IGIHE yabashije kuvugana n’abantu batandukanye barwaye ibicurane muri iyi minsi, bamwe bagaragaza ko baketse ko ari Covid-19, ariko bajya kwa muganga bakayibaburamo.
Umwe muri bo yagize ati “Byansabye ko nipimisha PCR inshuro eshatu mu cyumweru kimwe, buri gihe Covid-19 bakayibura. Iwanjye umuryango wose urarembye, bamwe inkorora n’ibicurane byabazahaje.”
Abafite ubwo burwayi muri iki gihe, baba bagaragaza ibimenyetso bijya kumera neza nk’iby’umuntu urwaye Covid-19. Birimo inkorora, ibicurane, gucika intege, kubabara mu ngingo n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ari ibisanzwe ko mu mezi ya Gashyantare na Kamena, abarwayi b’ibicurane biyongera.
Ati “Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba. Ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi, urwaye agashishikarizwa kwambara mask.”
Ibi bicurane bikajije umurego mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zikomeje koroshywa mu gihugu. Magingo aya, kwambara agapfukamunwa ntibikiri itegeko nubwo abantu bagirwa inama yo kukambara mu gihe bari mu kivunge cya benshi.
Mu minsi irindwi ishize, abantu barindwi nibo banduye Covid-19 mu bipimo bisaga ibihumbi 41 byafashwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!