Impamvu umwami Rwabugili yafatwaga nk’umugome, agakunda abagore

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Abanyamateka bakunda kuvuga amateka ya Rwabugili basa nk’aho bamunenga ngo kuko yari umwicanyi ruharwa mu gihe cyose yamaze ku ngoma ye.

Babihera ku buryo nta mbabazi yagiraga ku rugamba, yicaga uwo bahanganye wese cyangwa uwo bamubwiye ko ari umugome nta gushishoza.

Niko umwami wabaye indwanyi koko, agakunda abagore byahebuje dore ko ari bo yishingikirizaga mu butasi, bakamuha amakuru y’abamupangira imigambi mibisha.

Hejuru ya byose, Rwabugili yakundaga abana kuruta. Igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda ruhagamya igitinyiro” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kigaragaza ko impamvu ya mbere yatumye Rwabugili afatwa nk’umwami w’umugome ari uko yapfushije nyina akiri muto ahasaga mu wa 1876, kandi agikeneye ukomeza kumuba hafi ngo bangaze amahanga, kandi agomba kumufasha gutegeka nk’uko ihame ry’iyimikabami ryari riri ku buyobozi bw’u Rwanda.

Iryo hame ryavugaga ko umwami yagombaga gutegekana na nyina, yaba atakiriho bakamushakira undi ukomoka mu muryango wo kwa nyina cyangwa se undi mugore w’umwami watanze ariko uri mu bwoko bw’ibibanda byagombaga kuvamo Abagabekazi.

Ibinyoma byageretswe kuri nyina, bigatuma atanga, nyuma yaho agenzuriye agasanga baramubeshyeraga, byatumye mu mibereho ye ntawe yizera. Kuko mu babeshyeye nyina Murorunkwere ko atwite inda y’umugaragu we Seruteganya, harimo abagore be batatu yakundaga [Nyiramarora, Nyiramparaye na Nyiraburunga wari kuzaba Umugabekazi ku ngoma izakurikiraho] kandi bari n’abisengeneza b’Umugabekazi Murorunkwere,

Impamvu ya kabiri y’ubugome bwa Rwabugili, ni uko yarwanyijwe na se wabo Nkoronko, hakiyongeraho na Mukuru we Nyamwesa ya Rwogera bashaka kumwambura ingoma. Byatumye mu buzima bwe abaho azi neza ko nta muntu umukunda, nta n’uwamucira akari urutega. Abaho agomba kwirwanaho mu buzima bwe bwose, kugeza asezeye ku Isi.

Yageze aho yanga gushaka undi mugabekazi wagombaga gusimbura nyina bagategekana, ahitamo gutegeka wenyine atagira umugabekazi.

Impamvu ya Gatatu y’ubugome bwa Rwabugili, ni uko muri ibyo bihe by’iyima rye, bimwe mu bihugu byari bikomeye byigaruriwe na ba sekuruza, byari bitangiye kwigomeka ngo byigaranzure u Rwanda bisubirane ubwigenge bwabyo. Kandi ibyo ntibyagombaga gushoboka, kuko umugambi w’igihe kirekire wo kurwanya akajagari k’uduhugu tutubakitse abami b’i Gasabo bari baratangije, wagombaga gusohozwa nta kiwukomye mu nkokora.

Mu gihe nyina Murorunkwere yatangaga, nibwo ibyo bitero byari bigitangira, noneho Rwabugili akumva ibitero hirya no hino, akumva ngo aba n’aba bigometse banga gutanga amakoro y’ibwami, noneho byose byamuhuriraho bigatuma afata umwanzuro wihuse wo kugaba ibitero ntawe abigishijeho inama, kugira ngo acungure igihe cye.

Kutagira uwo yizera, kwifatira ibyemezo wenyine, kuzahazwa n’amahanga yamuteraga yiyungikanya, byatumye afata ibyemezo bikaze byo kujya agaba ibitero bitagira Umucengeri. Mu mateka y’Ingoma ya Rwabugili n’ay’ibitero yagabye mu mahanga, agaragaza ko nta Mutabazi w’Umucengeri wabaye ku ngoma ye.

Impamvu ya Kane ariko yo idakanganye, nuko mu buzima bwe bw’abato, yabubayemo yiga imikino njyarugamba gusa, ari nako akora imyitozo yo kurushyira mu bikorwa, bijyanye no gufata inshingano yo kuyobora akiri muto, aho yabikoraga ayobora abana b’urungano rwe. Ibyo nabyo byatumye ashira ubwoba hakiri kare kandi akiri muto, hamwe n’Ingabo z’Ingangurarugo bakuranye mu muryango w’ibwami kwa Rwogera.

Aha rero akaba ariho umuntu yakorera ubusesenguzi bwatuma Rwabugili akurwaho ikinegu. Kuko izo ngorane zose yahuye nazo mu iyima rye, nizo zatumye aba Umutabazi w’Umucunguzi uhiye koko! Yitegura gutabarira u Rwanda nta na kimwe kimwisobye, kandi agakubita atababarira, akegura icumu rizira kunamuka.

Kugira abanzi benshi kandi bo mu muryango we, byatumye arushaho kugira amakenga cyane agahora yiteguye guhangana n’uwamuvuguruza ku byemezo byo gutabarira igihugu yabaga yafashe, cyangwa se uwo ariwe wese washakaga kwigomeka ku butegetsi bwe.

Iyo mibereho igoranye Rwabugili yimanye Ingoma, yatumye aba mu bami bagabye ibitero bitasabye ko haboneka Umucengeri, kuko yabigabaga huti huti kubera ko byari byinshi, bigatuma atabona umwanya wo gushaka Umucengeri wamena amaraso ye kugira ngo u Rwanda rwigarurire ibindi bihugu.

Nubwo yateraga atabanje kohereza abacengeri, ibitero byose yagabye byaramuhiriye kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe, nta na kimwe yatsinzwemo.

Rwabugili yabayeho nta mbabazi agira kandi ibyemezo byose afashe ntagishe inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .