Silicosis ni indwara idakira ifata ibihaha igaterwa no guhumeka ivu ririmo ikinyabutabire cya silica kiboneka mu mucanga, amabuye no mu bikoresho byakozwe mu mabuye y’agaciro.
Iyo umuntu ahumetse- icyo kinyabutabire, ibikigize byiteka mu bihaha, ubundi bikabyangiza ndetse kikabikomeretsa ku buryo bukomeye bigatuma bidashobora kwinjiza umwuka mwiza nk’ibisanzwe, bikaba byatuma guhumeka k’umuntu bigorana, ibishobora gushyira no ku rupfu.
Uretse abo 95 basanzwemo indwara ya silicosis bangana na 9,2%, abagera ku 8% babonywemo silicosis basanzwemo n’igituntu, abagera kuri 55 bangana na 5,3% badafite silicosis babonwamo ko mu gituza habo hatameze neza nk’ibisanzwe.
Abagera mu 117 bangana na 11,4% basanzwemo ko bafite ibihaha bidakora neza, mu gihe abarwayi bajya kwivuza indwara zo mu nda (internal medicine) Bitaro by’Akarere bya Kayonza, 25% muri bo ni abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro baba baje kwivuza indwara z’ubuhumekero.
Ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bizihizaga umunsi wo kurwanya indwara, impanuka n’ibindi bibazo bishobora kubangamira abakozi mu kazi (Occupational Safety and Health World Day), Minisitri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko bari kugerageza kubikurikirana.
Minisitiri Prof Bayisenge yatangaje ko iyo hakozwe ubushakashatsi bugaragaza imibare nk’iyi, bigaragaza uko uburemere bw’ikibazo buhagaze, hanyuma inzego bireba zigafata ingamba ariko n’abakora ako kazi bakagira ibyo basabwa.
Ati “Hari ibyo abakoresha bagomba kuba bubahirije ndetse n’abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro. Iby’ingenzi umukozi agomba kuba afite bimurinda ibyo bibazo byose bishobora kuba n’impanuka, turi gukurikirana kugira ngo turebe ko bishyirwa mu bikorwa bikajyana no kureba ko abo bantu bafite ubwishingizi.”
Kugeza mu mpera za Ukuboza 2023 mu Rwanda habarurwa, ibigo bigera mu 150 bicukura amabuye y’agaciro atandukanye, birimo abakozi barenga ibihumbi 70.
Kuri iyi nshuro nubwo agaragaza ko abakoresha bagomba kwita kuri abo bakozi, Minisitiri Prof Bayisenge yagaragaje ko n’abakozi bagomba gukoresha neza ibikoresho baba bahawe kuko babihabwa “ariko ugasanga ntiwumva impamvu zabyo ngo ubikoreshe icyo byagenewe.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!