RBC yakanguriye abanyarwanda siporo nk’urukingo rw’indwara z’umutima

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Nzeri 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Abaturage banywa inzoga nyinshi, abarya umunyu n’isukari byinshi n’abadakora siporo ngo bagabanye ibinure barasabwa gukora siporo bakanagenzura imirire yabo ngo kuko bashobora kurwara indwara zitandura zirimo iz’umutima.

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 29 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ziterwa n’umutima.

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kayonza ahakozwe siporo rusange iva mu Mujyi wa Kayonza kugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyamirama ingana na kilometero zirindwi, hanasuzumwa indwara zitandukanye ku buntu.

Mu cyumweru kimwe abaturage 8325 bo muri aka Karere bapimwe indwara zitandura hifashishijwe ibigo Nderabuzima 15, abagera kuri 20% basanzwe bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, 1% bafite isukari irengeje igipimo mu maraso, 21 % basanzwe bafite umubyibuho ukabije.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) Ushinzwe gukumira no kurwanya indwara, Dr Turate Innocent yavuze ko akenshi izi ndwara zitandura umuntu azirwa kubera kudakora siporo, kurya umunyu n’isukari byinshi asaba abaturage kubigabanya ahubwo bagakora siporo.

Yakomeje agira ati “Kubaho ubuzima bwawe udakora siporo cyangwa indi mirimo ituma udashobora kugabanya isukari n’ibinure mu mubiri wawe ni imwe mu mpamvu zatuma abantu barwara umutima, ikindi kurya ibiryo birimo amavuta n’umunyu byinshi uba wikururira kuzarwara indwara zitandura.”

Yasabye abaturage kwirinda umubyibuho ukabije, kutanywa inzoga nyinshi, bakivuza neza indwara zirimo gapfura kuko biri mu byatuma umuntu arwara umutima mu buryo bworoshye.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yashimiye abaturage bitabiriye siporo rusange, abasaba guhozaho buri wese agakora siporo nibura gatatu mu cyumweru.

Ati “Turabasaba guhozaho bagakora siporo kuko gukora siporo ni ukugira ubuzima bwiza kandi bakajya bisuzumisha bakamenya ubuzima bwabo uko buhagaze, nubwo dukora siporo rusange kabiri mu kwezi bo ubwabo bakwiye kuyikoresha nibura gatatu mu cyumweru.”

Bamwe mu baturage bitabiriye iyi siporo bavuga ko siporo hari icyo imaze kumara ku buzima bwabo.

Dusabe Gloriose utuye mu Murenge wa Mukarange ufite imyaka 39 yavuze ko yavuyeho ibiro icyenda kubera siporo.

Ati “Maze kugabanya ibiro icyenda kubera gukora siporo. Mbere nari mfite ibiro 113 none ubu mfite 106 kandi mfite intego yo kubigabanya nkagira 90.”

Yakomeje agira ati “ Mbere sinashoboraga kwifungira rase z’inkweto kubera kubyibuha cyane none ubu nsigaye mbibasha ndetse nanakangurira n’abandi babyibushye kuzikora bakanita ku mirire yabo.”

Kamanayo Azalias w’imyaka 53 we avuga ko amaze amezi ane akora siporo nyuma yo kurwara imitsi akagirwa inama n’abaganga none ngo ikibazo cy’imitsi cyahise kigenda.

Yasabye abantu bakuze kwitabira gukora siporo ngo kuko zabafasha mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Mu Rwanda indwara zitandura zigize 20% by’impfu ziboneka buri mwaka.

Birutse kilometero zirindwi muri siporo rusange
Nyuma ya siporo rusange bananuye umubiri mu myitozo bahabwaga n'abasanzwe bayikoresha
Dr Turate Innocent yasabye abanywa inzoga nyinshi n'abarya umunyu n'isukari byinshi kubigabanya kugira ngo bitazabatera indwara z'umutima
Guverineri Mufulukye Fred yasabye abaturage kugira siporo umuco bagakora nibura gatatu mu cyumweru
Nyuma ya siporo abaturage basuzumwe indwara zitandukanye ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .