Bigirinka yinjiye mu mushinga w’ubushakashatsi bwo kubungabunga umuco n’amateka by’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Bigirinka Gasasira Innocent amaze iminsi 13 atangiye urugendo ruzenguruka mu mirenge yose y’u Rwanda rugamije gukora ubushakashatsi ku kubungabunga umuco n’amateka by’igihugu.

Uru rugendo rw’amateka ruzakorwa mu gihe cy’amezi atatu, rwatangiye ku wa 1 Nzeri 2019.

Bigirinka wagize igitekerezo cyo gukora uyu mushinga azanyura mu mirenge yose 416 akusanya amakuru azamurika narusoza.

Biteganyijwe ko ibizava muri ubwo bushakashatsi bizaba imfashanyigisho z’umwimerere mu gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukunda igihugu no kugikorera.

Uyu mushinga kandi uzafasha n’abasura u Rwanda mu kumenya ubwiza nyaburanga bw’igihugu, banasobanukirwe imiterere y’uduce tubumbatiye amateka y’igihugu.

Bigirinka yabwiye IGIHE ko urwo rugendo kandi ruzaba imbarutso yo gushyira mu bikorwa umushinga w’undi wese ufite igitekerezo gifitanye isano n’icye.

Ati “Iki ni umusanzu wanjye nk’umwe mu bagize urubyiruko rw’u Rwanda.’’

Yakomeje avuga ko mu gutangira urwo rugendo yari agamije kugera mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, akareba imbonankubone ubwiza nyaburanga no gusobanukirwa amateka ya buri gace.

Ati “Nibanze ku muco w’ahantu hose nsura, ngirana ibiganiro bishingiye ku muco na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’abantu batandukanye biganjemo abasheshe akanguhe, intiti n’inararibonye, nibura abantu icumi muri buri murenge.’’

Bigirinka yatangiriye urugendo rwe iwabo ku ivuko mu Murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri aka gace yasuye ahantu hatandukanye yihera ijisho ibyiza nyaburanga bigaragaza umuco gakondo wo hambere.

Yavuze ko “Natangajwe n’ibintu bishya nungutse mu ntangiriro z’ uru rugendo. Numvise bwa mbere ndetse mbona icyo bita umusezero w’abami, Ikiyaga cya Karago n’Uruzi rwa Nyirakigugu.’’

Mu rugendo rwe yatangiye agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze.

Bigirinka yakomereje urugendo rwe mu yindi mirenge igize Akarere ka Nyabihu aho yamaze iminsi ine mbere yo kwerekeza mu Karere ka Rusizi.

Bigirinka yitwaza ikayi n'ikaramu yandikamo ibyo yabonye aho anyura hose
Aho agenda anyura aganira n'abaturage bo mu bice bitandukanye
Bigirinka yinjiye mu mushinga w’ubushakashatsi bwo kubungabunga umuco n’amateka by’u Rwanda
Bigirinka yagiye asura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda
Yakoreye urugendo muri Nyabihu aho yaganiriye n'abayobozi b'akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .