00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yagaragaje ko u Rwanda rufite umurage ukomeye warubyarira ubukungu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe akomeye yo kubyaza umusaruro umurage utandukanye rufite, mu gihe waba witaweho ukabungwabungwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ya UNESCO, yari igamije guhuza Komite zishinzwe gukurikirana amasezerano mpuzamahanga y’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga rishinzwe Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yerekeranye n’umuco n’umurage u Rwanda rwashyizeho umukono.

Amasezerano yaganiriweho ni ayo mu 1954 avuga ku kubungabunga umurage mu gihe cy’intambara, ayo mu 1970 avuga gukumira icuruzwa n’ihererekanya ry’umurage ndangamuco ritemewe n’amategeko, ayo mu 1972 avuga kurinda no kubungabunga umurage ndangamuco n’umurage kamere, amasezerano yo mu 2003 avuga ku murage ndangamuco udafatika n’ayo mu 2005 avuga ku rusobe rw’ibimenyetso ndangamuco.

Bamporiki yavuze ko bibabaje kuba u Rwanda rwarashyize umukono kuri ayo masezerano bitinze kuko byasabye imyaka igera kuri 40, gusa avuga ko hakiri amahirwe yo kuyabyaza umusaruro.

Ayo masezerano ni yo yahereweho u Rwanda rusaba ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa mu murage w’Isi nubwo dosiye igisuzumwa.

Bamporiki yavuze ko ari andi mahirwe yo gukomeza kubungabunga umurage w’amateka u Rwanda rufite, runasaba ko nawo ushyirwa mu murage w’Isi kugira ngo ukomeze kugirira u Rwanda akamaro n’Isi muri rusange.

Yagize ati “Aya masezerano ni amarembo magari atwinjiza muri UNESCO tugahura n’abadutanzeyo, hari ibizungura u Rwanda ariko hari n’ibizungura ubwenge bwacu. […] Ni umurage uhishemo ubukungu twarazwe n’abakurambere bacu ariko ni umurage uturinda.”

Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rufite ubuyobozi bwiza bureba imbere, bityo ko abaturage bose bagomba kubushyigikira, batekereza umurage w’ingenzi babungabunga ku buryo n’abazaza nyuma, bazishimira ibyo ababanjirije babasigiye.

Ati “Twe ntitwitekereza nk’abahari, dutekerereze abadahari n’abazaba bahari. Mu byo tugomba kwandikisha ni iki twashyira imbere? Imbogamizi dufite ni izihe?”

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko nk’abashinzwe guteza imbere umuco n’umurage by’u Rwanda, bagiye kongera imbaraga mu kumenyekanisha ayo masezerano u Rwanda rwasinye ajyanye n’umurage, ari nako ubungabungwa kurushaho.

Yavuze ko n’amasezerano ajyanye n’umurage u Rwanda rutarasinya, bazongera imbaraga agasinywa vuba.

Ibimenyetso ndangamurage byaba ibifatika n’ibidafatika, ni ubukungu bukomeye ku bihugu bitandukanye ku Isi haba mu buryo bw’amafaranga no kumenyekanisha ibyo bihugu n’amateka yabyo.

Kugeza ubu UNESCO imaze kwandika ahantu hasaga igihumbi mu murage w’Isi ariko ibihugu byo mu Burayi na Amerika y’Amajyaruguru ni byo byiganjemo kuko bifite uruhare rwa 47 %, mu gihe Afurika ifitemo 8 %.

Ambasaderi Masozera yijeje ko nk'Inteko y'Umuco bagiye gukora ibishoboka byose umurage w'u Rwanda bikabungabungwa kurushaho
Bamporiki yavuze ko umurage ariyo ndangamuntu y'u Rwanda, ihuza abakurambere, abariho ubu n'abazaza
Hemejwe ko amasezerano y'umurage u Rwanda rwashyizeho umukono ashyirwa mu bikorwa, bikabyarira inyungu u Rwanda n'abatuye Isi
Bamporiki yavuze ko igihe ari iki ngo hagaragazwe urutonde rw'umurage w'ingenzi w'u Rwanda kandi ubungabungwe kugira ngo n'abazaza mu gihe kizaza bazabisange
Hagaragajwe ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro umuco n'umurage byarwo mu gihe byaba byongewemo imbaraga
Bamporiki yavuze ko umurage ariyo ndangamuntu y'u Rwanda, ihuza abakurambere, abariho ubu n'abazaza
Abitabiriye biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere no kubungabunga umurage w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .