Imyaka itatu Kigeli atanze: Ihangana mu kumutabariza n’inkubiri y’umukobwa bivugwa ko yabyaye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Kuwa 16 Ukwakira 2016-kuwa 16 Ukwakira 2019, imyaka itatu irashize u Rwanda rubuze umwami warwo wa nyuma, Kigeli V Ndahindurwa waruyoboye mu bihe bikomeye kugeza arwirukanywemo ku ngufu mu 1961.

Ni umwe mu bami bategetse u Rwanda babayeho mu bihe bikomeye, wimitswe bitandukanye n’abandi ntagire igihe cyo kumva icyanga cy’ubutegetsi no gukorere igihugu cye nkuko yabyifuzaga.

Yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Ukwakira 2016 afite imyaka 80, atangira muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize izabukuru.

Intambara yo kumutabariza

Umwami Kigeli mu myaka 55 ari mu buhungiro, yabanaga n’uwahoze ari umukarani we Boniface Benzinge. Amaze gutanga, Benzinge na Emmanuel Bushayija, Kigeli yari abereye se wabo n’abandi bake babaga hanze y’igihugu, banze ko umugogo we ucyurwa ngo utabarizwe mu Rwanda.

Bavugaga ko bihabanye n’ibyifuzo by’umwami ubwe, ngo kuko mbere yo gutanga yasize asabye ko atatabarizwa mu gihugu. Ibyo kandi babishingira ko yamaze igihe kinini mu buhungiro, ngo kuba yaratanze atarabunduka ni ikimenyetso cy’uko atifuzaga kuhatabarizwa.

Bavuze ko Umwami igihe cyose yagiye asaba gutaha nk’umwami Leta y’u Rwanda ikabyanga ikamusaba gutaha nk’abandi, bityo ko adakwiriye kuhatabarizwa.

Ku bo mu muryango w’umwami barimo mushiki we Speciose Mukabayojo uba mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bo mu muryango w’umwami basabaga ko atabarizwa mu Rwanda, agahabwa icyubahiro akwiriye nk’uwayoboye igihugu, agatabarizwa i Mwimwa aho yimikiwe, hafi y’umusezero wa mukuru we Mutara III Rudahigwa.

Umuryango warahuye ngo bemeze aho umwami atabarizwa biba iby’ubusa, amezi abiri ashira nta kiragerwaho hitabazwa urukiko rwo muri Leta ya Virginia ngo rufate umwanzuro w’aho umugogo w’umwami ugomba gutabarizwa.

Kigeli V Ndahindurwa yamaze imyaka 55 mu buhungiro yaranze gufata ubundi bwenegihugu kandi byarashobokaga ko abubona.

Iyo ni indi ngingo ikomeye uruhande rw’abifuzaga ko atabarizwa mu Rwanda rwinjiranye mu rukiko, bumvisha umucamanza ko ari ikimenyetso cy’uburyo yiyumvagamo u Rwanda kurusha amahanga.

Tariki ya 5 Mutarama 2017, nyuma y’iminsi ibiri yumva impande zombi, umucamanza yasuzumye ibisobanuro by’impande yahawe, afata umwanzuro w’uko Kigeli V atabarizwa mu Rwanda kubera ubusabe bwa mushiki we Mukabayojo, kuko ari we wa hafi wo mu muryango we.

Kuvana umugogo muri Amerika byabaye indi ntambara!

Urukiko rumaze gutanga uburenganzira ngo umugogo w’umwami uzanwe mu Rwanda, abo mu muryango we bagiye ku buruhukiro bw’ibitaro muri Virginia kwaka umugogo.

Pasiteri Ezra Mpyisi umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango ndetse akaba yaranabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V na mukuru we Mutara III Rudahigwa, yavuze ko bahasanze umuzungu akabamenyesha ko icyangombwa kigaragza ko umwami yatanze cyanditseho ko azatabarizwa muri Portugal.

Kubera ko muri Portugal hakiri ubwami, hari amafaranga yajyaga avayo aje gufasha Kigeli V Ndahindurwa aho yabaga muri Amerika, amaze gutanga bashaka kubyuririho ngo umugogo we uzajye kuhatabarizwa.

Mpyisi avuga ko byari amayeri y’abatarashakaga ko atabarizwa mu Rwanda n’uburyo bw’abo bantu bo muri Portugal ngo bakomeze kumucuruza, bamushyire mu nzu ndangamurage maze abanyamahanga bajye baza kumureba bishyure.

Abo mu muryango wa Kigeli bifuzaga ko azanwa mu Rwanda bahagamye uwo muzungu, bamubwira ko ibyangombwa bigomba guhinduka bashingiye ku cyemezo cy’urukiko, umugogo ugataha i Rwanda.

Umuzungu yageze aho arabyemera ariko avuga ko guhindura ibyo byangombwa ngo bandikeho umugogo ugiye mu Rwanda bizatwara ibyumweru bine.

Mu kubabwira gutyo, bishoboka ko yari ari ku isiri n’abatarifuzaga ko umugogo utabarizwa mu Rwanda kuko byaje gutangazwa ko bo bifuzaga kujurira.

Soma:Uko Umugogo wa Kigeli V wari ujyanywe muri Portugal, ukazanwa mu Rwanda uhunganywe

Abo mu muryango wa Kigeli bongeye kubyamagana, bahagama uwo muzungu kugeza ubwo yemeraga guhindura izo mpapuro.

Mpyisi yagize ati “Uwo muzungu yavugaga ko kugira ngo icyo cyangombwa gihinduke, aho kujya muri Portugal azajye mu Rwanda,bizatwara ibyumweru bine. Naho barabitinza ngo bazagire ikindi bakora. Ni Imana yabikoze […] Mukama (umwe mu bagize uyu muryango) n’undi muhungu baragiye batera uwo muzungu baramubwira abira icyuya, arababwira ati ‘nimuzane izo mpapuro nzandike, aho kurindira ibyumweru bine biba ijoro rimwe.”

Abo ku ruhande rw’umuryango bamaze kumva ko abandi bashaka kujurira, byabaye ngombwa ko bashaka indi ndege igitaraganya izana umugogo n’abawuherekeje, abandi bari bagiye barimo na Ezra Mpyisi baza mu yindi nyuma.

Tariki 9 Mutarama 2017 umugogo wa Kigeli wagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe, uhita ujyanwa mu buruhukiro ku bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gihe hatunganywa aho yagombaga gutabarizwa i Mwima ya Nyanza.

Mu gitondo cyo kuwa 15 Mutarama 2017, ibihumbi by’abanyarwanda, abo mu muryango w’umwami n’inshuti bari bateraniye ku musozi wa Mwima Kigeli V Ndahindurwa ari nawo yimikiweho kuwa Kabiri tariki 28 Nyakanga 1958, bongera kuwuhuriraho bamutabariza iruhande rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa.

Mu kumutabariza, Mpyisi yavuze ko ari Imana yakoze ibitangaza ngo umugogo we utabarizwe mu Rwanda.

Ati “Nyuma yo kuba mu buhunzi imyaka ishyano ryose, muri Amerika imyaka 24 atabariyeyo, none abantu baragira ngo bamuhezeyo , Imana iti ‘Oya’ agomba kugororerwa. Ari mu Rwanda ntawe yahemukiye, mu mahanga ntacyo aregwa…asize izina ritazibagirana mu mateka.”

Inkuru y’umukobwa bivugwa ko yabyaye, nayo yaciye igikuba

Byagiye bihwihwiswa kenshi ko Kigeli V Ndahindurwa yari afite umwana ariko hakabura gihamya ndetse n’Abahindiro (abo mu Muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa) nta n’umwe wigeze abishyira ku mugaragaro mbere y’uko Umwami atabarizwa by’umwihariko mu mihango yose yabereye i Nyanza mu kumutabariza, ibijyanye n’uko yaba yari yarabyaye ntibyigeze bivugwa na gato.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko umukobwa w’umwami ndetse n’umugore babyaranye bombi bariho kandi baje kumutabariza.

Bivugwa ko uwo mwana w’umwami uzwi nka ‘Jackie’ yavutse mu Ukuboza 1975 avukiye muri Uganda aho umwami yari mu buhungiro.

Ubusanzwe mu muco nyarwanda, byari umuziro kuba umwami yashakira umugore mu mahanga ndetse indangagaciro z’umuco nyarwanda zatumaga nta n’umwe wageragezaga kubirengaho.

Amakuru yasakaye nyuma gato y’uko umwami atabarijwe aruko Jackie afite abana bane (abakobwa babiri n’abahungu babiri ) aribo buzukuru b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Aba bana ngo biga mu Bwongereza ndetse ngo bo n’umubyeyi wabo bakundaga gusura Sekuru (umwami) aho yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu batangabuhamya wo mu muryango wo hafi y’umwami yagize ati “Mu 2010 yagiye gusura Umwami muri Amerika amuha impano y’impeta, akunda kuba anayambaye. Bakundaga kuvugana buri gihe ndetse n’abantu bajyaga hanze babonana n’umwami akababwira ngo bamusurire umwana we.”

Soma:Ibyo ukwiye kumenya ku mwana wa Kigeli V Ndahindurwa wagizwe ibanga

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste, yakomeje ahunga anyura mu bihugu birimo Tanzania, Uganda na Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro mu 1992, atura mu Mujyi muto wa Oakton wo muri Leta ya Virginia.

Soma:Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarijwe: Uko umuhango wagenze

Imvano y’uguhezwa mu mahanga kwa Kigeli V Ndahindurwa n’indunduro y’Ubwami mu Rwanda

Ifoto yafashwe mu mwaka wa 1959, nyuma gato y'uko Kigeli yari amaze kwima
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye muri Amerika, urukiko rutegeka ko atabarizwa mu Rwanda
Ibihumbi by'abanyarwanda byitabiriye umuhango wo gutabariza umwami Kigeli Ndahindurwa ku musozi wa Mwima
Mushiki wa Kigeli, Mukabayojo Speciose (wicaye hagati) akikijwe n'abakobwa be mu muhango wo gutabariza Kigeli tariki 15 Mutarama 2017
Pasiteri Ezra Mpyisi yashimye Imana ko Kigeli atabarijwe mu Rwanda yakunze kuva mu buto
Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa ubwo watabarizwaga i Mwima ya Nyanza tariki 15 Mutarama 2017
Umukobwa bivugwa ko ari umwana w'Umwami Kigeli V Ndahindurwa ubwo yari mu muhango wo kumushyingura. Yari yambaye impeta bivugwa ko ari impano yahawe n'umwami
Impeta bivugwa ko uyu mukobwa yahawe na se nk’impano mu 2010
Mu muhango w'itabarizwa ry'umwami, uyu mukobwa yagendaga muri iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Wagen

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza