Mu Banyarwanda bariye ingoma bakiyongeza izindi, Rwubusisi rwa Kigenza ntiyaburamo. Ni umwe mu batware ubwami bw’u Rwanda bwagize wakoze amateka kuko yaciye agahigo ko kumara imyaka igera kuri 50.
Rwubusisi yari umutware wavukiye i Rwahi mu Bumbogo ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri.
Yatangiye ubutware ubwo u Rwanda rwari mu maboko y’Abadage, abwambukana mu maboko y’Ababiligi. Icyo gihe yayoboraga iyitwaga su sheferi twagereranya n’imirenge nk’ibiri y’iki gihe.
Ubusanzwe umutware yabaga ashinzwe cyane gukiza imanza z’abaturage ndetse ahagarariye umwami muri rubanda.
Rwubusisi yabaye umutware kuva mu 1905 atwara agace k’u Buliza (ubu ni mu Karere ka Rulindo) n’u Buganza bw’Epfo (muri Rwamagana). Yari umugabo waranzwe n’ubwenge ndetse n’ubushishozi bigaragarira mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze aribyo byatumye atwara imyaka 50 yose.
Mu gushaka kumenya ibyaranze ubuzima bwihariye bw’umutware Rwubusisi, IGIHE yaganiriye n’umuhungu we Ruterambuku rwa Rwubusisi, ari na we bucura bwe.
Ruterambuku yavuze ko se yakuriye mu Bumbogo hagati, ahantu mu manga y’imizozi. Ngo gukurira ahantu nk’aho byamugize umunyemberaga cyane.
Igihe cyo kujya mu itorero kigeze we ntiyagiyeyo kuko yasabwe na mukuru we Rwidegembya kuba umushumba w’inka za se, azijyamo kandi abikora abikunze.
Ruterambuku yavuze se yari umuntu wuje imico myiza buri mugabo wese yakabaye yifuza kugira.
Ati “Rwubusisi yari afite ubwenge bwinshi cyane ko hari ibikorwa yagiye akora bigaragaza ubwenge n’ubutwari bwe birimo uburyo yagiye atsinda ku rugamba ndetse n’uko yatwaye ku gihe cye.”
Rwubusisi amaze igihe aragira inka, yaje kubona amahirwe yo kwinjizwa mu ngabo z’umwami.
Yitwaye neza, bimuhesha amahirwe yo kuyobora umutwe w’ingabo zitwaga Indengabaganazi ari nawo wari mukuru mu ngabo z’umwami. Rwubusisi yarwanyije cyane abari barigometse ngoma y’Umwami Yuhi Musinga.
Usibye ibikorwa byo kurwanirira u Rwanda kandi yagiye akora ibindi bitandukanye byamugaragazaga nk’umutware w’umunyabwenge kandi w’intwari.
Kimwe mu bikorwa cyashimangiye ubutwari bwe nk’uko umuhungu we abivuga, ni aho Umugabekazi Kanjogera nyina wa Musinga yashakaga kureba impyisi ari nzima akayituma Rwubusisi, maze undi mu bwenge bwinshi n’amayeri menshi akayizana ari nzima.
Ku ngoma ya Musinga kandi, hadutse abantu bitaga abasemyi bigabizaga imyaka y’abaturage bakayitwara. Rwubusisi yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo kubahosha, arabanesha.
Ruterambuku yavuze ko yabikoze neza abaturage ntibongera gusahurwa ibintu byabo. Ni na we washyizeho isoko kuri ubu rizwi nk’isoko ry’Umujyi wa Kigali.
Usibye kuba yari indwanyi nziza, ngo yari umugabo ugira impuhwe kuko ntiyakundaga kwica cyangwa kwicisha abantu nubwo mu bubasha bwe yari abyemerewe. Umuhungu we yavuze ko hari n’ababisha yafataga ariko ntabice.
Ati “Data yari umunyampuhwe cyane. Hari umugabo wamurwanyaga witwaga Bicamumango, yamufashe matekwa aramuzana amushyira mu gitaramo ntiyamwikiza ahubwo amuha kubaho, bikwereka umutima we.”
Rwubusisi ntiyanze kubatizwa nkuko bivugwa
Hari inkuru yasakaye hose ivuga uburyo Rwubusisi yanze kubatizwa ku gahanga ubwo yabaga umukristu gatolika, akabwira abera ko uruhanga rwe nta cyaha rwigeze rukora.
Umuhungu we Rutembambuku yasobanuye neza uko umubatizo we wagenze, bitandukanye cyane n’ibyajyaga bivugwa.
Ati “Data yasabwe kubatizwa n’Ababiligi abanza kubyanga nyuma aza kubyemera. Baje kumusaba ko yabyarwa muri batisimu n’uwari umuganga we w’umubiligi arabyanga kuko atabakundaga.”
“Yaje kubyarwa n’umugaragu we kuko yari yararahiye kubyarwa n’Umubiligi kandi atabakunda. Mu mubatizo we rero bamusabye ko bamwita Petero arabyanga aravuga ati ni munyite Yozefu umwe warongoye uwabyaye Yezu.”
Hari abavuga ko yatutse Padiri wamubatije, ndetse ko yasabye ko aho kubatizwa ku gahanga yabatizwa ku gice cyo hasi, ni ukuvuga igitsina ngo kuko ari cyo gikora ibyaha. Ruterambuku yavuze ko ibyo ari ibihimbano.
Ati “Abavuga biriya bindi byose barabeshya nta muntu w’imfura wari kuvuga biriya bintu kandi data yari imfura.”
Ibi bikorwa by’ubutwari bwe kandi byagaragariraga bose ndetse bishimangirwa n’umwami b’u Bubiligi Baudouin, ubwo yasuraga u Rwanda mu 1955 akamuha umudali w’ishimwe nk’umutware watwaye neza.
Uyu mugabo w’umunyabigwi yatabarutse mu 1955 azize indwara y’umutima. Yari afite abagore batandatu n’abana batandatu.
Reba ikiganiro twagiranye na Ruterambuku




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!