’u Rwanda rwawe”. Rugaju yitegereza Marara amuhamagara mu cyivugo cye; ati : «Ni Ingaju Bwara! Ni Umunyamutara, wowe ntukiza uradobeka”.

Nuko Gahindiro yumvise ayo magambo Marara amubwiye aramurakaza, we na Rugaju barekera aho bikubura barakaranije. Gahindiro asanga Abashakamba mu nzu yicara ku rwuririro rw’igisasiro arahora; naho Rugaju ajya ku kiraro cye ajyana n’Uruyange acika ibwami. Biciyeho akanya badakoma, abahungu barongorerana; bati “Mbese noneho byagenze bite ko Gahindiro na Rugaju baje badaseka ?” Marara arabongorera, ati “Nimwinumire narikoze”. Gahindiro na Rugaju bagumya kurebana barakaye; dore ko Rugaju nta cyo yatinyagaho Gahindiro, ku bw’akizerabuhake.

Bigeze mu kagoroba, Gahindiro n’Abashakamba ba mbere bitaga Kimomo bajya mu nzu. Bakigera mu byicaro Munene aratunguka arabasuhuza. Gahindiro yumvise ijwi rye, arahaguruka barasakirana; aramuterura amukubita ku nkingi z’inzu. Munene agenda intambike yikubita kuri kanagaze, arabirinduka agwa inyuma y’intarengwa acika uruti rw’umugongo akurizaho gupfa.

Abahungu babonye asambagurika bariyamira, bati “Nimuze murebe iritigeze riba”. Sayinzoga ya Mukenga ahagarara hejuru y’iyo ntere, ati “Bamenya ubwenge kwa Mutimbo barakanyagwa” Ati “Murareba Munene wanze gufata inkingi ngo adasiga acumuye ibwami. Nimubareke ni bo bazasigara ibwami”.

Gahindiro ati “Ntawabikugira” Undi, ati “Ndazamba ntawabingira”. Abahungu babyumvise bisa n’ibibashimisha bariyamira.

Rugaju yumvise ayo magambo, ahagurukana uburakari buruta ubwo yavanye mu ngombe igihe yavuganaga na Gahindiro. Ajya mu kiraro cye amara iminsi ataza gushengera. Abashakamba baba babonye ubwotero bwo kumurega. Babwira Gahindiro, bati “ Erega shaka naho ubundi uri mu nzigo”.

Ubwo abakunzi ba Rugaju, bajya kumuburira, bati “Harya urigunze ngo Gahindiro yishe murumuna wawe? Nutindiganya gato ahubwo nawe uratangwa.” Ubwo babimubwiraga aryamye ; amaze kubyumva arabyuka arihezura arashengera. Ariko nubwo yashengeye bwose, umubabaro yatewe na murumuna we wari ukimurimo. Nuko aragenda agitunguka ibwami, Abashakamba baryana inzara, bati “Rya shyano ryaje”.

Rugaju ageze imbere ya Gahindiro, ati “ Semukanya, dukore mu bushyushye”. Ubwo yavugaga ko bikwiye gukaraba inzigo. Abahungu baratangira baravuga, bati “Koko ubutoni butera ubupfu dore uko bwarangaje Rugaju! Umuntu ushaka gukora mu bushyushye n’umwami”.

Gukora mu bushyushye ni ukwenda uburo bakabushyira mu ruganzo (urujyo), bwamara gushyuha bagahuriza amaboko muri bwo, bakaba babujije wa wundi wishwe ntahorerwe kuzatera abatamuhoreye, nabo kandi ubwabo bakaba bigoroye, naho rubanda rugufi bakarabaga amazi mu rujyo gusa.

Nuko byibera aho birahorwa, aho Rugaju amariye gutangirwa, noneho rubanda batinyuka kubisubiramo babigira umugani, ari wo bacira umuntu wubahuka abamusumbye; bati “Arashaka gukora mu bushyushye aka Rugaju !” . Ari byo kuvuga ko yikunguriye, yubahuka gukarabana inzigo n’umwami.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza