00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku giti ‘kiva amaraso’ twasanze ahashyinguwe Abagabekazi mu Rwanda

Yanditswe na Faida Jean Damascène, Kanyandekwe Jean Pierre
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 04:41
Yasuwe :

Turi ku musozi wa Nkanda na Rutabo mu Buyenzi, ahahoze Umurwa wa Mutaga III Sebitungwa, Umwami watwaye u Burundi ubwo hari hataraba u Rwanda kuko hagaruwe n’Umwami Cyilima Rujugira.

Ku musozi wa Nkanda Sebitungwa yari ahafite Umugabekazi, ni ukuvuga nyina witwaga Nyirabazoza. Iyo uhageze kuri ubu kuri uwo musozi ubarizwa mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, ikimenyetso uhasanga ni igiti cy’umuvumu, umuko n’umurinzi.

Aho hantu twahageze dushakisha amateka y’urupfu rwa Mutaga III Sebitungwa wishwe n’ingabo z’u Rwasabahrizi za Rutanda rwa Ntara w’Umugesera ari naho hakomotse inshinga ‘Kugesera’ y’Ikirundi ivuga kwica Umwami, ariko yo tuzayigarukaho birambuye mu nkuru itaha.

I Nkanda na Rutabo twahasanze igiti kidasanzwe gifite uruhu rumeze nk’urw’umuntu, abantu baho bacyita igiti kiva amaraso. Nta muntu n’umwe turabona uzi izina ryacyo nyakuri, n’abahanga mu bimera twifashishije batubwiye ko ari ubwa mbere bakibonye. Uwazamenya izina ryacyo yaba ateye inkunga ubushakashatsi bwacu.

Abaho bavuga ko ari igiti cyameze aho Umugabekazi Nyirabazoza yarigitiye ngo yanga gufatwa mpiri n’ingabo z’Umwanzi ariko amakuru nyayo ni uko ari igiti bateye mu kibumbiro Nyirabazoza yanywesherejwemo, agapfa aheze umwuka kubera kurengerwa n’amata.

Intandaro y’inyweshwa rye na yo tuzayigarura mu nkuru y’ubutaha, gusa ihuye n’uko byari byamenyekanye ko yatwaye inda nta mugabo afite kandi cyaraziraga ibwami.

Twigarukire kuri cya giti. Icyadutangaje kurushaho, ni uko icyo giti kitari Nkanda na Rutabo gusa ahubwo twakunze no kugisanga ku yindi misezero ya bamwe mu Bagabekazi bacu mu Rwanda, kandi aho twagisanze hose nta n’umwe washoboye kutubwira izina ryacyo.

Ibiti nk’icyo twabisanze ku Musezero wa Nyiramavugo Nyirakabogo muka Ruganzu Ndoli akaba nyina wa Mutara Semugeshi i Muyenzi mu Bufundu. Ni mu Mudugudu wa Munombe, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka Akarere ka Nyamagabe. Twabibonye rero ubwo twari twasuye umurwa wa Ruganzu Ndoli wo ku Kigeme ahitwa ku mwugariro no ku itongo ry’umugaragu we Rusenge.

Ibiti nk’ibi ngibi na none twabisanze ku misezero y’abami bitwa ba Yuhi i Kayenzi ka Mugenda mu Busigi. Mu mpinga y’umusozi wa Kayenzi hari icyayaya kinini cyane kirimo urwunge rw’imisezero y’Abami b’umuriro ari bo ba Yuhi. Hatabajwe Yuhi Gahima, Yuhi Mazimpaka na Yuhi Gahindiro.

Ku misezero y’i Kayenzi ka Mugenda ni mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyirabirori, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo.

Kubera ko akenshi iyo Umugabekazi yatangaga yagombaga gutabazwa aho umugabo we yatabajwe, byatumye na Nyiracyilima Kirongoro muka Yuhi Mazimpaka akaba nyina wa Cyilima Rujugira yaratabajwe i Kayenzi ka Mugenda mu Busigi kugira ngo asange umugabo we Yuhi Mazimpaka.

Ubwo twari twahasuye, twageze ku musezero wa Nyiracyilima Kirongoro naho tuhasanga igiti nka cya kindi cyo ku Kigeme kwa Nyiramavugo Nyirakabogo ndetse na cya kindi cyo kwa Nyirabazoza. Ab’i Kayenzi na bo batubwiye ko batazi izina ryacyo.

Ibi biti icyo bihuriyeho, bifite uruhu rusa n’inyama y’umuntu. Byaradutangaje cyane kandi twasanze bifite icyo bihuriyeho cy’uko biri ku misezero y’Abagabekazi b’ahantu hatandukanye cyane, kandi bo mu bihe bitandukanye cyane, ari nayo mpamvu twashimye ko aya mateka twabonye mu ngendo zacu z’ubushakashatsi twayasangiza abasomyi b’amateka.

Ni igiti iyo ugitemye, kibanza kuba umweru aho wagitemye nka kumwe bigenda iyo umuntu akomeretse. Habanza kuba umweru nyuma hakaba hakava amaraso. Ni nako kuri icyo giti bigenda, iyo ugitemye kibanza kuba umweru mu kanya gato ahari umweru hagahinduka umutuku.

Ntabwo turasobanukirwa iby’icyo giti ari yo mpamvu tugikomeje ubushakashatsi. Tuzakomeza kugenda tubazanira inkuru zijyanye nabyo. Tubungabunge umurage w’amateka, kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.

Iki giti bwa mbere twagisanze i Nkanda na Rutabo muri Nyaruguru ahanywesherejwe Umugabekazi w'i Burundi witwaga Nyirabazoza
Iki giti iyo gitemwe kigaragaza ibara ridasanzwe
Iki giti twongeye kugisanga Kigeme ya Nyamagabe ahatabarijwe umugabekazi Nyiramavugo Nyirakabogo
Igiti giteye kwa Nyiramavugo Nyirakabogo nacyo twagitemyeho, kigaragaza ibara ridasanzwe
I Kayenzi muri Rulindo iki giti twagisanze ahatabarijwe Umugabekazi Nyiracyilima Kirongoro muka Yuhi Mazimpaka
Nk'ahandi hose twanyuze, iki giti twaragitemye kigaragaza ibara ry'umutuku nyuma y'akanya gato gitemwe

Faida Jean Damascène, Umucukumbuzi w’amateka

Tel: 0788655894

Kanyandekwe Jean Pierre, Umucukumbuzi w’amateka

Tel: 0785426851


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .