Imyemerere ihejeje abantu mu rujijo: Imana y’i Rwanda, Imana ya Israel ( Igice cya kabiri)

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 27 Kanama 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Kuva imyemerere ishingiye ku madini yakwinjira mu rwa Gihanga, hakunze kugaragara imyemerere iheza abantu mu rujijo, rukururwa no kudasobanukirwa inyigisho zishingiye ku Mana ya Israel, aho bahigitse Imana y’i Rwanda, igahinduka Karobwa! Ariko se mu by’ukuri, hari itandukaniro ry’Imana y’i Rwanda n’Imana ya Israel?

Nk’uko tubikesha igitabo “Imana mu Banyarwanda, Abanyarwanda mu Mana’’, cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, tugiye kubasesengurira iby’iyo myumvire ihejeje abantu mu rujijo, bikaba n’imvano y’amakimbirane mu miryango migari y’Abanyarwanda, Abanyafurika n’isi muri rusange.

Nk’uko twabibasesenguriye mu gice cya mbere, tugiye gukomerezaho igice cya kabiri turebera hamwe, niba koko Imana y’i Rwanda ariyo Mana ya Israel, niba hari n’itadukaniro ryaba rihari naryo turijore.

Mu busesenguzi bw’amateka y’impitabihe ku myemerere y’Abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange, umwanditse Nsanzabera yagize ati “Nta kindi cyatumaga Abisirayeli bahora birata Imana nk’iyabo by’ umwihariko, nuko babonaga ubuhangange bwayo naho yabakuye n’ibyo yabakoreye uhereye ku basekuruza babo, bakumva ntacyo bayinganya, niko gufata umurongo ukomeye kandi w’ibihe byose wo kuyigira umwihariko wabo w’ibihe byose, niko guhora bitsitsa mu mvugo yabo bati ‘Uwiteka ni we Mana ya Israel’. Uko bwije nuko bukeye, bakarushaho gushimishwa n’icyo gihangange cyaremye isi kigahanika ijuru.”

Iyo myumvire ntaho itandukaniye n’iyo Abanyarwanda bari bafite, kuko nabo bahisemo kuyigira iyabo, kuko bari bazi neza ko ariyo bakesha kubaho ndetse n’ibyiza byinshi. Niko kugira bati “Imana y’i Rwanda’’, bagasubyemo bagira bati “Yirirwa ahandi igataha i Rwanda’’.

Iyo usesenguye inyito y’ibyiyumviro by’Abanyarwanda ku Mana, usanga byari bihanitse, koko rero n’ubundi aho umuntu yirirwa ni iw’abandi, ariko aho ataha niho iwe. Imana yagendereraga andi mahanga nko kuyasura ariko bwakwira igataha mu Rwanda, kuko niho hari urugo rwayo’. Aha bikaba bigaragara ko Imana Abisiraheli bemeraga ndetse bakayigira iyabo ari kimwe n’Imana Abanyarwanda bemeraga ikaba iyabo nabo bakaba abayo.

Bishatse kuvuga ko Abanyarwanda nta bigirwamana bagiraga ngo Abisiraeli bagire Imana y’ukuri. Agatsinda Abanyarwanda ni “Benimana Kandi Benimana ni bo benimigisha’’.

Ahaniho abemeramana bakomeza guhurira n’urujijo, aho Imana y’Abisirayeli, yaje gutandukanyiriza imico n’imigirire n’Imana y’i Rwanda. Urwo ruhererekane rw’inyigisho za ba Mwishakirandamu nizo zatumye Imana y’i Rwanda, itagihuza imico myiza n’Imana y’Abisirayel, aha akaba ariho abasesenguzi mu myemerere n’imyumvire nkezamana baheraho bavuga ko Abamisiyoneri b’Ababanyamadini, batuzaniye Imana y’Abanyaburayi, bimura Imana y’i Rwanda. Ese byaba aribyo koko?

Iyi mvugo n’iyi myumvire ifite aho ikomoka nk’uko twabikomojeho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, aho twabagaragarije ko benshi bigisha Imana bayitiririra imico mibi n’ingeso zidahwitse, mu rwego rwo kuyicuruza no gutera abantu ubwoba ngo barusheho kuyoboka bwangu, babone icyanzu binjiriramo babasahura. Ari naho usanga mu by’ukuri koko Imana baje batwigisha itandukanye n’iyo Abanyarwanda twari dufite. Reka dusesengurire hamwe imiterere y’Imana y’I Rwanda n’Imana Abanyamadini batuzaniye mu ndangagaciro zihabanye.

Imana y’I Rwanda, irangwa n’ibi bikurikira

Imana y’i Rwanda ifatirwaho uburyo bwiza bwo kubaho, aho umuntu wese babonaga yuje ubupfura, ubumuntu n’ubuhangange, nibwo bagiraga bati “ Kanaka ni Imana y’i Rwanda’’, yabona ibyiza byose, agasetsa Imana yabimuhaye.

Imana y’i Rwanda yari igipimo cy’imibereho idahwitse, aho umuntu wese utagira ubumuntu n’ubupfura, nibwo bagiraga bati “biriya Kanaka akora, si iby’ Imana y’i Rwanda’’.

Imana y’i Rwanda, ni Imana ikunda Abana bayo, urubyaro rwayo arirwo Banyarwanda, ikaruha ibyo rwifuza byose, nta kiguzi.

Imana Abanyamadini cyangwa se Abanyaburayi batuzaniye mu iyamamazabutumwa, yo ihabanye neza neza n’iyo Abanyarwanda dufite n’iyo twemeraga. Imana batuzaniye irangwa n’ibi bikurikira:

Imana baje batwigisha, ni Imana y’igisambo kuko utayihaye ntiyaguha, ibi tubisanga muri Bibiliya birirwa batwigisha, aho badusomera muri Malaki bavuga ngo “Muravumwa wa muvumo, kuko mwese uko mungana mwanyimye ibyanjye…… Ngaho nimubingeragereshe murebe ko nta bagomororera imigisha mukabura aho muyikwiza’’.

Imana baje batwigisha, ni Imana irangwa n’akarengane ko kurenganya mwenemuntu n’abe. Ibyo tubisanga mu Kuva igice cya 20, aho mu mategako yatanze, harimo nuko ihora abana ibyaha bya ba se, kandi ntabyo bakoze. Mu gihe Imana y’i Rwanda, yo yigishije abayo ko icyaha ari gatozi, nta we ukwiye kuzira ibyaha bya ba se , bya nyina cyangwa se iby’ibisekuruza byabo.

Imana baje batwigisha, ni Imana igira inzika itababarira, ibyo bigaragarira mu nyigisho duhabwa, z’uko buri muntu wese avukana icyaha cy’inkomoko kidahanagurika. Ese koko icyaha amateka atwigisha cyakozwe na Adamu na Eva, twari dukwiye kukiryozwa ubuziraherezo, tukanakizira nk’uko amadini abitwigisha, Imana ikaba itarakibababariye ngo gihanagurwe? Ibyo byose, ntabwo mu myumvire y’Imana y’i Rwanda bibaho.

Imana baje batwigisha, ni Imana y’ingome imyaka yose yo kubaho kwayo. Ibyo bigaragazwa n’inyigisho zigishwa kenshi ko Imana yateguye umuriro utazima wo kuzatwikiramo abantu iteka ryose. Ubwo bugome ntabwo buzwi mu mu mateka y’Imana y’i Rwanda.

Imana baje batwigisha, ni Imana itagira urukundo, Imana idakunda abayo, yimakaza ivangura. Aho yahanitse ijuru, izaribamo yonyine ikavangura abo ishatse ikabajyana, abandi ikabasiga, yarangiza ikabashyiraho amananiza, ngo abatazayashobora ntibazarijyemo. Nyamara ibyo bisa bityo, ntibiranga Imana y’i Rwanda.

Ibi byose ni ibirema itandukaniro ry’imico-Mana y’i Rwanda n’imico-mana ya Israel cyangwa se abanyamadini batuzaniye.

Ng’ayo nguko, basomyi nimwinigure, mwe guhera mu rujijo, rw’Imana babigisha itari iyo, Imana ni imwe, abandi bakayitwerera imico n’ingeso zitari izayo, kugira ngo batere Abanyarwanda ubwoba, babasakire ubundi babone amaramuko. Njyewe nzakeza Imana y’i Rwanda, kuko niyo itagira amananiza, ntibe inyarukoni, ntibe igisambo kima abo yaremye, ntibe n’ingome itegura umuriro izatwikiramo abantu.

Imana yafatiweho ibintu byinshi, ariko byose bigamije kwimakaza kuganza kw’igihugu iki n’iki n’umuco wacyo mu batuye ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza