00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ’Gakondo brand’, ikirango kigamije kumenyekanisha umuco w’u Rwanda ku Isi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ngo agahugu katagira umuco karacika. Uyu mugani ukubiyemo ubutumwa bw’uko buri wese akwiye kurinda umuco we no kuwumenyekanisha ngo hato udacika.

Ibi abashinze ’Gakondo brand’ babyumvise kare kuko biyemeje gushinga ikirango gifite intego yo kumenyekanisha amateka n’umuco by’Abanyarwanda ku Isi yose binyuze mu ikoranabuhanga.

Iki kirango cyashinzwe mu 2018 n’Umunyarwanda afatanyije n’abandi bantu baturuka ku migabane itandukanye, kikaba gifite intego yo kumenyakisha umuco n’amateka by’u Rwanda binyuze mu bukorikori, ubuvanganzo, imideli n’imikino.

Gakondo brand yatangiye ikora amakarita bise ‘Gakondo Cards’ aya akaba ari amakarita yo gukina ariko atandukanye n’asanzwe y’abazungu. Aya makarita ariho bimwe mu birango by’umuco w’Abanyarwanda nk’igisabo, inanga, agaseke ndetse n’abami n’abamikazi b’u Rwanda.

Kuri ubu binjiye no mu mideli aho basohora imyambaro iriho amashusho y’abantu babaye indashyikirwa mu mateka ndetse n’ibindi birango, bigaragaza gakondo y’u Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranaye n’umwe mu bashinze Gakondo brand, Niyomwungeri Maxime, yavuze ko biyemeje kuba ikirango kimenyekanisha umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Yagize ati “Turi ikirango kimenyekanisha umuco gakondo w’Abanyarwanda. Duharanira guteza imbere indangagaciro nyarwanda tubinyujije mu ikoranabuhanga no mu mibereho ya buri munsi tumenyekanisha umuco w’Abanyarwanda ku Isi hose.”

Yakomeje avuga ko bahisemo kwita ikirango cyabo Gakondo kuko gifite amateka akomeye mu mateka y’u Rwanda kandi ko bishimira uburyo abantu batandukanye bakiriye ibikorwa byabo.

Ati “Iri jambo rifite umwimwerere uhebuje kandi rifitanye isano n’ihangwa ry’u Rwanda nk’igihugu dukunda. Inkomoko yaryo ikomoka ku mwami wa mbere w’u Rwanda Gihanga Ngomijana wari ufite ingabo zitwa Gakondo. Turikoresha dushaka kugaragaza inkomoko y’Abanyarwanda.”

Kugeza ubu bishimira urwego bamaze kugeraho ndetse n’uburyo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bakiriye ibyo bakora cyane cyane amakarita.

Yavuze ko bazakomeza ibikorwa bitandukanye bigaragaza umuco, umurage n’amateka by’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ibikorwa bya Gakondo brand biyemeje ku binyuza mu ikoranabuhanga kugira ngo bigere ku Isi yose. Ubu uwabishaka yabibona ku rubuga rwabo www.gakondo.com ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Abari bamenyereye amakarita ariho Jack na Rosa, ubu hasohotse ayo mu Rwanda ariho inanga
Aya makarita agaragaraho abantu bakomeye babayeho mu mateka y'u Rwanda
Amakarita ya Gakondo cards agararaho n'ibirango by'umuco nyarwanda
Aya makarita agamije gukomeza kwigisha amateka y'u Rwanda
Bifashisha imyambaro iriho imigani nyarwanda mu gukwirakwiza umuco w'u Rwanda
Ubaye ufite ibijyanye na Gakondo ushaka kwandikishaho wabasanga bakabigukorera
Umupira wakorewe muri Gakondo uriho umwamikazi Gicanda
Amakarita ya Gakondo arakunzwe cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .