00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kimironko yakuye izina ku biti byafashije u Rwanda kubona intwaro zo kwikiza abanzi

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 4 Ukwakira 2022 saa 05:52
Yasuwe :

U Rwanda rufite imisozi, uturere, imirenge n’intara, bikura inyito ku bintu byinshi bitadukanye , aho usanga bishingiye ahanini ku ihangwa ry’igihugu, iyubakwa ryacyo n’ibikorwa byabaye bigasiga umugani.

Kimironko ni umwe mu misozi yihariye ariko ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Kimironko, ni umwe mu misozi yahawe inyito itari iya kera mu mateka y’u Rwanda, kuko ikura ibirari by’amateka yayo ku ngoma y’umwami Cyilima Rujugira watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1695-1708.

Ubundi mu mvugo irambuye Kimironko, ni izina ry’inyunge ryunze amagambo abiri, ariyo ‘Ki’ bivuga igihugu cyangwa se igisozi, n’Imironko nk’ibiti byaramvurwagamo imiheto y’Imironko nk’uko izina ryacyo riri.

Mu gihe Cyilima Rujugir yari asumbirijwe n’ibitero by’abaturanyi be b’Abashambo bo mu Ndorwa, Abagesera b’Abazirankende bo mu Gisaka, Abagesera b’Abahondogo bo mu Bugesera n’Abarundi, bashakaga kwagiriza u Rwanda ngo baruhanagureho burundu, yafashe ingamba zo kurushaho kugwiza intwaro z’intambara mu gihugu, mu rwego rwo guhora baryamiye amajanja biteguye guhangana n’uwabavogera.

Kubera ubucuzi bw’intwaro zikomeye bwabaye ku ngoma ya Cyilima Rujugira, nibwo bwatumye nyinshi mu ntwaro z’i Rwanda zamamara cyane, zaba izahanzwe mu bihe by’ingoma ye, cyangwa iz’abami bamubanjirije.

Imironko ni bumwe mu bwoko bw’ibiti byakorwagamo imiheto Cyilima Rujugira yahangiye guhangana n’abaturanyi be b’Abashambo, Abagesera Abahondogo n’Abarundi bari baramubereye abaturanyi babi nk’igisebe cy’umufunzo.

Impamvu Rujugira yahisemo kwita kuri icyo giti cy’Imironko, akakiremamo ishyamba ry’inzitane, ni uko mu mateka y’ibiti byaramvurwagamo imiheto, iyaramvuwe mu giti cy’Umuronko, ari yo yaramaga itapfaga kuvunika uko yiboneye.

Nyuma yo gushyiraho uruganda rwacurirwagamo amacumu yo kwagura u Rwanda, rwari mu Mudugudu wa Kabeza wo mu Kagali ka Shango ko mu Murenge wa Nduba wo mu Karere ka Gasabo, Rujugira yahise ashyiraho n’ingamba zo gukungahaza igihugu ibikoresho by’ibanze bikorwamo intwaro.

Muri icyo kibariro, ni bwo yahisemo umwe mu misozi wabarizwaga mu Bwanacyambwe, awuteraho ishyamba ry’ibiti byitwa “Imironko’ byaramvurwagamo imiheto yifashishwaga kwagiriza umwanzi, kandi bigakunda kuhaboneka cyane.

Nuko Cyilima Rujugira, afata ingamba zo gutera ibiti by’Imironko ku bwinshi, no gukaragira ibyari bihari kuri uwo musozi, kugira ngo birusheho gukura neza bitagoromanze. Kubera ko uwo musozi wose wahariwe ibyo biti, byageze ubwo bibaye ishyamba ry’inzitane kandi ry’intoranywa, uwo musozi witirirwa iryo shyamba hakurizamo kwitwa ‘Kimironko’.

Aho umuhungu we Ndabarasa amariye kwima ingoma agafata izina rya Kigeli III, nawe yagiye muri uwo Mujyo wa se, afata ibyo biti ajya kubitera mu Buganza bw’Iburasirazuba mu Kagali ka Murambi ko mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, naho hakurizaho kugira Umudugudu wa Kimironko ubarizwa muri ako Kagali nyine, kubera ibyo biti bahateye bikaharema ishyamba ry’intamenwa.

N’ubwo uyu Musozi wose wiswe Kimironko nk’izina ry’Umurenge wa Kimironko wo mu Karere ka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali, ugizwe n’Utugari dutatu n’Imidugudu 35, ariko Kimironko nyirizina ni mu Kagali ka Bibare mu Midugudu yako uko ari 15.

Amazina y'imisozi myinshi ya Kigali yagiye ahera ku byabaga biyikorerwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .