Ubukwe ni umwe mu mihango yahuzaga abantu benshi nyuma y’umuhango wo kubandwa no guterekera, kuko yose yabaga ari umutima w’imibereho y’Abanyarwanda umunsi ku wundi.
Mu gitabo “Umuco mu buvanganzo” cyanditswe n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, avuga ko umugenzo wo Gukoranura, n’ubwo utabaga kenshi, wakorwaga mu buryo bwo gusubiza inkwano babaga barakoye, ukaba waragendanaga n’undi bitaga Kurimura, ugendanye no gusubiza ibisabisho birimo inzoga n’ibindi babaga barifashishije mu mu mugenzo w’ifatarembo n’uwo gusaba, nk’uko biteganywa mu muhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda.
Kurimura no Gukoranura, byakorwaga mu gihe umuryango w’umukobwa utagishoboye gushyingira umukobwa wa bo mu muryango wamusabye ku mpamvu runaka. Impamvu zatumaga umugenzo wo gukoranura no kurimura ubaho, harimo kuba umukobwa yarabenze umuryango wamusabye, kandi imigenzo yose isabwa ngo ubukwe buveho yarakozwe.
Byanakorwaga iyo umuhungu yabonaga inenge runaka ku mukobwa itatuma bakomeza umubano n’ibindi.
Usibye ko gukoranura no kurimura byashoboraga guturuka no ku miryango yombi. Bimwe mu byatumaga ubukwe bupfa bakaba banakoranura bakanarimura, harimo kuba hari umwe mu bagize umwe muri iyo miryango wahemukiye uwo basabyemo umugeni, cyangwa se abawusabwemo.
Ibikorwa by’urukozasoni no kutiyubaha byakozwe n’umwe mu banyamuryango basabanye abageni na byo byashoboraga gutuma ubukwe bupfa, hagatangira gukoranura, no gusubiza inzoga zasabishyijwe, kuko ubukwe butagikomeje.
Si kenshi bakoranuraga iyo gupfa k’ubukwe kwabaga karakomotse ku mpamvu z’umuhungu usabirwa umugeni, cyangwa se abo mu muryango we. Iyo gupfa k’ubukwe kwabaga kwabaga kwakomotse ku muhungu cyangwa se mu bandi bagize umuryango we, umuryango w’umukobwa washoboraga gukoranura no kurimura, ariko bigakorwa mu rwego rwo gusuzugura umuryango wabasabye umugeni, byo kugaraza ko n’ubundi utari ushoboye.
Kurimura no gukoranura byakorwaga n’ubundi imiryango yombi imaze kuganira no kwemeza ko igihango cyo guhana abageni kitakibaye, ari nabwo batangiraga gusubiza ibyo batanze basaba irembo baba baranakoye bagasubiza inkwano.
Ibiganiro byabaga hagati y’imiryango yitegura gusesa ubukwe, byabaga mu ibanga rikomeye, harebwa impamvu ikomeye cyangwa niba habaho impamvu nyoroshyacyaha yakwirengagizwa ubukwe bugakomeza.
Ibiganiro byo gukoranura no kurimura byashoboraga kumara igihe kirekire cyashoboraga no kurenga icyo imigenzo y’indi yatangije ubwo bukwe yabaga yaramaze, kuko buri ruhande rwabaga rutegereje kureba ko hari urwakwisubiraho ubundi ubukwe bugakomeza.
Umuryango wasabwe umugeni, ni wo wabaga uhangayitse cyane, kuko cyabaga ari ikimwaro gihanitse kubengwa k’umukobwa wabo, byongeye ari hafi gushyingirwa. Ni nacyo cyatumaga umukobwa wabaga watangirijwe ubukwe, yahoraga mu ihaniro rya ba nyirasenge rimutoza kwitwararika ngo hato atazakora ibara ubukwe bugapfa.
Iyi migenzo yo kurimura no gukoranura na n’ubu iracyakorwa, usibye ko itagifite imbaraga nka kera, biturutse ku kwirambagiriza k’umukobwa n’umuhungu bahura bakiyemeza kubana bitagizwemo uruhare n’imiryango yabo.
Gukoranura no kurimura, byasimbuwe na gatanya ziganje muri iyi minsi, aho abashakanye badahujwe n’imiryango, basanga amategeko akaba ariyo abatanya bakagabana imitungo bafatanyije gushaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!