00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo indwara zishingiye ku mitekerereze zibangamira gutera akabariro (Video)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Imibereho ya muntu igirwa no gukora cyane ngo abone ikizamutunga we n’abamukomokaho, ariko nyuma y’ibyo agakenera no kwishima. Ibyishimo kamere umubiri we umuha akenshi bishingira ku mibonano mpuzabitsina, ari nayo nzira yo kuzasiga igisekuru cy’umuryango we.

Si ibyo gusa kuko nk’ubushakashatsi bwa Greatist mu 2020 bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ituma ubwonko buruhuka bugakora neza kurushaho, igafasha umubiri kurema abasirikare bo guhashya indwara.

Ni mu gihe hagaragazwa ko mu mibereho ya muntu nta kindi gishobora kumuha umunezero udasanzwe kurusha uwo agira iyo aryohewe n’imibonano mpuzabitsina.

Nubwo ari byo byishimo bifite n’intego itagereranywa mu buzima, imitekerereze ishobora kubigiraho ingaruka ntibigende neza cyangwa bikaba byanahagarara, umuntu akumva atabikeneye.

Mu ngingo 25 Greatist yagaragaje zitazwi na benshi kandi z’ingenzi ku gutera akabariro, yerekanye ko imigendendekere y’igikorwa ijyana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuganga w’indwara zishingiye ku mitekerereze n’imyitwarire muri Kigali Psycho Medical Center, Dr Janvier Yubahwe, yasobanuye ko nk’umuntu ufite agahinda gakabije (dépression) cyangwa ubwoba n’umuhangayiko (anxiété) atabasha gutera akabariro uko bikwiye.

Rimwe na rimwe ngo aba yumva ntacyo bisobanuye kuko mu bwonko bwe adatekanye, cyangwa akaba atinya ko atabyitwaramo neza ngo ashimishe uwo babikorana.

Ati “Nka dépression ni indwara umuntu arwara akumva ariyanze, ntakikimushimisha, ibintu byose akabona ntacyo bimaze ku buryo nawe ubwe yireba akabona aho agana mu by’ukuri ntabwo hagaragara. Icyo gihe rero muri bya bintu byinshi bitagira icyo bimubwira, harimo n’imibonano mpuzabitsina ku buryo no kugira akanyabugabo kahaganisha usanga byaragabanutse.”

Nyuma y’agahinda gakabije, Dr Yubahwe yagaragaje ko umuhangayiko ubangamira igikorwa cyo gutera akabariro.

Iyo ndwara ifatwa nk’iy’ubwoba bukabije cyangwa umuhangayiko, ngo uyirwaye ntiyisanga muri cyo gikorwa kuko aba atinya ko atacyitwaramo neza cyangwa ngo ashimishe uwo bagikoranye.

Ati “Yumva afite ubwoba ko wenda atabyitwaramo neza nka runaka, cyangwa yarumvise bavuga uko runaka wundi abigenza we akumva bitashoboka, ugasanga aritinya. N’iyo yerekeje mu gikorwa mu mutwe hahita hazamo za ntekerezo ko atari bubikore neza, ubushake bugahita bucikira hagati.”

Kuba umuntu yarwara agahinda gakabije bishobora guterwa no kuba hari abandi bakarwaye mu muryango bigatuma akavukana, cyangwa akagaterwa n’ibibazo yahuye nabyo bikarenga ubwonko bwe.

Ni mu gihe kugira ubwoba bukabije n’umuhangayiko bituruka ku kuba hari ikintu kibi cyabaye ku muntu, kigatuma ahora afite amakenga n’ubwoba. Nk’urugero ushobora kuba waratanze imbwirwaruhame bakaguha urw’amenyo, ukishyiramo ko buri gihe niwongera kuyitanga ariko bizaba bityo ugatinya kubikora.

Ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, umuhangayiko ushobora guterwa no kuba hari uwo mwajyanye muri icyo gikorwa akavuga ko utacyitwayemo neza, wabyumva ukisuzugura. Ibyo bituma buri uko utekereje kuri iyo ngingo ugira ubwoba.

Muganga ashobora gufasha umurwayi akongera kugira ubushake…

Inzobere mu by’indwara zishingiye ku mitekerereze n’imyitwarire zivuga agahinda gakabije n’umuhangayiko cyangwa ubwoba bukamije biterwa n’ubuzima umuntu aba arimo cyangwa yabayemo, bityo kuzirinda bikaba bigoye.

Icyakora ingaruka izo ndwara zishobora kugira ku migendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina zishobora kuvurwa, binyuze mu bujyanama no kubanza havurwa izo ndwara nyir’izina.

Bijyanye n’umuco w’Abanyarwanda wo kutisanzura mu mvugo ku bijyanye n’icyo gikorwa, Dr Yubahwe yasobanuye ko kugeza ubu abahura n’ibyo bibazo bagatinyuka kugana muganga bakiri bake, ariko abahagera bavurwa bikongera bikagenda neza.

Yakomeje ati “Umubare w’abafite icyo kibazo ushobora kuba uri hejuru, ariko baracyatinya kuko wenda baba batekerekereza uko umuntu yabafata.”

“Iyo muganga agize igihe gihagije cyo gukurikirana umurwayi, nawe akakwisanzuraho akakubwira na twa tuntu duhishe yatinyaga kuvuga akageza n’aho yahuriye n’ikibazo, ni ibintu bivurwa bigakira.”

Ingaruka z’ibyo bibazo

Ingaruka indwara zishingiye ku mitekerereze zigira ku mibonano mpuzabitsina zirimo kuba umugabo yakwitakariza icyizere akumva ntacyo ashoboye “cyane ko iyo ayikora aba ashaka kwemeza”; naho umugore akumva ntacyo amariye umugabo kuko “iyo ayikora aba agamije gushimisha uwo bayikorana”.

Dr Yubahwe yasobanuye kandi ko ibibazo nk’ibyo bishobora gutuma abashakanye bacana inyuma, nk’umwe muri bo “akajya kwisuzuma ahandi ngo arebe ko ikibazo atari uwo bayikorana”; ibintu bishobora no kumukururira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yakomeje ati “Hari n’ubwo yumva abangamira mugenzi we kuko atabikora uko bikwiye agakeka ko atamushimisha, ugasanga n’umubano wabo ugenda ucika intege.”

Abahuye n’ibibazo nk’ibyo bagirwa inama yo gutinyuka bakegera muganga akabafasha hakiri kare, kuko “ubwo ni uburwayi nk’ubundi buvurwa bugakira,” kandi abaganga bagira ibanga.

Dr Janvier Yubahwe yavuze ko indwara zishingiye ku mitekerereze zibangamira igikorwa cyo gutera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .