Ubu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru The Lancet, bwakozwe hagendewe ku mibare yakusanyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku bigo by’ubuzima byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bantu miliyoni 69 bakoreweho ubu bushakashatsi, ibihumbi 62 byabo bari bafite Coronavirus.
Mu mezi atatu yakurikiye nyuma yuko bapimwe bagasanganwa Coronavirus, umwe muri batanu basanzwe bafite kwiheba, agahinda gakabije no gusinzira bigoranye.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 20% y’abanduye Coronavirus basanganywe ikibazo cyo mu mutwe mu gihe cy’iminsi 90.
Abashakashatsi banasanze kandi abarwaye COVID-19, bagira ibibazo byo mu mutwe baba bafite ibyago byo kurwara indwara zangiza ubwonko (dementia) irangwa n’ibimenyetso byo kwibagirwa cyane.
Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, Paul Harrison, yavuze ko abaganga n’abahanga muri siyansi bakwiye gukora iperereza ku bitera indwara zo mu mutwe nyuma ya Coronavirus.
Ati "Abaganga ndetse n’abahanga muri siyansi bo ku isi yose, bakeneye gukora iperereza kubitera indwara zo mu mutwe no kumenya ’uburyo bwo kuzivura nyuma ya COVID-19.
Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, Harrisson, avuga impamvu ari uko virusi yihutira kwangiza ubwonko mu buryo butandukanye.
Ati "Virusi ishobora guhita yangiza ubwonko mu buryo butandukanye cyangwa ikanyura mu mikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri, bishobora guteza ibibazo byo mu mutwe.’’
Abashakashatsi bagaragaza ko iyo COVID-19 igeze mu bwonko yangiza imikorere yabwo kandi bigatera ibibazo mu mutwe.
Ubu bushakashatsi bwagiye hanze mu gihe kugeza magingo aya, Coronavirus ikomeje kwibasira bikomeye bimwe mu bihugu by’u Burayi ndetse na Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!