Uruhererekane nyemvugo rugaragaza ko Cyilima II Rujugira yategetse u Rwanda kuva mu 1675, atanga mu 1708.
Uyu mwami ariko ntiyahise atabarizwa (ashyingurwa) kuko yari umwami w’inka, ahubwo hagombaga gutegerezwa undi mwami w’inka akazaba ari we umutabariza. Umwami w’inka wagombaga kumukurikira yitwaga Mutara.
Uyu mwami bahise bajya kumwosereza i Gaseke, kugeza mu 1931 ubwo Umwami Yuhi V Musinga abazungu bamuciraga i Kamembe yahise atanga itegeko ry’uko atabarizwa byihuse aho i Gaseke.
Mu 2021, Inteko y’Umuco yatangaje ko umugogo wa Cyilima II Rujugira uri gukorwaho ubushakashatsi ndetse igihe bajyaga kuwukura aho watabarijwe basanzemo ibikoresho bitandukanye.
Mu musezero (imva) wa Cyilima, hakuwemo ibindi bikoresho byo mu gihe cye birimo nk’amacumu, ibyuma, inkota, amasaro, imitako, utubindi n’ibindi.
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo, Ntagwabira André, yabwiye IGIHE ko kuba ibi bikoresho byari biri muri uyu musezero bigaragaza ko byakoreshwaga mu mihago y’ibwami.
Ati “Bigaragaza ko byakoreshwaga mu mihango y’ibwami kuko si mu mva ya buri wese wasangamo ibikoresho nk’ibi. Ikindi bigaragaza imyemerere y’Abanyarwanda, ni uko iyo umuntu apfuye [yaba ari umwami akaba atanze] bakamuherekesha ibintu, ni uko mu myemerere y’abamushyinguye ntabwo baba bavuga ko agiye, baba bemera ko agiye ahandi hantu.”
Ubushakashatsi bwakorewe kuri ibyo bikoresho byasanzwe mu mva ye, bwagaragaje ko mu gihe yari akiri umwami amasaro n’indi mitako byakorerwaga i Burayi cyangwa mu Buhinde, byageraga mu Rwanda binyuze mu Nyanja y’Abahinde.
Ibikoresho byasanzwe mu musezero wa Cyilima Rujugira na byo byakoreweho ubushakashatsi. Utubindi twasanzwemo twarapimwe bagaragara ko twari turimo inzoga zikoze mu buro.
Mu mateka kandi bivugwa ko guhera ku bwa Yuhi III Mazimpaka, abami batari bemerewe kunywa urwagwa. Banywaga inzoga zikoze mu binyampeke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!