Abadepite bemeje ko RALC ihuzwa n’ibindi bigo bibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2020 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Abadepite batoye itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco, inshingano z’icyo kigo zihuzwa n’iz’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo.

Byakorewe mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa Mbere, nyuma ya raporo yakozwe na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isuzumwa ry’umushinga w’itegeko rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse gutangaza ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019, yemeje ko Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo bihuzwa bigakora ikigo kimwe cya Leta.

Yavuze ko ari mu rwego rwo kubungabunga, kurengera no guteza imbere Umurage w’Igihugu, Ururimi rw’Ikinyarwanda, Umuco n’Indangangaciro zawo nk’Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyawanda.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kandi ibi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere no kubungabunga umuco, ururimi n’amateka nyuma yo kubona ko ibyo bigo bitatu bifite inshingano zisa, kuko umuco, ururimi n’amateka bifitanye isano.

RALC yashyizweho n’ Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.

Kuri ubu RALC igiye guhuzwa n'ibindi bigo bibiri birimo Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .