00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge mu bagabo nyuma y’ubushakashatsi bwabonye uduce duto twa pulasitiki mu dusabo tw’intangangabo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 22 May 2024 saa 07:22
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri University of New Mexico muri Amerika batangaje ko hari ibyago ku bagabo byo kuba bakwinjirwa n’uduce duto twa pulasitiki tukajya mu dusabo tw’intangangabo (testicles), kuko mu bushakashatsi bakoreye ku mirambo 23 y’ab’igitsinagabo yose yadusanzwemo, ndetse n’imbwa 47 babukoreyeho na ho tugaragaramo.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri iyo kaminuza buyoborwa na Prof. Xiaozhong Yu, bushyirwa hanze kuwa 15 Gicurasi 2024 mu Kinyamakuru Toxicological Science gisohokamo inkuru z’ubushakashatsi ku by’ubuzima. Ab’igitsinagabo babukoreweho bari hagati y’imyaka 16 na 88 y’amavuko.

Bwakozwe hagamijwe kureba isano iri hagati yo kuba utwo duce twa pulasitiki dushobora kuba tugira uruhare mu igabanuka ry’intangangabo, ibinagira ingaruka mbi ku buzima bw’imyororokere y’igitsinagabo zinabageza ku kubura urubyaro.

Prof. Xiaozhong wabuyoboye yagaragaje ko ingaruka z’utwo duce twa pulasitiki twinjira mu dusabo tw’intangangabo duhangayikishije cyane cyane ku bakiri bato kuko usanga hakomeza kuba ubwiyongere bwa pulasitiki ku Isi.

Kuwa 20 Gicurasi 2024 The Guardian yatangaje ko bitewe nuko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu hifashishijwe udusabo tw’intangangabo twakuwe ku bapfuye tukabikwa ku mpamvu zo kuzadukoreraho ubushakashatsi, bitari gutanga umusaruro ku kijyanye no gupima amasohoro y’abantu ngo hamenyekane ingaruka utwo duce twa pulasitiki twaba tugira ku bagabo iyo bigeze ku igabanuka ry’intangangabo.

Gusa ku mbwa ho byarakunze kuko kuri izo 47 zabukoreweho byagaragaye ko zari zifite igabanuka rikabije ry’intangangabo. Prof. Xiaozhong Yu wayoboye ubu bushakashatsi yagaragaje ko hakwiye gukorwa ubundi bwagutse hakanamenyekana ingano y’uduce duto twa pulasitiki twaba turi no mu bindi bice by’umubiri wa muntu, ndetse n’ingaruka zabyo.

Ikindi yavuze ni uko hakenewe gukorwa ubukangurambaga mu ikumirwa ry’ibikoresho bya pulasitiki kuko bikomeje kugira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, dore ko bimaze kugaragara ko uduce duto twazo twagiye tugaragara no mu bindi bice by’imibiri y’abantu nko mu maraso, mu mashereka n’ahandi.

Ubu sibwo bushakashatsi bwonyine kandi bwagaragaje ko uduce duto twa pulasitiki tuboneka mu mibiri y’abantu by’umwihariko mu dusabo tw’ingangangabo ndetse no mu matembabuzi agaragara muri ibyo bice, kuko ubundi bwakorewe ku b’igitsinagabo 36 mu Bushinwa bugashyirwa hanze muri Kamena 2023 na bwo bwabyemeje.

Ni nu gihe ubwakorewe ku mbeba bwo bwagaragaje ko uduce duto twa pulasitike twagize uruhare mu kugabanya intangangabo zazo, ndetse abashakashatsi bakaba bagaragaza ko hakenewe gukorwa ubwimbitse mu kumenya niba bitanagira uruhare mu kugabanuka kw’iz’abantu.

Uduce duto twa pulasitiki twasanzwe mu dusabo tw'intangangabo tw'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .