00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya Emphysema, indwara ikunze guhitana abanywa itabi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 07:29
Yasuwe :

Emphysema ni indwara y’iyangirika ry’ibihaha rituma umuntu ananirwa cyangwa akagorwa no guhumeka, ikaba indwara ikunze kwibasira no guhitana abanywi b’itabi kurusha abandi bantu.

Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga mu gutera iyi ndwara harimo kunywa itabi ndetse no kuba igihe kirekire ahantu hari umwuka wanduye.

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara harimo kwibasirwa n’agahinda gakabije, kugira umunaniro wa hato na hato, gutera nabi k’umutima, gutakaza ibiro, kubura ibitotsi, kugorwa no guhumeka ndetse no gukorora cyane.

Abarwaye iyi ndwara bakunze kugaragaza ibimenyetso bari mu myaka 40.

Raporo yo muri 2020 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko Emphysema cyangwa Chronic obstructive pulmonary disease (COPD), yari ku mwanya wa gatatu mu ndwara zahitanye ubuzima bw’abatuye isi.

Iyi raporo igaragaza kandi ko 80-90% by’abarwayi ba Emphysema bayiterwa no kunywa itabi.

Ni mu gihe izindi mpamvu zirimo kwandura k’umwuka duhumeka ziri kuri 1-2%, ndetse ibyago byinshi byo kuyiterwa na zo bikaba bigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, naho abagirwaho ingaruka na zo cyane akaba ari abagore ndetse n’abana.

Iyi raporo ya OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abagera kuri miliyoni 251 bari bayirwaye.

90% by’abahitanwe nayo, bari abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Mu mwaka wa 2019, iyi ndwara yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni 3,23.

Mu banyamerika miliyoni 14 bari bayirwaye muri uwo mwaka, hari harimo abagabo 14% banywaga itabi, na 3% batarinywaga.

Ikigo gikora ubushakashatsi cya American Lung Assossiation, kigaragaza ko iyi ndwara iri mu zoroshye kwirinda kuko ifitanye isano cyane no kunywa itabi, bityo ko abantu bariretse byakoroha kuyirwanya.

Iki kigo kigaragaza kandi ko nta buvuzi buhari bwo kuyikiza, ariko ko abayirwaye bafashwa kugira ngo ibimenyetso bibonaho bigabanye ubukana.

Ibi bisobanuye ko ari byiza kujya kwisuzumisha mu gihe wibonaho ibimenyetso twavuze haruguru, kugira ngo ubashe kumenya uko uhagaze ufashwe hakiri kare.

Abakunda guhitanwa na Emphysema ni abanywa itabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .