00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingororano z’intwari ku rugamba mu bihe byo hambere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Mu mateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, cyane cyane mu gisata cy’urugamba rwo kwagura u Rwanda no guhashya abagomeramurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe, habayemo intwari zitagira ingano zakirasaniye zinagihanganira n’abatagikunda.

Abami b’u Rwanda nabo babigize intego ntagamburuzwa ko bazajya babaha impeta z’ishimwe n’ingororano ku bw’ubutwari bagaragaje mu guhanganira u Rwanda.

Icyakwitabwaho cyane ku bazasoma aya mateka, nuko impeta z’ubutwari n’ingororano z’intwari zose zatangwaga umuntu akiriho abona n’amaso ye, bakamushagara bishimye nawe abibona bakifatanya gutegura ibyo birori byizihie umutima n’amaso.

Nta Munyarwanda ubarwa nk’intwari atakiriho nk’uko benshi babivuga, iyo n’imyumvire dukomora ku bakoloni n’abanyamadini. Kuva ubwo, mu mibereho y’Abanyarwanda, ubutarushwa n’intsinzi biba intego y’ibihe byose.

Mu Rwanda rwo hambere hari ingororano z’ubutwari zatangwaga ku ntwari zitwaye neza ku rugamba nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo.

Ni amateka y’impitabihe ku mitangirwe y’ingororano ku ntwari zesheje umuhigo wo guhashya umwanzi no kumutsinda burundu, nk’uko byakorwaga mu Rwanda rwo hambere.

Mu mateka y’u Rwanda, umwami Ruganzu Ndoli, ni we waciye iteka rishyiraho ingororano zihabwa ingabo zatsinze urugamba n’umugayo w’ibigwari byatengushye igihugu bigaharira abandi umurimo wo kuruhanganira bonyine.

Muri iyi nkuru turabatekerereza iby’ingororano zahabwaga ingabo zatsinze urugamba, naho iby’umugayo w’ibigwari byo ni iby’ubutaha.

Umwami Ruganzu Ndoli wakunze kwitwa Cyambarantama mu mateka y’u Rwanda, yatwaye u Rwanda mu bihe bikomeye aho rwari rumaze imyaka isaga 11 ruraranze, nyuma y’amahano yadutse mu bikomangoma byo kwa Gahima bikarwanira ingoma. Juru na murumuna we Bamara bakica mukuru wabo Ndahiro Cyamatare agatanga adatanze.

Bitewe nuko Ruganzu Ndoli yari afite akazi katoroshye ko gushimangira igitinyiro cy’u Rwanda mu mahanga aruzengurutse no kwihimura ku bapfakaje u Rwanda bakica se Ndahiro Cyamatare na Nyina Nyabacuzi, Ndoli yashakishije ikintu cyatuma abaturage ayoboye n’Ingabo bari kumwe mu igababitero byo koromya amahanga bayagusha ruhabo.

Bagize ubushake bwo kwitabira no kwitangira igihugu mu mugambi ukomeye barimo w’umushinga wo kubaka u Rwanda, wari ugeze kure mu bitero byo kwagura igihugu no gukomeza guhashya abagomeramurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe.

Muri icyo kibariro, ni bwo yaciye iteka ritanga ingororano ku ntwari zagaragaje ubudasa muri buri gikorwa cyerekeranye na gahunda yari yimirije imbere.

Ruganzu Ndoli ni we wagennye inzego z’Intwari bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, anaca iteka rigena ingororano z’ubutwari n’ibindi bagomba kugabana.

Izo ngororano zahabwaga ingabo zatsinze urugamba, zatumye Abanyarwanda barushaho gushira amanga no kurwana ishyaka ryo kwikura mu bucakara bw’amahanga no kwigarurira ibihugu.

Nyuma yo kugena impeta z’ubutwari, yagannye n’Ingororano zahabwaga intwari uhereye ku ngoma ye.

-  Imiterere y’ingororano zatangwaga:

  • Inka y’Umuheto: Inka y’umuheto yagororerwaga ingabo yose yagabye urugamba ikarutsinda, n’ubwo yabaga nta mubisha yatsinze mu itsimbiro cyangwa ngo abe yahawe impeta z’ubutwari z’umudende, impotore n’uwacanye uruti.

Mu bigaragara ntaba yaratereranye abandi ku rugamba, yabaga yarawitabiriye akarurasanira n’ubwo atagira uwo ahamya, kugeza urugamba rusoje bagatahana intsinzi. Inka y’Umuheto kandi yagabirwaga Ibitsimbanyi byose byagize uruhare mu gutunga Ingabo ku rugamba no gushorera iminyago.

  • Intango y’Abahizi: Mu Rwanda rwo hambere, bagiraga ibikoresho mugerwa bifashishaga mu gupima ibisukika, ndetse bakabyifashisha mu gusangiriraho ibinyobwa.

Muri ibyo bikoresho habagamo Intango, Ikibindi, Urweso n’Akeso, uko byatandukanaga mu mazina, ni nako byabaga bitangana no mu bunini. Intwari zasangiriraga ku Ntango cyangwa se ibirori byahuje abantu benshi, kigakoreshwa kandi n’imiryango yifite, Intango ikaba yari mu bwoko bw’ibibumbano, ingana n’ikibindi kinini cyane (Kijyamo Ijerekani hejuru y’eshatu).

Ikibindi cyo cyasangirirwagaho n’abantu bake bahuriye mu birori biciriritse cyangwa se imiryango itifite cyane (Kijyamo Ijerekani) hakaza n’urweso byashyizemo amazi (Rujyamo igice cy’ijerekani) ariko abatindi bakanarusangiriraho ibinyobwa. Ikigwari ntabwo cyasangiriraga hamwe n’abandi ku Ntango, nticyasangiriraga na rubanda ruciriritse ku kibindi, yemwe no ku rweso rw’abatindi, nticyabashaga kurusomaho.

Mu rwego rwo gushimira ingabo zasoje urugamba, zasangiriraga ku ntango y’Abahizi zakundaga guterekwa ingabo n’abagaba bazo mu gitaramo mvarugamba.

Kubera izo ngororano zose, zaba izahawe Impotore, uwahawe Umudende, Uwacanye uruti, uwahawe Inka y’Umuheto zatumaga Uwagize ubutwari abiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kikanasoza ikintu cyose avuze.

Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba Intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.

Usibye no kubaha impeta z’ubutwari, ingabo zose zatsinze urugamba, zagabanaga iminyago, ugasanga urugo rufite ingabo y’igihugu, arirwo rukomeye.

Uwo mujyo wo kugabira Intwari iminyago no kubaha impeta z’Ubutwari, ndetse no kubagenera ingororano runaka, watumye u Rwanda rubona abana benshi bagana mu Itorero kugira ngo bigiremo ibyo kuba Intwari n’imyitozo njyarugamba. Nuko abitabira kuba Ingabo z’igihugu baba benshi u Rwanda rugira imitwe y’Ingabo myinshi, ku buryo byakangaranyije amahanga aruzengurutse, agatangira kwibaza uko azifata imbere y’u Rwanda.

U Rwanda rwarinze rwinjira mu gihe cy’ubukoloni mu ndunduro y’Ingoma ya Rwabugili rumaze kugwiza imitwe y’ingabo igera kuri 170. Mu gihe rwahanganywe n’imitwe y’ingabo irindwi mu bihe by’ingoma ya Gihanga ahasaga mu wa 1091, kugeza ku ngoma ya Ruganzu Bwimba ahasaga mu wa 1345.

Kubera ishyaka ry’u Rwanda ryagaragaye ku rugamba ruruhanganira, byageze mu bihe by’ubukoloni abaturage bagifite umutima n’ubushake bwo kwitabira kurasanira igihugu, kubera ibanga ryo gushima no kugabira Intwari ryimakajwe n’Abakurambere mpangarwanda babimburiwe na Ruganzu Ndoli.

Ibanga ryo gushima no kugabira Intwari ryimakajwe n’Abakurambere mpangarwanda babimburiwe na Ruganzu Ndoli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .