Umugore we Kim Kardashian yatangaje ko umugabo we yakunze kurwara mu mutwe indwara izwi nka Bipolar disorder.
Kanye West mu 2018 yatangaje ko abana n’ubu burwayi ubwo yashyiraga hanze album ye ya munani yise ‘Ye’. N’ubwo yabyivugiye ntabwo abo mu muryango we bigeze bashaka kubyinjiramo ngo babivugire ku karubanda.
Ni uburwayi buri kumusabagiza bugatuma Isi ikomeza kumwota no kumenya amwe mu mabanga ye yakabaye adashyirwa hanze akaguma mu rugo gusa.
Gusa ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga mu Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina; yavuze amagambo yavugishije benshi.
Muri aya magambo hari aho yavuze ati ‘ababyeyi banjye bari bagiye gukuramo inda yanjye, papa yarabishakaga mama arokora ubuzima bwanjye’.
Yanashyize hanze amabanga y’urugo rwe n’umugore we Kim Kadashian avuga ko bari bagiye gukuramo inda y’umukobwa wabo mukuru witwa North West, ubu ufite imyaka irindwi.
Uyu mugabo muri uku kwiyamamaza kwe yanavuze ko Harriet Tubman uzwiho kurengera uburenganzira bw’abacakara mu kinyejana cya 19, nta kintu yigeze abakorera gifatika ahubwo yajyaga kubagurisha ku bandi bazungu; ibintu nabyo bitakiriwe neza.
Yakojeje agati mu ntozi nyuma y’amagambo menshi yakurikiye uwo munsi wo kwiyamamaza kwe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko umugore we na nyina bari gupanga kumujyana mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe. Hari naho yanditse avuga ko Michael Jackson yishwe.
Yongeye kwandika ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020 na none kuri Twitter agaragaza ko amaze igihe kingana n’imyaka ibiri ashaka gutandukana n’umugore we kubera ko yamuciye inyuma ku muraperi mugenzi we Meek Mill. Icyo gihe yanise nyirabukwe umugome; ibintu bikomeza kudogera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga, Kim Kardashian yananiwe kwihangana agaragaza ko umugabo we ibi byose ari gukora ari kubiterwa n’uburwayi bwa Bipolar disorder.
Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram yagize ati "Benshi muzi ko Kanye afite uburwayi buhindagura amarangamutima. Ntabwo nigeze mvuga mu ruhame uko ibi bintu byatugizeho ingaruka mu rugo kubera ko nshaka kurinda cyane abana banjye n’uburenganzira bwa Kanye West ku mabanga ye, iyo haje ibijyanye n’ubuzima bwe.”
Yakomeje avuga ko abantu batabyitayeho cyangwa batigeze bahura n’ibibazo nk’ibi bashobora guca imanza cyangwa ntibumve ko abafite ubwo burwayi baba bakeneye ubufasha.

Ubu burwayi bwa Kanye West buteye bute?
Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, unakuriye iryo shami mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Simon Kanyandekwe, aherutse kubwira IGIHE ko indwara nk’izi ziterwa n’uruhererekane rw’impamvu nyinshi.
Ati “Ziterwa n’uburyo ubwonko bw’umuntu bwaremwe [nta budahangarwa], akenshi usanga bavuga ko umuntu ashobora kurwara kurusha abandi. Uko umuntu yabayeho mu muryango akomokamo cyangwa aho yakuriye, ibibazo yahuye nabyo akiri umwana [nk’ihungabanga] n’imibereho y’umuntu aho asanzwe aba byaba mu muryango cyangwa n’ahandi.”
Mu bushakashatsi bwakozwe, nta burerekana ko indwara zo mu mutwe umuntu ashobora kuzirwara bitewe n’uko hari uwo akomokaho cyangwa uwo bafitanye isano wazirwaye.
Iya “Bipolar disorder” Kanye West arwaye, umuntu uyifite agira agahinda gakabije kavanze n’imihindukire y’umubiri aho ashobora kugira ibyishimo bidasanzwe, akabura ibitotsi, agakora byinshi icya rimwe
Dr Kanyandekwe yasobanuye ko kugira ngo umenye niba umuntu afite Bipolar disorder. hagenderwa ku bimenyetso yagiraga mbere y’uko afatwa.
Iyi ndwara iyo ifashe umutu atangira gukora ibitandukanye n’ibyo yakoraga, yaba afite nk’umukoresha agatangira kumubwira ibintu atajyaga amubwira birimo kumwubahuka cyangwa kumusuzugura cyangwa umuntu mutaziranye ukabona akwisanzuraho nk’aho muziranye. Nyir’ubwite ntamenya ko hari icyahindutse n’ubimubwiye arakara.
Ati “Mpuye n’umuntu bwa mbere ndi kwinywera icyayi, ndi kuganira n’undi wowe ukaza ako kanya ukansuhuza nk’aho tuziranye hanyuma ugafata nk’igikombe cyanjye ugatangira kukinyweramo. Nubwo waba utari umuganga, wakwibaza habaye iki kugira ngo yitware gutyo.”
Kanye west ntakwiriye guhabwa inkwenene
Mu butumwa umugore we yashyize kuri Instagram yagaragaje ko umugabo afite byinshi byatumye agira ubu burwayi bityo abantu badakwiriye kumufata uko atari.
Ati “Ni umunyabwenge ariko ugoye uhora ku gitutu cyo kuba umuhanzi akaba ari n’umwirabura, wahuye n’ububabare bwo kubura nyina […] ab’inshuti za hafi za Kanye bazi umutima we ndetse bumva amagambo ye.”
Ibi abihuza n’abantu benshi barimo n’umuhanzikazi Halsey uherutse kuvuga ko abantu badakwiriye gukina ku muntu wifitiye uburwayi nk’ubu.
Kanye West ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi ndetse aherutse no gushyirwa ku rutonde rw’abatunze miliyari y’amadorali ku rutonde rukorwa na Forbes.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!