00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ingabo z’u Rwanda rwo hambere zitarenzaga imyaka 33 mu kazi

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 6 July 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Hari benshi bibwira ko u Rwanda rwa kera rwabayeho mu kajagari rudafite umurongo ngenderwaho uhamye w’iyubakagihugu nyamara bakirengagiza ko ari igihugu cy’ubukombe kirusha uburambe bw’ibintu byinshi ibihugu bisaga 193 byo ku isi.

Kuva u Rwanda rwahangwa na Gihanga ahasaga mu wa 1091, haciyeho imyaka isaga 221 (1091-1312) we n’abami bamuzunguye bubatse imfatiro zikomeye igihugu kizubakirwaho imyaka ibihumbi batakiriho.

Mbere y’uko Gihanga ahereza inkoni y’ubuzungura abamukurikiye mu gutwara u Rwanda, hari imfatiro zikomeye yasize yubatse zizubakirwaho igihugu mu myaka ibihumbi atakiriho.

Kuva kuri kuri Gihanga I Ngomijana kugeza ku mwami wa nyuma wa rwo Kigeli V Ndahindurwa watwaye u Rwanda kugeza mu wa 1961 ubwo ubwami bwimukiraga Repubulika, u Rwanda rwagize imitwe y’ingabo 167.

Uku kugira imitwe y’ingabo myinshi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwagize Abaturage benshi bitabira kwinjira mu ngabo z‘igihugu, banakimenera amaraso ari benshi.

Umwami wagize imitwe y’ingabo myinshi ni Kigeli IV Rwabugili aho yari afite imitwe y’ingabo 63, harimo umutwe w’Ibyinigiri wari ufite imbunda 60.

Umwami Ruganzu Ndoli niwe waciye iteka rishyiraho ikiruhuko cy’izabukuru ku ngabo z’ u Rwanda, aho yagennye ko ingabo yose yagiye ku rugerero rwo kurasanira igihugu no kukirinda igomba gusoza urugerero igejeje ku myaka 33 y’ubukure.

Ni mu gihe mu ngoma z’abami bamubanjirije wasangaga umuntu ashobora kugera mu busaza akiri mu ngabo z’igihugu, uwabaga adafite umusore yabyaye ngo amusimbure ku rugerero we yarahagorerwaga.

Ndoli yaciye iteka ko bitakiri ngombwa ko ingabo y’igihugu ishaje isimburwa n’umuhungu wayo, ahubwo ko ingabo z’igihugu zizajya zijyibwamo n’umusore wese usoje amasomo ye mu itorero ry’igihugu wujuje ikigero cy’ubukure.

Impamvu nyamukuru yatumye Ruganzu Ndoli aca iryo teka rishyiraho ikiruhuko cy’ingabo z’u Rwanda, ni uko yarebye umuruho n’akaga ingabo ziri guhura nazo mu bitero byo kwagura igihugu kuko icyo gihe byari bikaze nta kugoheka, atekereza uburyo hashyirwaho ikiruhuko cyatuma ingabo zicyura imihigo yazo zigasubira mu buzima busanzwe zigifite imbaraga zo kugira icyo zakwimarira n’imiryango yabo.

Kuva icyo gihe umwami yimanaga ingabo ziri mu kigero cy’ababyirukanye na we, akabaremamo umutwe w’umurangangoma (ingabo zarindaga umwami n’umuryango) n’indi mitwe akayisazura, baba babaye benshi akarema n’indi mitwe mishya.

Uwabaga yinjiye mu ngabo z’igihugu , yagombaga gusozanya n’ingoma y’umwami yabereye ingabo mu gihe yujuje imyaka 33 y’ubukure, agasezererwa ku rugamba rukinjiramo abasore bakiri bato bavuye mu Itorero ry’u Rwanda.

Ingabo yinjiraga ku rugamba ifite imyaka 18 ivuye mu Itorero ry’u Rwanda, ikamaramo imyaka hagati ya 12 na 15, ubundi ikava ku rugerero. Mbere ya Ruganzu Ndoli, ingabo z’igihugu, zashoboraga kwimana n’umwami yatanga zigakomezanya n’ukurikiyeho, aho wasangaga uwabaye ingabo z’igihugu, ashobora kwirenza ingoma nk’ebyiri.

Abatararebwaga n’iri teka rya Ruganzu Ndoli ry’ikiruhuko cy’ingabo z’igihugu, ni ababaga barahawe impeta z’Abacanye uruti, ni bo bashoboraga kujya mu kiruhuko igihe icyo ari cyo cyose baciye agahigo ko kwica ababisha 21, bityo bagasonera kujya ku rugamba.

Ingabo z'u Rwanda rwo hambere zavaga ku rugerero zimaze imyaka 33

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .