00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imisozi yabimburiye indi kubyara u Rwanda tubona ubu

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 18 April 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Kera u Rwanda rutarashyika ku ntera y’uru Rwanda uko turuzi, rwarimo ibihugu byinshi bijya kungana n’uturere rufite ubu kuko byageraga kuri 29, ni ukuvuga ko byari ibihugu byinshi ukongeraho inkomoko yarwo ariyo Gasabo.

Amateka avuga ko byatangiye kumenyekana ahasaga mu wa 300 nyuma ya Yezu, mu iyangura ry’ubutaka bwari butwikiriwe n’amashyamba kimeza.

Igihugu kikiri amashyamba ya kimeza y’inzitane, abaturage babanje kuba mu miryango, bakagira Umutware w’umuryango ari na we muyobozi w’ikirenga ufata ibyemezo byo kubungabunga no gusigasira ubusugire bw’Umuryango akuriye.

Noneho uko imiryango yagiye yororoka, ni na ko yagiye yunguka indi mitegekere, kugeza ubwo Abatware b’imiryango babaye benshi. Ni bwo abahuje umuryango mugari n’inkomoko bagiye barema Ingoma yabo ikagira Umwami, abandi bakaba Abatware bamufashaga kuyobora abaturage.

Ni nayo mpamvu usanga Ingoma iyi n’iyi yarayoborwaga n’umuryango mugari uyu n’uyu, na none ugasanga ibihugu byinshi biyoborwa n’umuryango mugari umwe.

Igitabo “Imizi y’u Rwanda” cya Nsanzabera Jean de Dieu, kigaragaza neza ibihugu byagiye bibimburira ibindi guturwa mu Rwanda.

Igihugu cy’u Budaha n’u Bwishaza

Ibihugu by’u Bwishaza n’u Budaha byategekwaga n’Abarenge b’abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’Ingoma yabo. Abami b’icyo gihugu bari Abasinga b’ Abasangwabutaka.

Izina Abasinga rikomo ku ijambo ry’ Urunyankore ryitwa “Kusinga”. Bakunda kongeraho irindi jambo, bakavuga ngo “Asinga bona” rishaka kuvuga “Usumba bose”. Nibo bari bafite ibihugu byinshi bayobora muri uru Rwanda.

Nibo badukanye amasuka n’inyundo, bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo. Amariba maremare yo mu Rwanda rwo ha mbere nibo bayafukuye. Ingoma -Ngabe yabo yitwaga “Mpatsibihugu”. Ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza ni kimwe mu bihugu byari bigari cyane mu Rwanda rwo ha mbere, cyari igihugu kibumbye Uturere twa Rutsiro na Karongi, ukongeraho Rubavu y’Amajyepfo ndetse na Nyamasheke, y’Iburengerazuba.

Iki gihugu cyaje kwigarurirwa na Ruganzu II Ndoli watwaraga u Rwanda ahasaga mu wa 1510-1543.

Igihugu cy’U Bungwe

Igihugu cy’u Bungwe, ni kimwe mu Ngoma za mbere zabayeho mu Rwanda mbere y’ihangwa ry’Igihugu cy’i Gasabo, ariyo nkomoko y’uru Rwanda dufite ubu, kuko iyo ngoma yabayeho ahasaga mu wa 300 nyuma ya Yezu. Icyo gihugu cyategekwaga n’Abenengwe bakura igisekuruza cyabo kuri Mungwe wari murumuna wa Rurenge.

U Bungwe cyari igihugu kibumbye u Busanza bw’Amajyepfo. Ubu akaba ari mu Karere ka Huye, u Bufundu, mu Karere ka Nyamagabe y’Iburengerazuba, Nyaruguru mu Karere ka Nyaruguru, Bashumba-Nyakare mu Karere ka Gisagara na Nyaruguru n’u Buyenzi, naho ni mu Karere ka Nyaruguru y’Iburengerazuba.

Gakondo nkuru yabo ni mu Mirenge ya Nyagisozi na Ngera yo mu Karere ka Nyaruguru, n’Umurenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye, ari naho borokeye mbere y’uko bakwira mu bihugu by’u Rwanda n’ U Burundi.

Iki gihugu cyaje kwigarurirwa na Mutara I Semugeshi (Muyenzi) watwaraga u Rwanda ahasaga mu wa 1543-1578.

Igihugu cy’u Rweya rw’u Mubali

Icyo gihugu cyategekwaga n’Abami b’Abazigaba baje baturutse mu ntara z’ikiyaga cya Vigitoriya, bityo hakaba hari ahandi hatuye abazigaba benshi nk’i Karagwe muri Tanzania.

Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w’ihangwa ry’igihugu cy’u Rwanda yari Kabeja, umwami wo mu Rweya .

Mu iyaduka rya bo, badukiriye igice cy’Iburasirazuba bw’u Rwanda baronze ibiyaga bigari bihabarizwa, aba ari ho batema amashyamba barayatura bayahangamo ibihugu . Batuye ako gace babungira ubutohe gakomora ku ruzi rw’Akagera n’ibiyaga bihaboneka.

Icyo gihugu cyahanguwe na Kigeli Ndabarasa umwami w’Rwanda ahasaga mu wa 1740.

Igihugu cy’u Bwanacyambwe

Igihugu cy’u Bwanacyambwe cyategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera bakura gisekuruza cyabo kuri Mwongera wa Rurenge. Ingabe yabo yari Kamuhagama. Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’ u Bwanacyambwe nyirizina, ubu ni mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo y’Amajyepfo na Kicukiro . Cyari kigizwe na none n’Akarere ka Rwamagana y’Iburengerazuba (mu Mirenge ya Nzige, Gahengeri, Muyumbu, Nyakariro na Karenge.

Gakondo nkuru y’Abongera ari naho bororokeye mbere y’uko bakwira mu Rwanda hose, ni yo yari agasozi ka Nyirabwanacyambwe, ariko ubu kabumbye imidugudu ya Nyirabwana, Ramiro, Rindiro na Kageyo yo mu Kagali ka Kibagabaga, mu Murenge wa Kimironko wo mu Karere ka Gasabo.

Umwami w’U Bwanacyambwe uzwi cyane ni Nkuba ya Nyabakonjo. Ingoma y’U Bwancyambwe na yo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya watwaraga u Rwanda ahasaga mu wa 1378-1411.

Igihugu cy’u Buliza

Igihugu cy’u Buliza cyatwarwaga n’Ibikomangoma by’Abongera bakura gisekuruza cyabo kuri Mwongera wa Rurenge Ingabe yabo yari Bushizimbeho.

Umwami w’u Buliza uzwi cyane ni Mugina, umurwa we ukaba wari Nyamitanga ho kuri Jali, nyuma u Buliza bwaje kwigarurirwa na Cyilima Rugwe watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1345-1378, amaze kwica Mugina umwami w’ u Buliza.

Mbere y'iturwa ry'u Rwanda, ubutaka bwari buriho amashyamba kimeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .