00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Parmehutu yibiwe intsinzi ya UNAR n’Ababiligi ikoresheje imbunda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye amatora yiswe ’Kamarampaka’ yari yasabwe n’Umuryango w’Abibumbye, ngo Abanyarwanda bagaragaze niba bemera gukomeza kuyoborwa n’ingoma ya Cyami cyangwa bahitamo Repubulika.

Ibyavuye muri ayo matora byatangarijwe rubanda, bigaragaza ko abatoye bashaka Repubulika ari 80%, abasigaye bagatora bashaka ubwami.

Imyaka itatu yari ishize mu Rwanda hari inkundura y’amashyaka, menshi ku isonga hari UNAR yari ishyigikiye ubwami, Parmehutu ya Grégoire Kayibanda wari ushyigikiwe n’Ababiligi kimwe na APROSOMA ya Joseph Gitera ndetse na RADER yari igizwe ahanini n’abiyomoye kuri UNAR.

Amatora ya kamarampaka mu Rwanda yasabwe na Loni, nyuma y’uko amashyaka ya Parmehutu na APROSOMA yari yihurije hamwe muri Mutarama uwo mwaka, akemeza ko akuyeho ubwami akanashyiraho abayobozi bashya.

UNAR yarabyamaganye, dore ko byakozwe Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarabujijwe kugaruka mu gihugu, biba ngombwa ko Loni isaba ko haba amatora rusange, abaturage bakagaragaza aho bahagaze.

Inzobere mu mateka Murashi Isaïe, avuga ko ayo matora yabayemo uburiganya bukabije, bukozwe n’Ababiligi batifuzaga ko ubwami bukomeza mu Rwanda kuko butemeraga ibyo babutegeka.

Icyo gihe Umwami Kigeli wari mu buhungiro na we yagaragaje ko atemera ibyavuye mu matora, avuga ko habayemo uburiganya, dore ko Loni yari yategetse ko amatora aba umwami ahari ariko Ababiligi bakamwangira.

Murashi avuga ko ku munsi w’amatora ya Kamarampaka, amajwi yose yagombaga gukusanywa akabarirwa i Kigali, buri shyaka muri ane yari mu gihugu rikagira urihagararira mu cyumba amajwi yabariwemo.

UNAR iri mu mashyaka yari afite abayoboke benshi ndetse mu cyumba yahagarariwe n’umwe mu bayiyoboraga witwaga Papias Gatwa.

Murashi avuga ko we ubwe yaganiriye na Gatwa akiriho, ubwo bahuriraga mu buhungiro i Burundi, akamubwira ko UNAR ariyo yari yatsinze ariko Ababiligi bakabyanga.

Ati "Amashyaka yose uko ari ane yari ahagarariwe. Ku rwego rw’igihugu babaze amajwi buri shyaka rihagarariwe. Barabaze UNAR itsinda amatora, Ababiligi barabyanga bahita bafata Gatwa bamwuriza indege ajya i Bujumbura. Yabaye impunzi kugeza mu 1994 atahutse."

Murashi avuga ko amajwi yabaruwe icyo gihe nk’uko yabibwiwe na Gatwa, yagaragazaga ko Abanyarwanda benshi bashyigikiye ubwami ari nabyo UNAR yari ihagarariye.

Turpin, Umubiligi wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano ni we wafashe Gatwa amubwira ko agomba kwemera ko Abanyarwanda bashyigikiye Repubulika, yabyanga akicwa.

Ati "Ako gatsiko mu kubara amajwi, basanze Parmehutu bahimbye yatsinzwe, bafata Papias Gatwa bamutunga imbunda, baramufata bamwuriza indege bamutwara i Bujumbura, barangije bagorofanya amajwi Parmehutu itsinda ityo mu buriganya."

Bimaze gutangazwa ko Repubulika ariyo yatsinze Ubwami, abayoboke ba UNAR babyamaganye bivuge inyuma, ku isonga hari François Rukeba umwe mu bashinze iryo shyaka.

Ubwo Abanyarwanda bitabiraga amatora ya Kamarampaka tariki 25 Nzeri 1961

Nyuma nibwo bashinze umutwe w’ingabo bawita ’Inyenzi’, bagamije kurwanya icyo gitugu cyari gishyigikiwe n’Ababiligi.

Murashi ati "Rukeba yahise akoresha inama bashinga Inyenzi, aravuga ati ’Ababiligi batwibiye amatora, tugomba kubarwanya […] ababiligi bakajije umurego w’iterabwoba batwikira abatutsi n’abandi bose barwaniraga ubwigenge bw’u Rwanda."

Inyenzi zatangiye kugaba ibitero nyuma yo kubona ko inzira ya demokarasi Ababiligi bavugaga ko bazanye idashoboka.

Aho guhangana n’Inyenzi, Leta ya Kayibanda Grégoire ku bufasha bw’Ababiligi, bahutse mu Batutsi b’imbere mu gihugu barabica, abandi barabamenesha.

Urugero, nyuma y’ibitero by’Inyenzi mu mpera ya 1963, Abatutsi b’imbere mu gihugu baribasiwe, cyane cyane abataravugaga rumwe n’Ubutegetsi.

Ingabo z’Ababiligi mu 1963 zifashishijwe mu kwica Abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Ubutegetsi bo mu mashyaka ya UNAR na RADER.

Tariki 24 Ukuboza 1963, hishwe abarimo Michel Rwagasana wari umunyamabanga mukuru wa UNAR, Afrika Etienne na Ncogoza Xavier bahoze muri Guverinoma ihuriweho, Perezida wa RADER Bwanakweri Prosper, Ndazaro Lazare wayoboraga ikinyamakuru UNITé cya UNAR n’abandi.

Bishwe nta rubanza rubayeho, bicwa n’abasirikare b’Ababiligi nyuma y’uko ab’abanyarwanda banze kubikora.

Jeune Afrique yo ku wa 17 Gashyantare 1964, igaragaza ko abo banyapolitiki barashwe n’ababiligi barimo Turpin wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano, Pirate wari umuyobozi wa Polisi na Durieux.

Murashi yavuze ko UNAR ariyo yari yatsinze amatora ya Kamarampaka ariko ikarimanganywa kubera iterabwoba ry'Ababiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .