00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro muri Loni ubwo u Rwanda rwashinjwaga uruhare mu bwicanyi i Burundi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Mutarama 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Ni ubwicanyi bwaburiwe izina kugeza n’ubu ari na byo byatumye Guverinoma y’u Burundi ishyiraho Komisiyo idasanzwe yo gucukumbura uburyo bwakozwemo ku buryo nibyemezwa neza ishobora kujya mu mubare wa Jenoside ndengakamere zaranze ikinyejana cya 20.

Imyaka 50 irashize ubwo bwicanyi ndengakamere bukozwe mu Burundi ubwo igihugu cyayoborwaga na Major Michel Micombero wo mu bwoko bw’Abatutsi b’aba-Hima.

Ibyabaye mu 1972 n’ubu ntibivugwaho rumwe mu Burundi aho bamwe bemeza ko ari Jenoside yakorewe Abahutu ikozwe na Leta, abandi bakabyita ubwicanyi busanzwe bwatwaye abo mu moko yose.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubwira abanyamakuru ko nta bwoko runaka bwakoze Jenoside mu Burundi, ahubwo ko ibyabaye byose ari imbuto z’ubuyobozi bubi.

Ubwicanyi bwatangijwe n’Abahutu…

Ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 1972 nibwo umutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abahutu biganjemo abari abanyabwenge watangije ibitero hirya no hino mu Ntara ya Bururi iherereye mu Majyepfo.

Iyo ntara ni nayo yaturukagamo benshi mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi harimo na Perezida Micombero.

Uwo mutwe wari ufite ibirindiro muri Tanzania, wishe benshi mu bari abayobozi ba gisivile na gisirikare, biganjemo abatutsi. Bivugwa ko Abahutu bangaga kubayoboka na bo bishwe. Izo nyeshyamba zimaze kwigarurira uduce twinshi muri Bururi, zatangaje Repubulika yazo nshya yiswe iya Matyazo nubwo itamaze kabiri kuko ingabo za Leta zayisenye.

Imibare itangwa ivugwa ko ubwo bwicanyi nubwo bwamaze igihe gito bwahitanye abagera ku 1200.

Inyeshyamba z'abahutu zafatiwe mu Majyepfo y'u Burundi mu myaka ya 1972

Mu kwihimura, ingabo za Leta zifatanyije n’urubyiruko rw’ishyaka UPRONA ryari ku butegetsi, biraye mu bahutu bose b’abanyabwenge n’abatunzi hirya no hino mu gihugu zirabica bashinjwa kuba ibyitso by’inyeshyamba.

Ubu bwicanyi bwakoresheje intwaro gakondo ahanini, bivugwa ko bwahitanye abari hagati y’ibihumbi 150 n’ibihumbi 300 biganjemo Abahutu.

Nubwo ubuyobozi bw’igisirikare bushyirwa mu majwi ku isonga ry’ubwo bwicanyi, Artémon Simbabaniye wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na we afatwa nk’umucarabwenge w’ubwo bwicanyi ku ruhande rwa Guverinoma.

U Rwanda rwatabarije u Burundi, umuriro uraka muri Loni

U Rwanda rwari ruyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda ruri mu batabaje mbere ruvuga ko mu Burundi Abahutu bari kwicwa. Hejuru y’uko abicwaga bari bari mu bwoko bumwe na benshi mu bategetsi bakuru mu Rwanda, ibihugu byombi ubusanzwe ntibyacanaga uwaka.

Impamvu yo kutavuga rumwe ni ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwavaga mu bwoko butandukanye, hakiyongera ko u Burundi bwari bwarahaye ubuhungiro ibihumbi by’Abatutsi bari barameneshejwe mu Rwanda, ubutegetsi bwa Kayibanda bugahorana ubwoba ko buzaterwa.

Mu mwaka wa 1969 Perezida Micombero yasuye u Rwanda. Yasize yemeranyije na Perezida Kayibanda ko u Rwanda rutazaha icyanzu Abahutu bashaka gutera u Burundi, Kayibanda na we amusaba kutemerera Abatutsi gutera u Rwanda bavuye i Burundi

Guhera muri Nzeri 1972 kugeza mu Ukuboza uwo mwaka, i New York habereye inama n’ibikorwa bitandukanye by’Inteko Rusange ya 27 ya Loni.

Tariki 5 Ukwakira 1972, Augustin Munyaneza wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ahagana saa yine n’igice za mu gitondo, yamenyesheje Inteko Rusange ya Loni ko u Rwanda rwishimiye imyaka icumi ishize rwikijije ingoma ya cyami, ubutegetsi bukajya mu maboko ya “Rubanda nyamwinshi, ubu iraganje mu mahoro n’umutekano bidashingiye ku busumbane cyangwa ubwoko.”

Aha Munyaneza yagarukaga kuri revolisiyo yo mu 1959, yatumye Abahutu birara mu batutsi bakabica abandi bakabamenesha, ubutegetsi bugashyirwa mu maboko y’ishyaka Parmehutu rya Kayibanda.

Minisitiri Munyaneza yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko mu gihe mu Rwanda baganje mu ‘mahoro’, bababajwe no kubona ‘nyamwinshi’ yo mu Burundi iri gukorerwa ubwicanyi.

Ati “Birababaje cyane kubona mu gihugu cy’abaturanyi, agatsiko ka ba nyamuke karashyizeho gahunda yo gutsemba nyamwinshi hagendewe ku bwoko gusa kandi amateka yaragaragaje ko ari bibi. Twamaganye iyi jenoside itarobanura yibasiye nyamwinshi.”

Yavuze ko icyo gihe abasaga ibihumbi bari bamaze kwicwa n’ingabo za Leta amahanga arebera.

Imyambi y’u Burundi yerekejwe ku Rwanda...

Muri izo nama z’Inteko Rusange zabaga buri munsi, bwije u Burundi butagezweho, umwanya wabwo ugera tariki 10 Ukwakira uwo mwaka.

Simbananiye Artémon wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yafashe ijambo, amaze guhetura ibindi bibazo byose, agaruka ku ngingo ikomeye yo kwihaniza u Rwanda nyuma y’amagambo ya Minisitiri Munyaneza.

Yagize ati “Guhera tariki 5 Ukwakira 1972, u Rwanda rwaduhatiye kwirengagiza amabwiriza n’amahame ya OUA […] Ubu bushotoranyi bwatumye dufata umwanzuro wo gushyira ukuri ahagaragara ku ruhare rwa Kigali mu gushaka guhirika ubutegetsi n’ibikorwa bya Jenoside byibasiye abaturage bacu.”

Buri wese mu Nteko rusange yaratunguwe, abangura amatwi ngo yumve neza uruhare rw’u Rwanda mu bwicanyi bwari bumaze iminsi buvugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Imirambo y'abahutu bishwe ku mihanda ya Bujumbura mu mwaka wa 1972

Simbananiye yavuze ko ubutegetsi bw’igitugu Munyaneza yashinje u Burundi ahubwo bubarizwa mu Rwanda, aho ubutegetsi bwikubiwe n’abahutu, babugezeho nyuma yo ‘gukorera abatutsi Jenoside mu 1964’.

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda arirwo rwatoje abantu rukabohereza mu Burundi kwica Abahutu kugira ngo bigerekwe ku butegetsi bwa Micombero.

Ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga aratinyuka akavuga ko abantu bamaze gupfa mu Burundi ari 200.000! Uyu mubare wacuriwe mu Rwanda ukwirakwizwa hirya no hino ku isi. Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi Le Soir, La Cité na Remarques Africaines, mu kagambane n’u Rwanda barushanyijwe gukwirakwiza icyo kinyoma.”

Simbananiye yavuze ko u Rwanda ari rwo rwateguye umugambi wo kumaraho abarundi ariko ugakomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano z’u Burundi.

Ati “Uwo mugambi wari uwo kumaraho Abarundi, icyakora bamwe mu babikoze 25.000 biganjemo Abanyarwanda, ntabwo babashije gushyira umugambi wabo mu bikorwa kuko waburijwemo. Abateye bagakomwa mu nkokora ku buryo umugambi w’abo u Rwanda rwagombaga kwica wagabanyutse, hagapfa kimwe cya kane cy’abo bari bapanze kwica. Abarundi 50 000 nibo bishwe bunyamaswa mu minsi mike ishize, ni agahinda n’igihombo ku gihugu cyacu.”

Simbananiye yavuze ko kubera ubugwaneza bwa Leta avugira ngo bahisemo guceceka bakanga gutaranga u Rwanda nk’igihugu ‘kibanyi’ kugeza ubwo rwo rubashotoye.

Ati “Ubugwaneza bwa Guverinoma y’u Burundi ku Rwanda ntibwagarukiye ku guceceka uruhare rw’icyo gihugu mu itsembatsemba gusa. Nubwo hari Abanyarwanda bari mu 20 000 bateye bakicwa, u Burundi bwahisemo kureka u Rwanda rukitera amajeki ruhakana.”

“Ese hari ikimenyetso kirenze kuba iyo Guverinoma yarasabye ko Abanyarwanda barenga 300 bafashwe basubizwa iwabo uretse 36 bakiri mu maboko ya Leta y’u Burundi? Ubugiraneza Guverinoma yacu yahaye u Rwanda yirengagije uruhare mu kurimbura abaturage bacu, birababaje kumva Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko igihugu cye ari gitagatifu.”

Inyandiko mvugo z’izo mbwirwaruhame zo muri Loni, zigaragaza ko Simbananiye yavuze ko inyeshyamba u Rwanda rwohereza mu Burundi zihabwa misiyo yo “kwiba no gukora amabi.”

Abahutu bafashwe n'ingabo z'ubutegetsi bwa Micombero, zirabahambira nyuma yo gukekwaho gukorana n'inyeshyamba

Ati “Mu gutinya ko bizahita bivumburwa n’ingabo zacu, izo maneko zinyura mu bindi bihugu duhana imbibi.”

Simbananiye kandi yavuze ko umubare w’abapfuye ibihumbi 200 atawemera kuko ari ikinyoma cyahimbwe n’u Rwanda. Yavuze ko bitangaje uburyo igihugu cy’amahanga kimenya umubare w’abaguye mu kindi, ba nyirabyo batabizi.

Ati “Ni ibigaragaza neza ko hejuru yo kuba u Rwanda rwaragize uruhare muri ubwo bwicanyi, abantu barwo batabashije no kubara abo bishe kuko abatariciwe mu mirwano, barafashwe. Guverinoma y’u Burundi yari iri mu mwanya mwiza wo kumenya abapfuye ikoresheje abasirikare bayo, ishyaka, urubyiruko n’abarundi. Bishoboka bite ko u Rwanda ari rwo rwamenya umubare w’abapfuye kurusha Guverinoma y’u Burundi?”

Ibihugu byombi byahanye gasopo

Simbananiye amaze kwicara, intumwa z’u Rwanda muri Loni zanze kuripfana zongera gusaba ijambo ngo zihanize Simbananiye, dore ko Minisitiri Munyaneza we atari yitabiriye uwo munsi.

Nkundabagenzi Fidèle wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yavuze ko icyatumye u Rwanda rutabariza abahutu bo mu Burundi, atari ukwivanga mu bibazo by’u Burundi, ahubwo ari ugutabariza abari mu kaga.

Yahakanye ibyo kohereza ingabo mu Burundi ziturutse i Kigali, gusa avuga ko binabaye “Bitangaje kumva Guverinoma idafite ubushobzi bwo kurengera abaturage bayo mu gihe abanyamahanga babateye kandi ari zo nshingano.”

Micombero yagiye ku butegetsi mu Burundi amaze guhirika ubwami bwakomeje gutegeka igihugu nyuma y’ubwigenge mu 1962.

Hashize iminsi u Burundi bushyizeho Komisiyo icukumbura ku bwicanyi bwabaye mu 1972

Imyaka yakurikiye ubwigenge mu Burundi yaranzwe n’ibibazo bya politiki birimo kwicwa kwa bamwe mu banyapolitiki, aho kugeza mu 1972, abaminisitiri b’intebe bane bari bamaze kwicwa.

Nkundabagenzi ashingiye kuri izo mpfu z’abanyapolitiki, yabwiye Inteko rusange ya Loni ko kwicana mu Burundi atari ibintu bishya.

Ati “Aba bantu bibagiwe ko guhera mu 1961 kugeza ubu [1972], u Burundi bufite agahigo mu kwica abanyapolitiki. Bishe ba Minisitiri b’intebe bane kandi ndanabavuga amazina. Bishe Cimpaye, bica Rwagasore mu 1961, Ngendandumwe yishwe mu 1964 na Banina. Bose bari ba Minisitiri b’Intebe.”

“Ikirenzeho rero, bishe n’Umukuru w’igihugu, igikomangoma Charles Ndizeye. Ubu se Simbananiye yatubwira aho abo ba Minisitiri b’intebe baherereye?.”

Nkundabagenzi kandi yahakanye ibyo kohereza inyeshyamba 25000 mu Burundi.

Ati “Yavuze ko ngo u Rwanda rwohereje abacanshuro 300 mu gihugu cye, abandi 24700 bavuye he? Baturuka mu bihe bihugu? Ese nta bihugu bagira? Hafashwe Abanyarwanda 36 nkuko yabivuze, none se abandi bari he ?”

Uyu mugabo kandi yacyuriye Simbananiye wari uherutse gufungwa, amubwira ko Guverinoma ari kuvugira ishobora kumwivugana yibwira ko ari kuyirengera.

Ati “ Nyuma y’ariya magambo [yavuze], ndumva mfite ubwoba bw’uko ibye bizarangira, uko iriya Guverinoma akorera izamuhemba nyuma yo kuyiryanisha na Guverinoma ngenzi yayo.”

Yasoje imbwirwaruhame ye aha gasopo Simbananiye, amubwira ko niyongera gutuka Perezida Kayibanda bizaba ibindi bindi.

Mu gihe mu cyumba cya Loni biruhutsaga bumva ko iby’u Rwanda n’u Burundi birangiye, Simbananiye yongeye kwaka ijambo, avuga ko byaba ari ubugwari kugenda adasubije.

Yavuze ko Nkundabagenzi ari kwigiza nkana kuko amakuru y’uruhare rw’igihugu cye mu byabereye mu Burundi, ayashatse “ashobora kuyavana muri Ambasade ye i Bujumbura. “

“Azi neza uburyo igihugu cye kimaze igihe ari indiri y’abacanshuro bagize uruhare mu kumena amaraso mu gihugu cyacu. Sinshaka kubitindaho kuko arabizi, gusa ntabwo biha icyubahiro igihugu cye.”

Simbananiye na we yahaye gasopo Nkundabagenzi na Guverinoma y’u Rwanda, ko “idakwiriye kwivanga mu mitegekerere y’ikindi gihugu [kandi] igomba guharanira ko nta bindi bitero biturukayo bigabwa ku gihugu cyacu.”

Uretse impaka muri Loni, abakuru b’ibihugu byombi banifashishije radio z’ibihugu byabo baterana amagambo, bapfa ubwo bwicanyi bwakorewe Abahutu.

Ibyabereye i Burundi byagize ingaruka mu Rwanda kuko abatutsi bongeye kwibasirwa haba mu mashuri no mu mirimo ya Leta, abatishwe barameneshwa.

Komisiyo ishinzwe gucukumbura ukuri ku byabaye mu Burundi, CVR iherutse kwemeza ko ibyabaye mu 1972 ari Jenoside. Kuri ubu raporo yashyikirijwe Guverinoma ngo isesengure, ifate umwanzuro ku kigomba gukorwa.

Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko ari byiza kumenya ‘ukuri kw’ahahise’ ariko ko ukuri kutagomba kuba ugutuma abantu basubiranamo.

Munyaneza Augustin yashinje u Burundi Jenoside, umuriro uraka muri Loni
Artémon Simbabaniye (iburyo), ni umwe mu bashinjwa uruhare mu itegurwa ry'ubwicanyi bwahitanye abahutu i Burundi. Aha yari kumwe na Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi (hagati) na Gen Adolphe Nshimirimana wahoze mu ngabo z'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .