RBC itangaza ko mu Rwanda abandura iyi kanseri buri mwaka barenga 1200 mu gihe abarenga 800 bo ibica.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurinda Indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime, yavuze ko kimwe mu bikwirakwiza iyi ndwara harimo n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakabikora ku bantu benshi batandukanye.
Yagize ati “Iyi kanseri birazwi ko ifite aho ihuriye na virusi ya HPV kandi iriya virusi irandura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo umugabo ashobora kuyikura hamwe akayijyana ahandi, bivuze ngo imibonano ikingiye nayo yazadufasha kugabanya uko gukwirakwiza iyo virusi.”
Dr Tuyishime avuga ko abagabo bashobora kutarwara kanseri y’inkondo y’umura ariko ko bashobora gukwirakwiza iyi virusi bakayanduza abagore.
Yasabye abagabo kugabanya imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko uretse no kwanduza iriya virusi nabo ubwabo iyo ubudahangarwa bw’imibiri yabo bwagabanutse bibaviramo kurwara kanseri y’igitsina cyabo.
RBC ivuga ko kuri ubu u Rwanda rugeze kuri 90% mu gukingira virusi ya HPV ikunze gutera indwara ya kanseri y’inkondo y’umura. Mu bice bitandukanye by’igihugu hatangiijwe ibikorwa byo gupima ku buntu kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’ibere, ubuyobozi buvuga ko abamaze kuyipimisha mu Rwanda ari 24% by’abagore bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!