Cécile Kayirebwa yiyemeje gushyigikira umuziki wa Ange& Pamella bafite ubuhanga mu muziki gakondo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kanama 2020 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamella, abakobwa b’impanga bazwi cyane mu bitaramo bafasha umuhanzikazi Cécile Kayirebwa bafite ishimwe rikomeye nyuma yo kwemererwa n’uyu muhanzikazi ufite ibigwi mu muziki ubufasha mu muziki wabo, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakorana.

Aba bakobwa ubundi batangiye umuziki mu 2008 ariko bakabya inzozi zabo mu 2016 ubwo bamenyanaga na Kayirebwa, habaye amarushanwa yo gushaka abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Icyo gihe yababonye impano abatunga inkoni, batoranywa mu bazamufasha, guhera ubwo kugeza uyu munsi akenshi baba bamuri hafi.

Ndayishimiye Angel yabwiye IGIHE ko ari ishema rikomeye kuri bo kuba baratoranyijwe na Kayirebwa, kandi kugeza uyu munsi bakaba bakorana mu bitaramo bye byose ajemo mu Rwanda.

Ati “Ni ishema rikomeye kuri twebwe, ntabwo ari ikintu nabona uko nsobanura ariko bigaragaza hari ikintu yatubonyemo kandi tugomba gusigasira. Biradushimisha.”

Yakomeje ati “Gukorana na Kayirebwa byaradufashije cyane. Ikintu cya mbere harimo kuzamura amazina yacu kuko byaba no kumva ko dukora umuziki bya kinyamwuga, ikindi niwe wabaye nk’ikiraro cyacu mu muziki kuko anadufasha mu mukosorere y’indirimbo zacu. Acishamo amaso kuko afite Ikinyarwanda kiri hejuru cyane.”

Aba bakobwa bashyize hanze indirimbo ya mbere ‘Impundu zanjye’ n’ubundi bahuriyemo n’uyu muhanzikazi wiyemeje kubaba hafi mu muziki wabo.

Yagize ati “Yaje bitewe na Kayirebwa yadusabye ko dukora album yacu bwite kandi ashaka gusubira mu Bubiligi ayijyanye kuko yari afite gahunda yo kugenda biba gombwa ko adusaba ko dukora indirimbo zacu natwe duhita tumusaba ko muzo dukora yagenda tumaze gukorana indirimb, arabyemera.”

Ni indirimbo aba bahanzikazi batekereje kubera ibi bihe turimo abantu badahura cyane ngo bagirane kwishima rusange bahitamo gukora indirimbo y’impundu, waha umuntu mu rwego rwo kumwereka ko umwishimiye.

Aba bakobwa uretse iyi ndirimbo yabo ya mbere ubu bagiye gukora izindi ndirimbo nyinshi zizaba zigize album yabo ya mbere.

Reba indirimbo Ange na Pamella bahuriyemo na Kayirebwa

Aba bakobwa b'impanga ni abahanga mu kuririmba gakondo ndetse babengutswe na Kayirebwa none yatangiye kubafasha mu kwinjira mu muziki
Ange na Pamela ni abahanzi b'abahanga mu muziki wa gakondo
Kayirebwa agiye kubafasha album yabo ayijyane i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .