Usibye ku kuba ku ngoma ye yarahabije amahanga akayagusha ruhabo, ku ngoma ye hahanzwe n’imirya myinshi y’Inanga, mu bami bamubanjirije ntihigeze haboneka uwahwanyije na we iyo nganzo y’ubukirigitananga. Ingoma ya Rwabugili, yabaye inkomoko y’imwe mu mirya y’inanga dufite ubu.
Umwami Kigeli Rwabugili, ni we mwami uzwi mu mateka y’u Rwanda, watuwe ibisingizo byinshi binyuze mu murya w’inanga. Byinshi yabiturwaga mu gihe cyo kumusingiza kubera intsinzi ze z’ikirenga mu gucecekesha amahanga, ibindi akabiturwa n’abagore be byo kumuhoza iyo yabaga yagize agahinda cyangwa se uburake, bwaterwaga ahanini n’uko yabuze nyina akiri muto kandi ari we wagombaga kumufasha gutwara u Rwanda nk’uko byagenwaga n’ubwiru.
Nk’uko tubikesha igitabo:”Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” dukesha umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, tugiye kubatekerereza imwe mu mirya ya zimwe mu nanga twazimbuye mu mateka y’u Rwanda zabonetse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ari zo izi zikurikira:
Imirya y’inanga "Imitoma" Ni inanga Rwabugili yatuwe umugore we w’inkundwakazi Kanjogera za Rwakagara, ubwo yamusabaga kumucyura ubwo yari yaramusenze ahasaga mu wa 1883, i Giseke na Nyagisenyi.
Ubusanzwe umwimerere wayo kuva yahangwa, yahanzwe na Kalira ka Rwogera wari mushiki wa Rwabugili umwami w’u Rwanda ahasaga mu wa 1883, mu rwego rwo guhakirwa Kanjogera wari muramukazi we ngo asubirane n’umugabo we Rwabugili, nyuma yo guteranywa na Nzigiye za Rwishyura wari umutware w’u Buganza bw’Iburasirazuba ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, waje kumusenda ku bintu bidasobanutse.
Imirya y’inanga: "Iliza rya mwiza, uzaza ryali". Ni inanga yatuwe n’abagore ba Rwabugili b’Amagaju n’Abaterambabazi, ubwo bari mamaze iminsi batamubona yibereye mu ngoro ye i Rubengera mu Bwishaza ( ubu ni mu Karere ka Rutsiro na Karongi).
Imirya y’inanga "Ntukababare" Rwabugili yayituwe n’umugore we Mucuma wa Rwampembwe wo mu Nyamibwa, byo kumwibagiza umubabaro yagize nyuma yo kumara iminsi atazi agashweshwe k’ingabo ze mu gitero cya kabiri zagabye ku Ijwi ahasaga mu wa 1874.
Imirya y’inanga "Rwahama" Rwabugili yayituwe na Rudakemwa rwa Sakufi, nyuma yo gutahana intsinzi mu gitero bagabye i Bumpaka ahasaga mu wa 1879.
Imirya y’inanga "Uko yatabaye asa" Rwabugili yayituwe na Rudakemwa rwa Sakufi, nyuma yo gutahana intsinzi mu gitero bagabye mu Butembo, mu mpeshyi yo mu wa 1883.
Imirya y’inanga "Uramutashye" Rwabugili yayituwe n’umugore we Mucuma wa Rwampembwe wo mu Nyamibwa, nyuma yo gutahana intsinzi mu gitero bagabye mu Butembo, ahasaga mu wa 1883.
Inanga "Inkotanyi cyane, yabyirutse neza" Ni inanga ya Rujindiri Berinaridi yatangiye kumenyekana mu wa 1974, irata ubutwari n’ibigwi bya Rwabugili, uhereye mu mabyiruka ye n’uburyo yoromeje amahanga, akagarura i Rwanda.
Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga mu wa 2022, myinshi mu mirya y’inanga yatuwe umwami Kigeli Rwabugili, yari igikungahaye umwimerere wa yo, ugifatirwaho urugero rw’amateka y’ubuvanganzo nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!