00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihugu cya Nduga, kimwe mu byabayeho mbere y’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 9 December 2022 saa 01:25
Yasuwe :

Nk’uko twabitangiye mu gice cyabanjirije iki, tugiye gukomerezaho tubatekerereza amateka y’ibihugu 29, byari bigandagaje kuri ubu butaka mbere y’uko birema u Rwanda dufite ubu.

Dukurikije amateka dukura mu gitabo cy’Imizi y’u Rwanda, tugiye kubatekerereza amateka mwihariko w’igihugu cya Nduga kiri muri bimwe byabayeho mbere y’u Rwanda.

Ubwami bwa Nduga bwari ubw’Ababanda, Ikirangamuryango cyabo cyari igikona, ni yo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda. Ingoma Ngabe yabo yari Nyabihinda.

Nduga y’Ababanda na cyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye aho abanyamateka bagenekereza ko cyahanzwe ahasaga mu wa 450.

Bakunda kuvuga ngo Nduga ngari ya Gisari na Kibanda ! Gisari ni mu Mudugudu wa Gisari wo mu Kagali ka Gisari, mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango. Na ho Kibanda ikaba mu Mudugudu wa Kibanda wo mu Kagali ka Gisari ko mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango.

Igihugu cya Nduga cyari gifite uturere turimo Amayaga; niko karere kari kagari mu ngoma ya Nduga, kari gaherereye mu Mirenge ya Runda, Gacurabwenge, Rugarika, Nyarubaka, Mugina na Nyamiyaga yo mu Karere ka Kamonyi, iya Mbuye, Ruhango, Kinazi na Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango na Busoro, Kigoma, Muyira, Kibilizi na Ntyazo yo mu Karere ka Nyanza.

Hari kandi n’Imirenge ya Mamba, Gikonko na Musha yo mu Karere ka Gisagara no mu Mirenge y’Akarere ka Huye irimo Ruhashya, Rusatira na Kinazi.

Akandi karere ni Akabagali kari aka kabiri mu bugari mu ngoma ya Nduga aho kari gaherereye kuri ubu ni mu Mirenge ya Kigoma, Simbi na Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Imirenge ya Busasamana, Rwabicuma, Cyabakamyi na Mukingo yo mu Karere ka Nyanza n’Imirenge ya Bweramana, Byimana, Kabagali, Kinihira na Mwendo yo mu Karere ka Ruhango.

Hari na none akarere k’Amarangara kari gaherereye mi mirenge ya Shyogwe, Nyamabuye, Muhanga, Mushishiro, Nyarusange na Cyeza yo mu Karere ka Muhanga n’Imirenge ya Musambira na Nyarubaka yo mu Karere ka Kamonyi.

Utu turere twiyongeraho aka Ndiza kari gaherereye mu Mirenge ya Rukoma, Karama, Kayumbu, Kayenzi na Ngamba yo mu Karere ka Kamonyi, iya Rugendabari, Kabacuzi, Kibangu, Rongi, Nyabinoni, Kiyumba, yo mu Karere ka Muhanga.

Ku ikubitiro icyo gihugu cyahanzwe na Kimezamiryango cya Rurenge wari ufite gakondo nkuru y’Abamezamiryango ku rutare rwa Mukingo ( Ubu ni mu mu Murenge wa Mukingo wo mu Karere ka Nyanza). Nyuma yaje kuzungurwa n’umuhungu we Kimezamiryango, waje kunyagwa igihugu na se wabo Kibanda, wari utuye i Gisari na Kibanda ( mu Midugudu ya Gisari na Kibanda yo mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango).

Aho Kibanda yiciye umuzungura wa Mukuru we Kimezamiryango nawe witwaga Kimezamiryango, ari naho hari gakondo y’Abamezamiryango n’umurwa mukuru w’igihugu cya Nduga, niho hakomeje kuba Gakondo Nkuru y’imiryango y’Ababanda kugeza magingo aya. Ubu ni mu mirenge ya Busasamana, Mukingo, Rwabicuma na Cyabakamyi, yo mu Karere ka Nyanza.

Abami batwaye igihugu cya Nduga, kugeza gitsindwa n’u Rwanda barimo Kimezamiryango, Kimezamiryango, Kibanda, Sabugabo, Nkuba na Mashira.

Kugira ngo abami b’u Rwanda bigarurire Nduga, hagabweyo ibitero byinshi n’abami nka Cyilima Rugwe n’umwuzukuru we Mibambwe Sekarongoro ari na we warunduye iyo ngoma burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .