Hagiye kuba amarushanwa y’igisoro, umwe mu mikino nyarwanda imaze igihe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ugushyingo 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guteza imbere imikino gakondo n’umuco nyarwanda, hagiye kuba amarushanwa yo gukina igisoro agamije kumenyekanisha no gukundisha abanyarwanda uwo mukino.

Igisoro ni umwe mu mikino gakondo yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 1510 ku ngoma y’Umwami Ruganzu II Ndoli. Ni umukino ukinanwa ubuhanga bwinshi hifashishijwe insoro (zimeze nk’utubumbe duto) bagenda betereka mu twobo twabugenewe.

Ni umukino amateka agaragaza ko na Ruganzu Ndoli yawukinnye kuko hirya no hino mu gihugu hari ibimenyetso byamwitiriwe nko ku bitare bya Mpushi muri Kamonyi ahari igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze n’intebe yicaragaho.

Umuyobozi wa sosiyete Umutsakura yateguye ayo marushanwa, Nshimyumuremyi Justin yabwiye IGIHE ko amarushanwa yatangiye mu Ukwakira uyu mwaka, umukino wa nyuma ukazaba kuwa Gatanu tariki 22 Ugushyingo muri Olympique Hotel ku Kimironko. Ababugu (abakina igisoro) babiri nibo bazaba bahatanira umwanya wa mbere.

Nshimyumuremyi yavuze ko igisoro ari umwe mu mikino y’umwihariko w’abanyarwanda, nyamara udahabwa agaciro kuko ufatwa nk’usuzuguritse.

Ati “impamvu yo gukora aya marushanwa ni ukuwusigasira. Usanga indi mikino yarahawe agaciro ariko igisoro basa nk’aho bagisize inyuma kandi ari umwihariko wacu abanyarwanda. Aya marushanwa ni uburyo bwo kugira ngo igisoro cyongere kimenyekane , cyongere gikinwe ndetse mu bihe bizaza nkuko abakina Football ibagirira umumaro n’abakina igisoro boye kujya bitwa inkorabusa cyangwa se abanebwe.”

Yongeyeho ko “Hambere igisoro cyari gifatiye abanyarwanda runini. Bagikoreshaga mu mibare . Kubera ko bari bataragira irindi terambere rihambaye, iyo bakinaga barabaraga bati ndazana butatu nkurase burindwi , nongere nzane bune murase 12 […] kumenya iyo mibare rero bigaragaza ubuhanga bari bafite.”

Uretse kumenyekanisha uwo mukino, Nshimyumuremyi yavuze ko bashaka no kugikundisha abakiri bato kugira ngo bazagisigasire.

Kwinjira muri uyu mukino wa nyuma bizaba ari ubuntu. Uzaba uwa mbere azahembwa ibihumbi 75 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 50 naho uwa gatatu ahembwe ibihumbi 30 Frw.

Biteganyijwe ko hazanakorwa ibindi bikorwa by’umuco birimo indirimbo gakondo, imivugo n’ibisigo, ibyivugo n’ibindi.

Abategura aya marushanwa bavuze ko icyifuzo ari uko aya marushanwa yajya ategurwa nibura gatatu mu mwaka ubushobozi buramutse bubonetse.

Umubugu Nshimyumuremyi na mugenzi we barushanwa mu gisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza