00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Théodore Sindikubwabo mu gihirahiro ubwo yatabwaga n’abamurinda i Bukavu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 June 2022 saa 10:40
Yasuwe :

Izina Théodore Sindikubwabo, ntirizibagirana mu mateka ya Politiki nyarwanda. Ni umwe mu bayoboye u Rwanda igihe gito cyane ariko gifite byinshi gisobanuye mu mateka y’igihugu, kuko amezi atatu yayoboye ariyo yakozwemo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Sindikubwaho yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mbere y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana kuwa 6 Mata 1994. Yayoboye Inteko Ishinga Amategeko guhera mu 1988 kugeza mu 1994.

Tariki 9 Mata 1994 Sindikubwabo yagizwe Perezida w’inzibacyuho kugeza tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zabohoraga igihugu, zigahagarika Jenoside Sindikubwabo yashyigikiye.

Uyu mugabo wize ubuvuzi akanabukora igihe kinini, ubutegetsi bwe bufatwa nk’aho bwari agakingirizo k’abasirikare bakuru mu ngabo za Habyarimana barimo Col Théoneste Bagosora bari bakuriye umugambi w’ikorwa rya Jenoside.

Ntabwo iminsi ye ku butegetsi yamuhiriye kuko mu gihe imirwano yari irimbanyije hagati y’ingabo za Leta (FAR) n’ingabo za FPR Inkotanyi, Leta ye yahungiye i Gitarama ari naho yakomereje ibikorwa byo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nka Perezida mushya, Sindikubwabo yahawe abamurinda barimo abahoze barinda Perezida Habyarimana bari barasigaye i Kigali n’abandi bo mu ngabo za Leta.

Amakuru IGIHE ifite, ni uko abahoze barinda Habyarimana batari bishimiye kumurinda kuko batamwubahaga cyane, dore ko n’abandi basirikare bakuru batamwemeraga, bapfuye kumushyiraho kuko ari we Itegeko Nshinga ryagenaga gusimbura Perezida mu gihe adahari.

Tariki 14 Kamena 1994, nibwo Umujyi wa Gitarama wabohowe n’ingabo za FPR Inkotanyi maze Leta ya Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe we Jean Kambanda ihungira ku Gisenyi.

Naho ntabwo bahamaze igihe kuko kuwa 18 Nyakanga Umujyi wa Gisenyi wabohowe, Leta y’Abatabazi ihungira i Cyangugu ihita yambuka ijya i Bukavu mu yahozwe ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu).

Sindikubwabo yahawe inzu yo kubamo mu gace kazwi nka La Botte mu Mujyi wa Bukavu, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahitegeye Umujyi wa Rusizi.

Caporal Senkeri Salathiel ni umwe mu barinze igihe gito Sindikubwabo, nyuma yo kuva muri Tanzania aho yari yagiye arinze Perezida Habyarimana muri Mata 1994.

Senkeri yavuye muri Tanzania mu mpera za Kamena, indege yari ibazanye ibageza ku Gisenyi ari naho Guverinoma ya Sindikubwabo yari iherereye.

Nk’umusirikare, yahawe amabwiriza yo gukomeza kurinda Sindikubwabo we na bagenzi be bari bavanye muri Tanzania kugeza ubwo bahungiraga i Bukavu.

Mu kiganiro na IGIHE, Senkeri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati “Tuhageze baravuze bati muramenyereye, musanzwe murinda Perezida. Abandi bari bahari ariko byabaye ngombwa ko badushyiramo.”

Nubwo Sindikubwabo yari ayoboye Leta y’inzibacyuho, nta byangombwa bituma iba Leta byari bihari. Abakozi b’iyo Leta ntibahembwaga kuko inzego nyinshi z’igihugu zari zarahagaze.

Sindikubwabo yatawe n'abamurinda nyuma yo kubaho badahembwa, bitunga

Abamurinda nabo ntibahembwaga, ibikoresho byari ukwirwanaho kugeza ubwo bamwe mu barinzi be babonye ko batagishoboye kuba muri ubwo buzima.

Senkeri ati “Badushyizemo twebwe tubona tutakomeza gukurikira gutyo gusa […] Tumusezeraho kuko tutagishoboye kubana na we.”

Yakomeje agira ati “We yavugaga ko azagaruka mu gihugu byanze bikunze. Kuba nta bikorwa yakoraga bigaragaza ko azagaruka, nicyo cyatumye twigendera. Twabonaga ntacyo bizatanga.”

“Twamaranye amezi ane, nta mushahara ari ukwirwariza. Twaryaga amafaranga yacu, urumva rero ntiwabona uri kwitunga ngo umuntu akomeze akubwira ngo ni chef wawe, ntacyo ari kuguha, umusezeraho neza ukagenda.”

Senkeri na bamwe muri bagenzi be basezeye kuri Sindikubwabo bamusigana abandi barinzi bake.

Ati “Nta bikoresho byari bihari bari bafite. Twari dufite utubunda dusanzwe.”

Mu barinzi bake basigaranye na Sindikubwabo i Bukavu, hari higanjemo abasirikare batahoze mu barinda Perezida.

Sindikubwabo yakomeje kuba muri Bukavu kugeza mu mpera za 1996 ubwo inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zasenywaga, hatangiye intambara yo gukura ku butegetsi Perezida Mobutu Sese Seko.

Bivugwa ko yapfuye muri icyo gihe ubwo yahungaga ingabo za Laurent Desire Kabila zari zatangiye kwigarurira ibice byinshi by’Uburasirazuba bwa Congo.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bamurindaga, avuga ko ari we wisabiye kuraswa kuko bari bagoswe impande zose. Yabisabye umuhungu we n’umushoferi wamurindaga ubwo bari bageze ahitwa Ngungu i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yapfuye afite imyaka 68.

Inkuru bijyanye: Iherezo rya Théodore Sindikubwabo, Perezida wisabiye kuraswa mu mashyamba ya Congo

Agace ka La Botte muri Bukavu niko Sindikubwabo yabayemo nyuma yo guhunga na Leta ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .