00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitekerezo by’abami byafashije mu kuzahura u Rwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 01:11
Yasuwe :

U Rwanda ni umurage ari na yo mpamvu umushinga wo kurwubaka rugahamya inganzo, utigeze uhagarara ushingiye ku ntekerezo uwaruhanze yawuhaye n’abamuzunguye bakagenda muri uwo mujyo.

Mu mateka y’u Rwanda rwatwawe n’abami 28, muri bo habonetse abami 10, bubatse imfatiro zikomeye abandi bagiye buririraho ngo bashyire mu bikorwa umushinga wo kubaka u Rwanda.

Mu gihe hashize imyaka igera kuri 931 (1091-2022) u Rwanda ruhanzwe, bigaragara neza ko hacyifashishwa izo ntekerezo zimaze imyaka amagana mu kuzahura u Rwanda rwazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nkuru tugiye kugaragaza bimwe mu bitekerezo mpangabuhanga by’abami 10, u Rwanda rwazunguye kugira ngo rwongere rubeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gihanga I Ngomijana, Umuhanzi w’igihugu gisangiwe n’Itorero ry’igihugu

Gihanga Ngomijana ni Umwami watwaye ahasaga mu wa 1091-1124, ni we wahanze igihugu cy’u Rwanda. Ni Umutabazi wagize ibitekerezo bihanitse byo gukura bene wabo b’Abanyiginya mu busembere barimo mu ngoma y’u Rweya rw’u Mubali w’Abazigaba abaha igihugu nka gakondo yabo y’ibihe byose.

Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, ibisigisigi by’ibitekerezo bye mu mushinga wo kubaka u Rwanda byari bigikurikizwa.

Igikorwa gikomeye Kagame Paul arangaje imbere FPR-Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda ahuriyeho na Gihanga, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukubaha igihugu, bakongera bakagira gakondo yabo y’ibihe byose. Abari baracyambuwe bagahunga n’abari impunzi mu gihugu cyabo abaha ihumure batahuka mu rwabo.

Wabura ibintu, wabura abantu kuko ku isi niko bigenda, ariko kubura igihugu biragatsindwa. Ni byo byago bisumba ibindi byose umuntu ahura na byo ku isi. Umutabazi w’Umucunguzi Kagame Paul wari urangaje imbere FPR-INKOTANYI, yakoreye impunzi z’Abanyarwanda ikintu gihanitse batazibagirwa mu mateka yabo cyo kubaha igihugu bari barabuze imyaka myinshi.

Aha bikaba bigaragara ko igitekerezo cyo kubohora u Rwanda no kongera kuruhanga bundi bushya abakigize bari mu busembere muri Uganda nka Gihanga wagize igitekerezo cyo guhanga u Rwanda, ari mu busembere mu Ngoma y’u Rweya, aha akaba ariho aba bagabo bombi bahuriza imibereho yabo mu mateka y’u Rwanda.

Ibitekerezo bihanitse u Rwanda rwahereyeho rwongera kuba igihugu kimwe nyuma y’amacakubiri yari yararubase, rubivoma mu murage Gihanga yatanze ubwo yakuraga abo basangiye umuryango mu busembere mu ngoma y’u Rweya akabaha igihugu. Ni igitekerezo cyashimangiwe n’amasezerano y’igihugu gisangiwe yemeranyirijweho i Nkotsi na Bikara ahasaga mu wa 1100.

Gihanga ni we wahanze Itorero ry’u Rwanda nk’ishuri nsakazabumenyi ahasaga mu wa 1120. Na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gusana igihugu mu wa 2007, hifashishijwe Itorero ry’u Rwanda mu kuremya umuco wacyo no kuzahura nyinshi mu ndangagaciro zakubakirwaho u Rwanda rushya.

Umwami Ndoba: Kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Mu cyerekezo u Rwanda rwubakiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Nyamara amateka akaba adutekerereza ko icyo gitekerezo cyashyizwe mu byazahura u Rwanda kitari gishya mu mateka y’u Rwanda, aho uwagitangije mu ntekerezo z’i Rwanda, ari umwami Ndoba watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1213-1246.

Umwami Ndoba, yaciye iteka ku bigomba gufatirwaho mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Aho Ndoba yateruye agira ati “Amashyamba, ibimera, ibinyabuzima, inyamaswa n’abantu, ni umubiri umwe. Ni yo mpamvu hagomba kubaho gahunda ihamye yo kubyitaho, ntihagire ikibangamira ikindi’’.

Kugira ngo uwo muco ukwire mu Banyarwanda, yaciye iteka ko buri muryango, ugomba kugira inyamaswa iba ikirango cyawo, bakayizira, bayiziririza, bakayubahisha mu rwego rwo kuyirinda, kuyihesha agaciro no kuyibungabunga kugira ngo itazazima.

Ndoba ni we wagabanyije umuvuduko wo guhiga zimwe mu nyamaswa z’ishyamba, risigara ari iryo kwitorezamo umwuga wo kurasa no kwiruka aho kurikesha amaramuko yo kurihigamo inyamaswa zo kurya n’impu zo kwambara. Iryo teka ryaciwe n’umwami Ndoba, ryari ririmo ingingo nyinshi zisobekeranye rwose, harimo n’iyavugaga ko Kizira kwica inyamaswa iguhungiyeho kuko na yo iba yabaye inyana mu zindi.

Izi ntekerezo z’ihangabuhanga z’umwami Ndoba wa Ndahiro, ni zimwe mu zo u Rwanda rwifashishije mu kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho habungabunzwe amashyamba kimeza, ibyanya by’inyamaswa bikongerwa, izacitse bakazicirira mu mahanga azikungahayeho, none iyi gahunda iri ku mwanya wa mbere mu kwinjiriza u Rwanda akayabo k’amadovize.

Ruganzu Bwimba yatangije ibikorwa byo guhuza igihugu no kucyagura

Umwami Ruganzu I Bwimba yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1313-1345, ni we wa mbere watangije igice cya kabiri cy’umushinga wo kubaka u Rwanda hakoreshejwe uruhembe rw’umuheto, mu gihe uburyo bwa mbere bwo gushyingirana bagahuza amaraso, kugabirana no kunywana, byari bimaze imyaka isaga 221 (1091-1312) bitageza ku ntego za byo.

Mu gihe harimo kunuka umwuka wa nyamunsi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi birimo i Gisaka, bishaka kurimbura u Rwanda ngo umushinga w’ihuzabihugu uzime, ni bwo Bwimba yafashe iya mbere atera i Gisaka aho kugira ngo cyo kimutange gutera.

Kagame Paul wari urangaje imbere FPR-Inkotanyi, na we yazunguye umugambi wa Ruganzu I Bwimba, ubwo bakoreshaga uko bashoboye kose bagasaba Leta ya Habyarimana ngo bemerere impunzi gutaha akabyanga,.

Abanyarwanda bari mu buhungiro hanze y’igihugu bafashe gahunda yo gutegura urugamba rwo kubohora igihugu cyari cyarabaye indiri y’inkozi z’ibibi, kugira ngo bongere bagihuze kibe kimwe kuko ni wo mwanzuro wa nyuma wari usigaye mu nzira zose zageragejwe zirimo n’iza politiki.

Igenamigambi rya Mbere ryateganyijwe na Gihanga mu mushinga we wo kubaka u Rwanda ry’umushyikirano, ubusabane no gushyingirana, niryo ryabaye igenamigambi rya mbere rya Kagame Paul n’umuryango FPR-Inkotanyi. ryari iyo kumvisha Habyarimana ko yabareka bagataha ku mahoro n’ituze.

Igenamigambi rya Kabiri ryateganyijwe na Gihanga mu mushinga wo kubaka u Rwanda ryo kuruhuza hifashishijwe uruhembe rw’umuheto, ni ryo Kagame Paul n’Ingabo yari ayoboye z’Inkotanyi bahisemo ryo gutaha ku ngufu za gisirikare.

Urugamba rwo kwagura igihugu hakoreshejwe uruhembe rw’umuheto mu gihe cy’Abami b’u Rwanda, rwatwaye imyaka 582 (1312-1894), naho urwo kubohoza igihugu ingoyi y’amacakubiri n’irondakoko, rwatwaye imyaka hafi ine (1/Ukwakira 1990-4 Nyakanga 1994).

Ni igikorwa cy’Indashyikirwa cyakabuwe n’intekerezo Abanyarwanda barukunda, bazunguye ku mwami Ruganzu Bwimba, wahakanye ko aho kugira ngo igihugu iki n’iki gitere u Rwanda ahubwo ari cyo kirutanga kikarwihaniza. Aho ni ho dukura umurage w’umushyikirano mu gukemura ibibazo ariko byakwanga mu mvugo abantu bakumvishwa n’imbaraga.

Cyilima I Rugwe: Umutekereza w’ubutabera bwunga

Hari intekerezo nyinshi zahanzwe n’umwami Cyilima Rugwe watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1345-1378, nyinshi zari izo gushimangira ubutabera bw’u Rwanda mu kunga. Inkiko Gacaca n’inzego z’Abunzi ni zimwe mu zifashishijwe mu kuzahura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko Gacaca rwahanzwe n’umwami Cyilima Rugwe, rukaba urukiko rukuru rw’u Rwanda, ari na rwo rwari rufite umwihariko w’ubujurire. Mu kuburanisha imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatekereje uburyo izo manza zacibwa mu gihe gito.

Nuko yigaba mu ntekerezo za Rugwe, ikurayo inkiko Gacaca zaciye imanza zisaga miliyoni 1,9. Imanza zagombaga gucibwa mu myaka isaga 110 zicibwa mu myaka micye cyane.

Inkiko Gacaca n’nzego z’Abunzi, ni igihangano cy’umwami Cyilima Rugwe ariko ntibyabujije Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuzungura icyo gihangano ngo kiyifashe kuzahura u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside mu gutanga ubutabera ku bahekuye u Rwanda.

Nta wuyobewe uburyo inzego z’Abunzi zunganira inkiko z’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abaturage, ari nayo soko yo kugabanya imanza zigana mu nkiko.

Ruganzu Ndoli : Uwazahuye igihugu n’intiti ihanga ibishya

Umwami Ruganzu Ndoli yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1510-1543. Umwe mu Ntiti karundura u Rwanda rwagize.Amahanga yahoraga asuzugura u Rwanda akagira uruhare rwo kurusenya anarwishima hejuru ku bw’ibyago n’amakuba byarubayemo, arangije aruha icyubahiro cy’igihugu kikuye habi kikagera aheza.

U Rwanda rwigaranzuye ubutegetsi bw’igitugu bwari bwarabaswe n’amacakubiri ashingiye ku Turere no ku moko maze abanisha Abanyarwanda, ubu ubumwe buranuka!!!

Iyo utekereje amateka Ruganzu Ndoli yanyuzemo akaza kuzahura u Rwanda rwari rumaze imyaka 11 rwubamye, agahangana n’amahanga yagize uruhare mu kurusenya, agashyiraho n’ibishya birwubaka rugahamya igitinyiro uhita ubona neza ko Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Kagame Paul ari intekerezo za Ruganzu Ndoli zazunguwe.

Gusana igihugu cyahazahajwe n’intambara, kutihorera ku bahekuye u Rwanda, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho, byose bihwana neza na gahunda ya Ndoli, aho yahanganye no gusana igihugu, gushyiraho igisibo cya Gicurasi cyo kwibuka abaguye ku rugamba ndetse akaza no kunamura icumu ubwo yahoreraga se ibyo guhora akabihagarika, ari nabwo yadukanye imvugo ivuga ko uwishe ababi yamaze abeza.

Ubwo yari amaze kubona ko kwica abagize uruhare mu kwica se, bishobora kugira ingaruka mu kubura abakorera igihugu hakanahora urunturutntu rudashira mu gihugu.

Mu gice gikurikiraho, tuzabatekerereza ihuza ry’ibindi bitekerezo by’abandi bami batanu, byafashije kuzahura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkiko Gacaca ni kimwe mu bisubizo byavomwe mu mateka y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .