00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo ku miti yongera ibyago by’indwara yo kwibagirwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 31 May 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Dementia ni uruhurirane rw’indwara zibasira ubwonko bw’umuntu bikamutera kwibagirwa byinshi mu byamubayeho, bigahungabanya ubushobozi bwe mu mibanire n’abandi ndetse bikanagira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.

Kwibagirwa bishobora guterwa n’izindi mpamvu kuko atari cyo kimenyetso rukumbi cy’uko umuntu yarwaye Dementia, nubwo ari kimwe mu bishobora kugaragara hakiri kare.

Ubu burwayi bushobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo izo umuntu yakwirinda hamwe n’izindi bigoye ko wagira icyo uzikoraho nk’ikigero cy’imyaka ugezemo, inkomoko n’amateka mu bijyanye n’uruhererekane rw’umuryango wawe kuko iba ishobora gufatira ku isano y’amaraso.

Ku rundi ruhande ariko birashoboka ko hari ibyo wakwirinda bikagufasha kugabanya ibyago byo kurwara Dementia birimo nko kunywa inzoga, kudafata ifunguro ryuzuye ndetse n’ikijyanye n’imiti runaka ushobora gufata.

Ubushakashatsi bushya buherutse kujya hanze bugaragaza ko hari imiti runaka ushobora gufata ikakongerera ibyago byo kurwara Dementia kabone nubwo iyo miti waba wayifashe by’igihe gito.

Iyi raporo yasohotse umwaka ushize muri Psychiatric Times, ivuga ko gufata ibinini bya “benzodiazepine” bizwiho gufasha mu kuvura umuhangayiko, indwara yo kubura ibitotsi no guta ubwenge bitunguranye; byongerera umuntu ibyago byo kurwara Dementia kabone n’ubwo umuntu yaba atafashe iyo miti by’igihe kirekire.

Uyu muti uretse izina rya “benzodiazepine” ufite andi mazina y’ubucuruzi atandukanye harimo Klonopin, Valium, Librium ndetse na Ativan.

Ubushakashatsi umunani muri 13 bwakoze, bwerekanye ko umuti wa benzodiazepine uteza uwawufashe ibyago byinshi byo kurwara Dementia ndetse muri ubwo bushakashatsi 13 harimo bubiri bwagaragaje ko ifatwa ry’uwo muti riteye amakenga n’urujijo mu gihe butatu busigaye bwo nta kibazo bwigeze bugaragaza kuri uwo muti.

Muri 2016 hari ubushakashatsi bwasohotse muri BMJ bwigaga ku ngaruka zishobora guterwa n’ikoreshwa ry’uyu muti bitewe n’igihe runaka umuntu awufashe . Bwerekanye ko abawukoresha bakunze guhura n’ibibazo bishingiye ku kwibagirwa kabone n’ubwo baba barawukoresheje igihe gito.

Abashakshatsi bavuga ko hagikenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’igihe kirekire ku ikoreshwa rya benzodiazepine nubwo byari byaravuzwe ko ntacyo bitwaye gukoresha uyu muti mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugeza kuri bine.

Kuba iyi miti ishobora gutera uwayifashe uburwayi bwa Dementia, bivuzwe mu gihe inzobere mu buvuzi zari zaragiye zivuga kenshi ko benzodiazepine igira ingaruka nyinshi ku bayifashe zirimo no kwitura hasi mu buryo butunguranye, gucika intege kw’imikaya, guhumeka gahoro n’ibindi.

Imwe mu miti ubushakashatsi bwagaragaje ko yongera ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .