00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Amanda Akaliza mu rugendo rwo gufasha urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo byo mu mutwe

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 06:48
Yasuwe :

Miss Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2021 yatangije umushinga wo gufasha urubyiruko ruhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, byugarije benshi.

Akaliza Amanda ubwo yari yitabiriye irushanywa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 yatanze umushinga wo gufasha urubyiruko ruhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Binyuze muri uwo mushinga uyu mukobwa yashinze umuryango utegamiye kuri Leta yise Humeka, umaze amezi make utangiye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko icyatumye atangiza uyu muryango ari uko nawe ari umwe mu bahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe yabaga i mahanga.

Yagize ati “Nanjye nahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije no guhangayika, kuri njye mbifata nk’amahirwe nagize yo kunyura muri ibi nkamenya ko binabaho , byambayeho igihe nari mu mahanga, icyo gihe nibwo nabashije gusobanukirwa ibya gahinda gakabije.”

Yakomeje agira ati “Nizera ko ibyo umuntu acamo bishobora kumwangiza cyangwa bikamuha imbaraga zo gushaka igisubizo kuri we, ndabizi nabiciyemo biratungana, ubu ndi gufasha gushaka ibisubizo ku bandi bahura nibyo nahuye nabyo.”

Miss Akaliza Amanda asobanura ko umuryango wa Humeka uhari kugira ngo ufashe urubyiruko kubona ubuvuzi bw’ubuzima bwo mu mutwe ku buntu.

Yakomeje avuga ko uburyo umuryango wa ‘Humeka’ bukoreshwa mu gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari ukubaganiriza mu matsinda, umuntu ku giti cye, ndetse no gushaka icyo umuntu ahugiraho.

Miss Akaliza Amanda avuga ko ku bigeraho ari ukubanza gukorana n’umuryango nyarwanda bakabanza kumenya ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bihari.

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera n’amashami yabyo, biherutse gutangaza ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].

Ni imibare iteye ubwoba ariko igihangayikishije cyane ni uko hejuru ya 70 ku ijana ari urubyiruko kandi ibibazo rufite ari ibituruka ku biyobyabwenge n’inzoga.

Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Miss Akaliza Amanda

Miss Akaliza Amanda yatanze umushinga wo gufasha urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe
Miss Amanda Akaliza yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .