Inkomoko y’Insigamugani ‘Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Iyo bumvise umuntu ucyurira abandi mu ncyuro mbi zirimo n’ibitutsi; ni bwo bavuga ngo ‘Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo’.

Wakomotse kuri Nkundiye ya Kabego mu gitero cya Gatatu Rwabugili yagabye ku Idjwi ahasaga mu 1880.

Mu gitero cya Kabiri Rwabugili n’ingabo ze bagabye ku Idjwi, barahacikiye, ariko Abashi b’Abahavu bagengaga iyo ngoma baraneshwa barwana kuri Kabego umwami wabo, Kabego acika ingabo za Rwabugili ajya kwihisha babura aho yahungiye.

Rwabugili atinda gutabaruka akimushaka. Amubuze atangira kuyobora ndetse atanga abatware bo kuhatwara. Hamwe ahaha Mbwana ya Bidaga ahandi ahaha Kamaka ka Gasindikira.

Abasigira ingabo nyinshi zo kubarwanaho mu gihe Abahavu babagandiye cyangwa na Kabego aramutse agarutse agashaka kwisubiza igihugu cye.

Kabego ubwo yari mu buhungiro yaje kumenya ko Rwabugili yagiye mu bihugu bye bya kure byo mu Burera no mu Bufumbira, ndetse aza kumenya ko yatabaye mu gitero yagabye i Gikore, aba abonye umwanya wo kugaruka mu gihugu cye, abatware ba Rwabugili abirukanana n’ingabo zabo bose bahungira mu Kinyaga.

Abagaragu bo mu Kinyaga Bugondi na Bacondo bakurikira Rwabugili ngo bamumenyeshe ibyabaye, basanga akiri mu mayira. Ababonye abahamagara mu byivugo byabo kuko bari intwari zogeye.

Baramubwira bati “Kabego yagarutse, abatware wari warasize ku Idjwi yarabamenesheje bose bateraniye mu Kinyaga”.

Rwabugili amaze kumva iyo nkuru, arahaguruka atabara agaba igitero cya Gatatu ku Idjwi. Bageze i Nyamirunde arobanura ingabo zo gutera Kabego.

Mu gihe Rwabugili yari akibaza uko bikwiye kugenda ngo bashobore gutsinda Idjwi, nibwo haziyeho inzangano za Kabego n’umuhungu we Nkundiye, biturutse ku nzangano Nkundiye yagiranye n’umugore w’inkundwakazi wa se Kabego witwaga Mwaregakiko.

Kabego yaje gutuka Nkundiye, bituma arakara cyane aragenda yifungirana mu nzu iwe, ntiyongera kugera kwa se Kabego. Uwo mugore akomeza kurega Nkundiye abwira Kabego ati “Nkundiye yarakwanze dore ntakiza no kuguhakwaho, ndetse nutareba neza azakwica akuzungure, abe ari we uba umwami wo ku Idjwi”.

Kabego ararakara atumira Nkundiye aramubaza ati “Uba he ko ntakikubona? Undi ati “Mba iwanjye”. Kabego ati “Waba iwawe ntumpakweho? Undi ati “None se ko nza ukantukana n’umugore wawe, uruzi ko najye nzanwa iwawe n’ibitutsi?. Kabego ati “ Ikigutera ibyo ni umurengwe, henga nkugabanyirize nibwo uzanyumva”.

Amutwara imisozi myiza yakundaga. Nkundiye ararakara cyane, bituma yanga Kabego byeruye.

Muri iyo minsi Nkundiye atuma kuri Rwabugili ati “Nanganye na data Kabego, none unyihakire ndakuyobotse kandi nzakwereka uburyo uzafata Idjwi bidatinze”.

Rwabugili amaze kubona intumwa za Nkundiye aranezerwa cyane, aziha inzoga n’ihene barabaga bararya, basubira kubwira Nkundiye ko ubuhake bwe kwa Rwabugili bwemewe. Nkundiye ahaguruka iwe n’abantu be, asanga Rwabugili i Namirunde barabonana baraganira biratinda. Nkundiye yishimira uko Rwabugili yamwakiriye nuko yakiriye abantu be, asigara ashishikajwe no kugambanira se Kabego.

Nkundiye aba umutoni wa Rwabugili by’agahebuzo, na we atangira kumuha ibirari n’amayira bazacamo bitabagoye bagasakiza ingoro ya Kabego bagatsinda ingoma y’Idjwi.

Nuko Nkundiye azana n’umuryango we n’abandi benshi batumvaga Kabego, Rwabugili abaha Kanyemera wari mu ngabo z’Ingangurarugo abazana i Rwanda, abatuza i Tare ya Nduga. Kugeza ubwo Rwabugili n’ingabo ze bivuganye Kabego bigarurira Idjwi.

Nkundiye ubwo yari amaze kwangana na se Kabego agahakwa na Rwabugili, yaramubwiye ati “Ubwo umbonye ubonye Idjwi, ntubyijane ushoboye Kabego birarangiye, ariko ngusabye ko undinda incyuro.”

Rwabugili arabimwemerera ati “Uhumure nta we uzagucyurira”

Nkundiye aba umutoni wa Rwabugili w’agatangaza, ndetse bituma yisihinga agira agasuzuguro gakabije. Umunsi utarengwa uza kugera, Nkundiye aza gutongana n’umugabo Giharamagara cya Rwakagara.

Giharamagara acyurira nkundiye ati “Nkabona uhakanywe n’amabya ya so” Nkundiye ararakara, asubira iwabo ku idjwi. Agezeyo, araganda ariyimika, asenyera ba bandi bari baragabanye Idjwi agarura igihugu cya se Kabego.

Iganda rya Nkundiye niryo ryakabuye igitero cya kane Rwabugili yagabye ku Idjwi cyabaye irunduka rya Burundu ry’ingoma y’ Idjwi.

Nuko umugani uturuka aho, bati ‘Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo’.

Rwabugiri ari kumwe n'abaturage be n'ingabo ze mu 1894

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza