00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yagaragaje ko malaria ari indwara igihangayikishije

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko nubwo hari ingamba na gahunda zashyizweho mu guhashya Malaria abantu badakwiriye kwirara kuko iyi ndwara ikiri mu zihitana benshi mu gihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, ubwo yari amaze gufungura Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abashakashatsi ku ndwara ziterwa n’Imibu n’utundi dukoko muri Afurika yiga ku kurandura indwara zirimo Malaria, Zika, Yellow Fever, Rift Valley Fever n’izindi.

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abasaga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo abayobozi mu nzego zishinzwe ubuzima, abahanga mu kurwanya izi ndwara ziterwa n’imibu, abashakashatsi n’abandi.

Umuyobozi w’Ihuriro rya PAMCA [Pan-African Malaria Control Association], Prof Charles Mbogo yavuze ko indwara ziterwa n’imibu ndetse n’utundi dukoko dutera indwara zihangayikishije Afurika ariko igihe kigeze ngo zirandurwe burundu kuko ubushobozi buhari.

Ati “Namaze kubona ko dushobora gukoresha abaturage bacu tukabasha kugabanya ndetse biranashoboka no kurandura burundu izi ndwara zirimo Malaria n’izindi zandura bitewe n’udukoko dutandukanye. Icyo navuga cyaburaga ni ukugira ngo abaturage bose bagire uruhare mu kurwanya Malaria bakora ibyo basabwa n’inzego zishinzwe ubuzima; bakoreshe inzitiramibu, bakore isuku hafi y’inzu zabo n’ibindi.’’

U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurandura Malaria kandi zigenda zitanga umusaruro kuko mu 2016 habarurwaga abarenga miliyoni enye bayirwaye, abarenga 700 bagahitanwa nayo. Bitandukanye n’uyu munsi aho mu bantu 1000 bayirwaye mu 2022, abahitanwe nayo ari 76.

Kugabanuka kw’iyi mibare bigendanye no kugabanya abandura y’igikatu kuko nko mu 2018 bari 7054 ariko kugeza ubu imibare ikaba igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2021/2022 abari bayifite banganaga na 1833.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko kugeza ubu Malaria ikiri mu ndwara zihangayikishije Isi muri rusange nubwo u Rwanda rukomeje kugenda rugerageza kuyihashya.

Ati ‘‘Malariya iracyari ikibazo gikomeye muri iki gihugu cyacu ndetse muri iyi myaka ibiri muri rusange ku Isi yariyongereye, twebwe kugeza ubu twari tugifite igipimo cyiza cy’uko iri kugabanuka kuva mu 2017.’’

‘‘Twafashe n’ingamba zo gukoresha inzitiramibu nshyashya zifite imiti ikaze kurushaho ariko turakurikiranira hafi muri rusange uko udukoko twa Malaria tugerageza guhangara imiti twari dusanzwe dutanga nka ‘Coartem’ niba biri hose cyangwa twakora ubushakashatsi ku yindi miti mishyashya.’’

Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko kwifashisha Abajyanama b’Ubuzima mu guhashya iyi ndwara bishobora gufasha mu kuyirandura burundu.

PAMCA ibaye ku nshuro ya munani, aho ifatwa nk’igira uruhare rukomeye mu guhanahana amakuru ku ngamba zitandukanye ibihugu biba byarafashe mu kurwanya indwara zirimo Malaria.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko malaria igihangayikishije nubwo hashyizweho ingamba zo kuyirwanya
Abahanga mu bijyanye no kurwanya indwara zirimo iziterwa n'imibu bahuriye mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .