Amateka ya Nduga, igihugu cyometswe ku Rwanda hakoreshejwe amayeri

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Nduga ni agace kagize amateka menshi mu Rwanda, kaba igihugu cy’igihangage u Rwanda tuzi ubu rutabaho, kukomeka ku Rwanda bisaba abami b’u Rwanda gukoresha amayeri arimo kohereza ingabo zigize abakwe n’abageni, bahageze bahagaba igitero gikomeye.

Mu bihe byo ha mbere, kugira ngo igihugu kigire ubuzima gatozi cyitwe igihugu, ni uko cyagombaga kuba gifite ibintu bitanu by’ingenzi, aribyo; Kugira ubutaka, kugira abaturage bacyitirirwa, kugira ingoma ngabe nk’ikirango cy’igihugu cyigenga, kugira umwami ukigenga n’ingabo zikirwanirira.

Nduga cyari kimwe mu bihugu 29 byari bigize u Rwanda rwo hambere, ndetse kikaba kimwe mu byari bikomeye.

Nk’uko tubikesha igitabo “Imizi y’u Rwanda, Umutumba wa mbere ’’ ndetse n’igitabo “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ byombi dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, igihugu cya Nduga cyahoze kizwi nka ‘Nduga y’Ababanda’. Ni kimwe mu bihugu byahanzwe bwa mbere ku butaka u Rwanda rufite ubu, kuko yahanzwe ahasaga mu wa 600 nyuma ya Yezu.

Umwami uzwi mu mateka ya Nduga mu gihe cy’umwaduko w’ingoma Nyiginya ni uwitwa Kibanda cya Rurenge. Abami batwaye Nduga ni Kimezamiryango n’umuhungu we bitirinwaga, Kibanda, Sabugabo, Nkuba na Mashira.

Igihugu cya Nduga, cyari giherereye mu Rwanda rw’Amajyepfo no hagati, kuri ubu kikaba cyari gikusanyije uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, imirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Gisagara ndetse na Huye.

Ingoma ya Nduga yategekwaga n’Ababanda bafite igisekuruza cyabo kuri Kidanda cya Rurenge, ufite inkomoko mu Basinga b’Abasangwabutaka, kikaba cyari gifite uturere tune.

Mu Turere twari tugize igihugu cya Nduga, harimo Akarere k’Amayaga ariko karere kari kanini kuko kari gasanganyije igihugu cyose cya Nduga y’Amajyepfo, ushyizemo umurongo ugabanyamo kabiri.

Akarere k’Amayaga kari gaherereye mu Mirenge ya Runda, Gacurabwenge, Rugalika, Nyarubaka, Mugina na Nyamiyaga yo mu Karere ka Kamonyi, Imirenge ya Mbuye, Ruhango, Kinazi na Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango n’imirenge ya Busoro, Kigoma, Muyira, Kibilizi na Ntyazo yo mu Karere ka Nyanza. Hari kandi n’Imirenge ya Mamba, Gikonko na Musha yo mu Karere ka Gisagara no mu Mirenge y’Akarere ka Huye irimo Ruhashya, Rusatira na Kinazi.

Mu Turere twari tugize igihugu cya Nduga, harimo n’Akarere k’Akabagali kari aka kabiri mu bugari. Aho kari gaherereye kuri ubu ni mu Mirenge ya Kigoma, Simbi na Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Imirenge ya Busasamana, Rwabicuma, Cyabakamyi na Mukingo yo mu Karere ka Nyanza n’Imirenge ya Bweramana, Byimana, Kabagali, Kinihira na Mwendo yo mu Karere ka Ruhango.

Mu turere twari tugize igihugu cya Nduga kandi harimo n’Akarere k’Amarangara kari gaherereye mi mirenge ya Shyogwe, Nyamabuye, Muhanga, Mushishiro, Nyarusange na Cyeza yo mu Karere ka Muhanga n’Imirenge ya Musambira na Nyarubaka yo mu Karere ka Kamonyi.

Akarere ka kane kari kagize Nduga ni akarere ka Ndiza kari gaherereye mu Mirenge ya Rukoma, Karama, Kayumba, Kayenzi na Ngamba yo mu Karere ka Kamonyi n’imirenge ya Rugendabari, Kabacuzi, Kibangu, Rongi, Nyabinoni, Kiyumba yo mu Karere ka Muhanga.

Ku ikubitiro icyo gihugu cyahanzwe na Kimezamiryango cya Rurenge wari ufite gakondo nkuru y’Abamezamiryango ku rutare rwa Mukingo ( Ubu ni mu mu Murenge wa Mukingo wo mu Karere ka Nyanza).

Nyuma yaje kuzungurwa n’umuhungu we Kimezamiryango, waje kunyagwa igihugu na se wabo Kibanda, wari utuye i Gisari na Kibanda.

Kibanda cya Rurenge ari nawe murumuna wa Kimezamiryango cya Rurenge, yari yarahawe ubutware na Mukuru we Kimezamiryango bwo kumutwarira Akarere k’Amayaga, ari nako kari kanini mu gihugu cya Nduga. Kibanda, akaba umugabo ugira amakarikari n’ubuhangange butisukirwa, ku buryo izina se Rurenge yari yaramwise, yiyongereyeho izina rya “Gisari” bituruka ku nshinga “Gusarika” bivuga “Kutisukirwa”

Kibanda yaje gufata imisozi yari atuyeho yo mu Karere k’Amayaga, ayitirira amazina ye yombi ya Gisari (Kitisukirwa) na Kibanda. Ayo mazina arahahama kugeza na bugingo n’ubu. Gisari na Kibanda, ni imidugudu ituranye yo mu Kagali ka Kinazi yo mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango.

Mu gice gikurikiyeho, tuzabataturira, amateka y’iherezo ry’igihugu cya Nduga, n’uko cyometswe ku butaka bw’u Rwanda.

Nduga yabaye igihugu gikomeye , kugira ngo cyigarurirwe n'u Rwanda hakoreshwa amayeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .