00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu inkoko n’ihene ziri mu nyama zaribwaga n’abanyarwanda bo hambere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 18 August 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Inyama z’inkoko ni inyama zatangiye kuribwa, kuva kera na kare, kuko amateka adutekerereza ko yatangiye kuribwa mu ntango y’u Rwanda, ahasaga mu wa 1091. Inkoko yabaye itungo rikunzwe inahabwa n’icyubahiro cy’ikirenga, kuko yagiraga imimaro myinshi mu mu buzima bw’igihugu n’abaturage ba cyo.

Mu mateka y’u Rwanda, havugwamo amatungo atanu yahanganywe na rwo, ari nayo bakunze kwita amatungo ya Gihanga. Ayo matungo ni Inka, inkoko, inzuki, ihene n’intama.

Ubwo bworozi, bwabafashaga kubona ibibatunga bikomoka ku matungo, ari byo inyama n’amata ndetse n’imyambaro yo kwikingaho. Ayo matungo yifashishwaga mu mu kubona byinshi mu bikenewe mu buzima bw’imiryango n’igihugu muri rusange.

Inka, yatangaga amata yo kunywa, inshyushyu yahabwaga abana, ikivuguto kigahabwa abagabo n’abagore, na ho amacunda akaba ariyo yo gukuramo amavuta, Inyama z’inka zaribwaga zabaga ari iz’inka z’ibimasa n’ ingumba.

Intama zororerwaga guherekeza inka mu rwuri no kuzimara irungu. Kuva na kera, intama yitwaga imana y’inka, iyo zasazaga, cyangwa se zikipfisha, inyama zazo zaribwaga na rubanda ruciriritse. Hari benshi bazimanaga, bakazishyingura nk’umuntu. Intama kandi yakoreshwaga mu kuragura ariko igakoreshwa ku bikomangoma, abatware n’imfura gusa. Icyo gihe hagakoreshwa isekurume yakunguye ariko itarimya na rimwe.

Ihene yo yororerwaga gukora imihango yo guterekera no kubandwa, ikororerwa kandi guhuza abantu benshi mu murimo wo gusangirira ha mwe. Muri make, ihene ni ryo tungo ryaribwaga cyane mu Rwanda rwo hambere. Amahenehene, ari yo mata y’ihene, bayahaga abana barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki n’izindi.

Inkoko n’amagi yazo, zagize umwihariko ukomeye kuko zaribwaga n’abana, b’imicuko ( kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 10), nta wundi wapfaga kurya amagi cyangwa se inyama z’Inkoko. Abandi baryaga amagi y’inkoko n’inyama zazo, ni abagore, kuko aribo babaga bakeneye cyane intungamubiri zibamo, kugira ngo babashe kubyarira igihugu abana beza kandi bashyitse.

Inkoko kandi yakoreshwaga mu mihango gakondo y’Abarebakure, aho bayikoreshaga mu kuraguriza umugeni. Inkoko yakoreshwaga icyo gihe yabaga ari umushwi, yaba uw’isake cyangwa inkokokazi. Bakoreshaga umwana w’inkoko umaze gucukuura (kumera umurizo). Kirazira kuraguza inkoko ikuze.

Mu matungo agera kuri ane yaribwaga inyama n’amata, inkoko n’ihene ni zo zonyine zari zemerewe kuribwa mu buryo busesuye ariko inkoko yo ikagira umwihariko wo kuribwa n’abana na ba nyina, kubera agaciro bahabwaga mu gihugu.

Umugore nk’umubyeyi ubyarira u Rwanda, yagombaga kubaho atadataka indwara iyo ari yo yose, agahorana uburame buzira ubusame. Umwana nk’umuragwa w’u Rwanda, yagombaga kwitabwaho, kugira ngo agire impagarike n’ubugingo azabashe guhanganira igihugu, kukirinda no kukirasanira.

Inkoko ziri mu matungo inyama zayo zaribwaga cyane n'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .