Abakoresha ururimi rw’Ikirera bafite impungenge ko rushobora gucika

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Werurwe 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere tuvugwamo cyane ururimi rw’Ikirera, bafite impungenge ko urwo rurimi rushobora gucika kubera ko abato batakirukoresha cyane.

Nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage batuye mu Turere dukoresha urwo rurimi rw’Ikirera nka Musanze na Burera, ngo iyo bicaye hamwe baganira muri uru rurimi bumva bisanzuye cyane bagasabana.

Nyirakagori Thacienne, umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko utuye mu Karere ka Musanze, avuga ko ururimi bavuga rurimo Ikinyarwanda cyiza n’ubwo hari abacyumva baruvuga bakabaseka.

Yagize ati “Iyo tugeze ahantu hatari iwacu nko mu yindi Ntara, uragambaga(uravuga) bagahita bamenya aho uturuka, hari n’ibyo tugamba, ukabona badufashe nk’abanyamahanga. Nk’ubu iyo umusore yazanye umugore, tubyitaga gusohoza, mu gihe usanga hari abagamba ngo yasezeranye, yarongoye n’ibindi."

Akomeza ati " Nk’ubu ibyo bita gukubura, twe tubyitaga gukondora, iyo umubyeyi yabyaye abazwe, twe tuvuga ko yashyizwe ku ndiga kuko icyo abandi bitaga icyuma tukita indiga. Iyo turi hamwe dukoresha Ikirera cyacu tuba twisanzuye kandi twumva ari Ikinyarwanda cy’umwimerere"

Munyazikwiye Rabani we yagize ati “Ubu iyo nganiriye n’umuntu nkumva ururimi agamba(avuga) mpita menya aho akomoka, nkamenya ngo akomoka mu Nduga, ku Gisenyi n’ahandi. Dukunze kugamba twongeraho Ga, nka ndabiryaga, amazi garabuze. Guhamagara umuntu tugamba kwakura umuntu n’ibindi, ubundi iki ni Ikinyarwanda cyumvikana"

N’ubwo bavuga ko guhurira ku rurimi rwabo gakondo rw’Ikirera bituma bumva bisanzuye, ngo haracyari bimwe mu bimenyetso bibagaragariza ko rushobora kuzacika burundu, birimo kuba abana babakomokaho basigaye bagira ipfunwe ryo kurukoresha, aho biga ku mashuri bitewe n’uko hari bagenzi babo babaseka.

Ibi ngo bituma iyo babasetse bagerageza kugorora imvugo y’abo bigana bagenzi babo, bigatuma noneho barwica kurushaho. Ikindi ngo ni uko kuba haragiye haza gutura abantu baturutse mu zindi Ntara, nabyo ari kimwe mu byatumye ururimi rwabo rukendera, bikaba bibateye impungenge ko ururimi rwabo rushobora gusigara mu bakuze gusa, naho mu rubyiruko rukibagirana, kandi ariho bakagombye kurubungabungira.

Ibi kandi babihuza no kuba ngo ntaho wasanga rwigishwa, cyangwa ngo rube rufite aho rwanditse mu bitabo, ibintu ngo babona ko kubungabunga ururimi rwabo bitakoroha na gato, bagasaba ko rwahabwa agaciro yaba mu nyandiko, kurwigisha mu mashuri n’ibindi.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) iherutse gutangaza ko indimi shami zishamikiye ku Kinyarwanda nk’Ikigoyi, Ikirera n’izindi, zikwiye kwitabwaho kuko ari umutungo w’Igihugu ushobora no kugira akamaro mu rwego rwo gukungahaza Ikinyarwanda.

RALC ivuga ko izo ndimi shami ari nk’ikigega cyajya cyitabazwa mu kongera andi magambo mu Kinyarwanda aho kujya kuyatira mu ndimi z’amahanga.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco itangaza ko ifite ikigega cy’amagambo ibihumbi 97 akoreshwa mu myuga inyuranye aho kigenda gikurwamo amagambo ashyirwa mu nkoranyamagambo.

Abaturage bo mu karere ka Musanze ni bamwe mu bakoresha Ikirera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .