Muri iyi nkuru IGIHE yifashishije igitabo ’’Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, Umuco n’Amateka y’u Rwanda, irabatemereza mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera.
Ni ahantu hari amateka y’u Rwanda, cyane cyane ibigabiro by’umwami wagengaga u Bwanacyambwe, Nkuba ya Nyabakonjo ahayinga mu wa 1378, ubwo yageraga ku ndunduro yigarurirwa n’umwami w’u Rwanda, ubutaka bwayo bukomekwa ku Rwanda.
U Bwanacyambwe ni kimwe mu bihugu 29 byahanzwe mu bya mbere ku butaka bw’u Rwanda, kikaba cyarahanzwe ahasaga mu wa 450 nyuma ya Yezu, cyatwarwaga n’ibikomangoma by’Abongera bakura igisekuruza cyabo kuri Mwongera ya Rurenge.
Igihugu cy’u Bwanacyambwe cyari kibumbye Akarere ka Nyarugenge, Akarere ka Kicukiro, Akarere ka Gasabo y’Amajyepfo ( Gisozi, Kacyiru, Kinyinya, Kimihurura, Kimironko na Remera) n’Akarere ka Rwamagana y’Iburengerazuba ( Karenge, Gahengeri, Muyumbu, Nzige na Nyakariro).
Gakondo nyir’izina ikaba n’umurwa mukuru w’ingoma y’u Bwanacyambwe, iboneka mu Mudugudu wa Amahoro mu Kagali ka Rukiri II mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali.
Intandaro y’irimbuka ry’ingoma y’u Bwanacyambwe yagengwanga na Nkuba ya Nyabakonjo ahasaga mu wa 1378, yakomotse ku ikosa u Bwanacyambwe bwakoze bwo guha inzira Abanyoro ngo baerte u Rwanda mu gitero cyabo cya mbere bagabye ku ngoma ya Kigeli Mukobanya umwami w’u Rwanda muri ibyo bihe.
Igitero cy’Abanyoro cyajemo imitwe ibiri, kimwe cyamanutse mu Bugara, gica mu Ndorwa y’I Burengerazuba gihinguka mu Buliza cyambuka Nyabugogo ahari urugabano rwa Gasabo n’u Buliza, kigana i Ntora ( Gisozi) ahari ingoro ya Mukobanya.
Ikindi cyanyuze mu Ndorwa y’i Burasirazuba, gica mu Ngoma y’u Rweya rw’u Mubali, cyambukiranya i Gisaka gihinguka mu Bwanacyambwe, gihawe inzira n’umwami w’u Bwanacyambwe Nkuba ya Nyabakonjo, berekeza ku ngoro ya Mukobanya, yari Ntora (kuri ubu hitwa Gisozi mu Kagali ka Ruhango mu Mudugudu wa Ntora). Ingoro ya Mukobanya barayitwika, urugamba rusakirana ubwo, kugeza u Rwanda rutsinze Abanyoro.
Mukobanya yakomeje kurwara inzika Abanyabwanacyambwe, kuko bahaye ikirari Ingabo z’Abanyoro zigatera u Rwanda. Mukobanya ya Rugwe yiyemeza kugabayo igitero cyo kubihimuraho. Igitero kibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe cyagabwe na Kigeli I Mukobanya umuhungu wa Rugwe, ahasaga mu wa 1378. Mukobanya yari afite imitwe ibiri y’ Ingabo, zikabije kurwana, izo ngabo zari: Ibidafungura n’ Abatsindiyingoma.
Icyo gitero cyagabwe na Mukobanya cyanesheje umwami w’u Bwanacyambwe Nkuba ya Nyabakonjo. Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, ibivumu by’ibigabiro biranga aho yari atuye byari bikihagaragara. Nuko Nkuba ya Nyabakonjo ahungira i Bugufi amaze kuneshwa.
Nyuma Ingoma-Ngabe y’u Bwanacyambwe KAMUHAGAMA nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya. Ingoma y’Abasinga b’Abongera iba izimye burundu.
Nubwo Kigeli Mukobanya yangabaje ubwami bw’u Bwanacyambwe, ibimenyetso ndangamateka by’ibigabiro by’ahatuye abami b’u Bwanacyambwe barimo Nkuba ya Nyabakonjo, ntabwo yabirimbuye ngo bizimangane.
Mu myaka isaga 641 ishize ( 1378-2019), ubwami bwa Nkuba ya Nyabakonjo buzimye, ibigabiro bye biracyahari, aho biboneka mu Mudugudu wa Amahoro wo mu Kagali ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Amafoto akurikira, aradusangiza amwe mu mateka y’ingoro ya Nkuba ya Nyabakonjo, naho aherereye kugeza ubu. Ni mu Mudugudu wa Amahoro mu Kagali ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, aho bita ku Giporoso muri feux rouge zigana kuri Gare ya Remera ahahoze ikigo cya SAR MOTOR.











TANGA IGITEKEREZO