00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiziro yitabwagaho mu kurwanya ibyaha by’intambara mu bitero byo kwagura u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 17 Ukuboza 2022 saa 05:34
Yasuwe :

Kuri iyi si ya rurema, havugwamo ibyaha byinshi bikorwa n’ingabo ziri ku rugamba hagati y’impande ebyiri ziba zihanganye, aho amategeko mpuzamahanga agena ko hari ibikorwa by’izo ngabo bibarwa nk’ibyaha by’intambara ; nko gufata abagore ku ngufu, gushora abana mu ntambara, gusahura n’ibindi.

Aha akaba ariho twakwabiza ngo ; Ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo ku isi byarwanye intambara nyinshi cyane cyane izo kurwagura, ni ubuhe buryo bwakoreshwaga mu kwirinda ibyaha by’intambara?

Mu mushinga wo kubaka u Rwanda, cyane cyane mu gisata cyo kwagura u Rwanda no guhuza ibihugu 29 bikaba igihugu kimwe, hashize imyaka isaga 582 (1312-1894) u Rwanda rwibera mu bitero gusa. Byaba ibyo rwagabweho n’amahanga atarukunda, n’ibyo rwagabye yo mu rwego rwo kugarura abagomeramurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe no kwihimura ku bihugu byabaga byaruteye.

Muri iyo myaka yose, havutsemo imitwe itagira ingano yose igamije guhanganira u Rwanda no kururinda. Aho amacishirizo y’amateka, atugaragariza ko muri ayo mashiraniro atagira uko yabarwa, habayemo imitwe y’ingabo isaga 168. Ingabo zari zigize iyo mitwe zarumeneye amaraso, zo ntawazibara ngo aziheze!

None se amateka avuga iki ku myitwarire y’izo ngabo ku rugamba mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’intambara?

Nk’uko tubitekererezwa n’igitabo "Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro", dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’Ubuvanganzo, kigaragaza ko hari amateka yaciwe n’abami b’u Rwanda agamije gukumira ibyaha by’intambara u Rwanda rwahanganye na zo.

Umwami Cyilima Rugwe, watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1345 kugeza mu wa 1378, akaba ari na we mwami wa mbere wometse ubutaka bw’amahanga k’u Rwanda, ubwo yigaruriraga igihugu cy’u Buliza, ni we wabimburiye abandi bami b’u Rwanda, guca iteka rikumira ibyaha by’intambara. Amwe mu mahame yaremwe na we arwanya ibyo byaha by’intambara, ni aya akurikira :

Kirazira gushora abana mu ntambara

Ni koko, mu mateka y’u Rwanda, nta mwana wigeze yitabira urugamba u Rwanda rwarwanyemo. Uwajyaga gufata inshingano zo kurasanira igihugu no kukirinda, yabaga ari hejuru y’imyaka 18, kandi akaba ari igitsina gabo.

Umwana yajyaga mu itorero afite imyaka 7-8, akazamarayo imyaka 8 yiga ubumenyi busanzwe burimo: Ubuvuzi, imiyoborere, ubwubatsi, ubworozi, ububaji n’indi. Nyuma y’aho agafata indi myaka ibiri yo kwiga imyitozo njyarugamba yo kurasanira igihugu no kukirinda.

Nyuma y’iyo myaka, ni bwo yahabwaga inshingano n’igihugu zo kukirinda. Aha akaba ari igihamya cy’uko nta bana bashorwaga mu ntambara mu bihe by’abami b’u Rwanda.

Iryo teka, rirakomera kandi rirubahirizwa na bugingo n’ubu.

Kirazira kwica, inka, abagore n’abana

Mu mahame y’intambara zahuje u Rwanda, habagamo n’ihame ribuza ingabo zarwo, kwica inka, abagore, n’abana. Mu ngamba zose u Rwanda rwinikije, buri ngabo yose yarigengeseraga kugira ngo hatagira inka, umugore n’umwana wagwa mu muheto w’abambariye urugamba.

Ahasaga mu wa 1510, ni bwo umwami Ruganzu Ndoli yakoreye mu ngata Cyilima Rugwe, arema imitwe y’ingabo yiswe:” Ibitsimbanyi” Mu mateka y’u Rwanda, Ibitsimbanyi byari bishinzwe gufasha ingabo ku rugamba, aho byakoraga imirimo yo gushaka ibizitunga no gushorera iminyago.

Imitwe y’ingabo yabaga ingana n’imitwe y’ibitsimbanyi, umubare w’ingabo ukangana n’umubare w’Ibitsimbanyi. Buri ngabo yagiraga igitsimbanyi cyayo gishinzwe kuyitaho.

Mu bihe by’umwami Ruganzu Ndoli no ku bami bamukurikiye, Ibitsimbanyi ni byo byari bifite inshingano zo kunyaga inka, abagore n’abana no kubarinda kwegera aho imyambi irimo kuvugiriza ubuhuha. Ibyaha byo gufata abagore ku ngufu no kubabahotera, ibyo byo nta n’uwabirotaga mu nzozi.

Iryo teka, riracibwa, rirahama, rirakomera kandi rirubahirizwa kugeza magingo aya.

Kwica umuntu uguteye umugongo aguhunga

Mu ntambara u Rwanda rwahuye na zo, cyaraziraga kurasa uwo muhanganye, mu gihe aguteye umugongo aguhunga.

Gutera umugongo umurongo w’urugamba, imiheto n’imyambi ukayibika, cyari ikimenyetso cy’uko watsinzwe, bityo bikaba byari umuziro ko umuntu wagenje atyo, atamikirwa umwambi ngo akurikiranwe nk’umwanzi w’u Rwanda cyangwa ngo yicwe.

Aya mateka ni igihamya cy’ikumirwa ry’ibyaha by’intambara mu Rwanda rwarwanye mu bihe byo hambere, kandi nta mugayo n’ubundi, u Rwanda ni igicumbi cy’ubumana n’ubumuntu.

Mu rugamba rwo kurasanira u Rwanda nta byaha by'intambara byabagaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .