Amateka agaragaza ko Mobutu Sese Seko wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu, yasuye u Rwanda hagati ya tariki 26-28 Mutarama 1988.
Mobutu uyu yari umutegetsi ukomeye muri Afurika wafatwaga nk’igishyitsi cy’Abanyamerika n’Abanyaburayi dore ko yanayoboraga igihugu kiryamye hejuru y’ubutunzi butagira ingano.
Hakuno ya Kivu hari hari inshuti ye magara, Perezida Juvenal Habyarimana wanamwitaga ‘Grand frère’. Reka abimwite ni mu gihe, Mobutu yamutanze ku butegetsi kandi Habyarimana yize igice cya Kaminuza muri Congo itaritwa “Zaïre”.
Hari n’amakuru avuga ko abasirikare bafashije Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda mu 1973, babanje kwitoreza muri Zaïre yayoborwaga na Mobutu.
Twigarukire i Byumba muri Mutarama 1988 mu ruzinduko rwa Mobutu. Muri icyo gihe, ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguraga icyumweru cy’imishinga ndetse hakaba hari Umunyacyuhabiro by’umwihariko Umukuru w’ikindi gihugu watumiwe ngo aze gusura ibikorwaremezo byabaga byarubatswe.
Mu 1988, hari hagezweho Ibiro bya Perefegitura ya Byumba na Stade ya Byumba, byombi byari biherutse kuzura ndetse hashize igihe gito bitashywe ku mugaragaro.
Ibyo biro na n’ubu biracyahari byahoze bikoreramo Akarere ka Gicumbi ariko byari bishaje, huzuye ibishya ari naho ubuyobozi bw’akarere bukorera. Stade nayo yarashaje ubu iri kuvugururwa.
Bavakure Augustin wari Burugumesitiri ya Kibali, ari nako karere ka Gicumbi y’ubu, asobanura ko umunsi Mobutu Sese Seko asura abaturage b’i Byumba wari umunsi udasanzwe, abaturage babukereye bagiye kureba uwo mutegetsi wari wazanye na Perezida Habyarimana.
Mu kiganiro na IGIHE, Bavakure yagize ati “Abaturage bo bari bamenyeshejwe ko Mobutu aza gusura Byumba, habaye umunsi mukuru haba ibirori kuri Stade, ni gahunda ndende. Abaturage bose bari bahuriye kuri Stade.”
Yakomeje agira ati “Mobutu yavuze ijambo mu Gifaransa, hanyuma Munyazesa Faustin [wabaye Minisitiri w’Umutekano n’Amajyambere ya Komini] aba ari we usemurira abaturage.”
Mobutu yakiriwe muri ‘Guest House Urumuri’
Ngirabanzi Laurien wabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1995, anahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye kugeza mu myaka ya 2009, ubwo Mobutu yasuraga Byumba, yari Umuyobozi w’Umushinga wari ushinzwe iterambere ry’abaturage ari na wo wubatse iyi hotel.
Yavuze ko ubwo ibirori byari byabereye muri Stade ya Byumba byari bihumuje, Perezida Habyarimana yagiye kwakira mugenzi we, Mobutu, amujyana muri Guest House Urumuri kuko ari yo yari igezweho muri uwo Mujyi wa Byumba.
Ati “Igihe abategetsi bari bari muri Stade, bashatse aho baza kunyura bataha kugira ngo bajye kuruhuka no gufungura cyane cyane ko bari bari hamwe n’abagore babo. Ubwo abashinzwe gahunda za Perezida bahise bavuga bati ’turamujyana hariya’ [Guest House Urumuri].”
Yakomeje agira ati “Najyanye n’abashinzwe ‘Protocole’ ya Perezida Habyarimana, turagenda tujya gutegura kuri Guest House Urumuri, ubwo baraje bajya mu cyumba gihari baritunganya.”
Ngirabanzi avuga ko icyo gihe Mobutu yari yaje yizaniye inzoga ze zo kunywa, aba arizo anywa ariko Habyarimana we bamuha izo kuri ‘Guest House Urumuri’, mu gihe abagore babo bo bari bari mu cyumba.
Ati “Bamaze kwitunganya, Mobutu ashyiramo n’urwenya ngo reka yinywere ka ‘bière’ ke yari yanakazanye, noneho Habyarimana we bamuha inzoga z’aho ku ‘Urumuri’. Hanyuma abagore babo nabo bari mu cyumba baganira ibyabo.”
Amakuru avuga ko Mobutu yaraye muri ‘Guest House Urumuri’, Ngirabanzi avuga ko atari yo ndetse n’icyo cyumba cya VIP, bivugwa ko ari cyo yarayemo atari ko bimeze ahubwo ari cyo biyakiriyemo.
Ngirabanzi avuga kandi ko icyo cyumba bakifashisha bakaraba banahindura imyenda cyane ko bari kumwe n’abagore babo, gusa ngo mu ibaraza ry’icyo cyumba niho Mobutu yasangiriye icyo kunywa na Habyarimana.
Iyari Guest House, ubu ni hotel y’inyenyeri ebyiri
Ukigera mu Mujyi wa Gicumbi, werekeza ahaherereye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), niho hubatse ‘Hotel Urumuri’ ari na yo yahoze yitwa Guest Houtse Urumuri.
Yubatswe mu myaka ya 1986, icyo gihe yari iya Leta nyuma mu 2006 iza kwegurirwa abikorera, uwayiguze witwa Nsekuye Jacques ahita ayivugurura aranayagura itahwa ku mugaragaro mu 2007.
Kuri ubu ni hotel y’inyenyeri ebyiri, ifite ibyumba bigezweho aho kimwe kukiraramo ari ibihumbi 25 Frw mu gihe icya VIP ari na cyo cyakiriwemo Mobutu cyo kukiraramo ari ibihumbi 100 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Hotel Urumuri, Nsekuye Patrick yabwiye IGIHE ko bakomeje gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza zinogera abagana Umujyi wa Gicumbi by’umwihariko.
Ifite ibyumba 30, birimo ibinini kandi bigezweho aho kimwe cyubatswe mu buryo bw’inzu iri ukwayo imeze nka ‘Apartment’ ikaba ifitemo uruganiriro n’icyumba cyo kuraramo ndetse n’ubwogero n’ubwiherero imbere.
Ni hotel kandi ifite ubusitani ndetse n’ibyumba by’inama bitatu kandi byagutse, hari akabari, ibyo kurya ndetse n’ibindi bifasha mu kwiyakira ku muntu utembereye i Gucumbi cyangwa uwagiye kuhakorera.
Hotel Urumuri kandi ifasha abantu bashaka kuyikoreramo ubukwe ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu barenga 3000 netse hari n’ibyumba bihagije ku buryo umuntu yakoreramo ubukwe agakomerezamo n’ibindi birimo ukwezi kwa buki.
Uretse kuba muri iyi hotel bagira uburyo bwihariye bwo guteka amafunguro ya Kinyarwanda, inafite ahantu hisanzuye ku bafite imodoka kuko ’parking’ yayo yakira izirenga 100.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!