00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara ya monkeypox igiye guhindurirwa izina

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 15 June 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko riri gukorana n’inzobere mu by’ubuzima hagamijwe gushakira izina rishya icyorezo cya Monkeypox kimaze iminsi cyongeye kubyutsa umutwe mu bice bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

BBC ivuga ko impamvu yo guhindura iryo zina, ari abashakashatsi 30 bari banditse mu cyumweru gishize bagaragaza ko hakenewe bwangu, izina ritavangura ndetse ritarimo no gusebanya kuri iyi virusi n’indwara ziterwa nayo.

Bavuze ko izina ryayo riri mu mujyo w’abakunze gutuka Afurika n’Abayituye.

Kuva mu byumweru bike bishize, iyi virusi imaze kwandurwa n’abantu 1600 ku isi mu gihe abagera kuri 76 bishwe nayo.

Kugeza ku wa 12 Kamena, mu Bwongereza hatangazwaga abagera kuri 452 bamaze kwandura iyi virusi mu gihe muri Ecosse havugwaga 12, Irlande y’Amajyaruguru hakavugwa babiri naho muri Pays de Galles hakaba abantu bane bamaze kwandura iki cyorezo.

OMS ivuga ko mu cyumweru gitaha hari inama idasanzwe izaterana ku buryo bishobora kuzahita bitangazwa ko iki ari icyorezo cyibasiye isi, gikwiye guhagurukirwa mu buryo mpuzamahanga nk’uko byakozwe ku bindi byorezo nka COVID-19.

Izina rishya inzobere mu by’ubuzima zatangaje ko ryahabwa iyi virusi ni "hMPXV" ariko haracyategerejwe kumenya icyo OMS ibitekerezaho.

Indwara ya Monkeypox iterwa na virusi ifitanye isano n’iya smallpox yigeze kwibasira isi igahitana ababarirwa muri miliyoni 800.

Iyi virusi ya monkeypox yandura iyo habayeho gukora ku muntu wayanduye cyangwa kwegerana cyane. Ishobora no guterwa no kurya inyama z’inyamaswa iyirwaye ndetse n’ubwo bitaremezwa ko ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ufite ibimenyetso byayo agirwa inama yo kwirinda gukora icyo gikorwa.

Monkeypox ishobora guhindurirwa izina vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .