Imiryango itari iya leta muri Afurika yatabaje Guverinoma ku kurandura umusonga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Ugushyingo 2018 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 12 Ugushyingo buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’Umusonga ihitana benshi.

Umusonga ni indwara ikira kandi ishobora kwirindwa ariko yihariye impfu zigera kuri 16% zibasira abana bari munsi y’imyaka itanu. Yica abana 2 400 ku munsi ndetse mu 2016 yahitanye 880 000 bavuye kuri 920 136 mu 2015.

Ku wa Mbere, tariki 12 Ugushyingo 2018 haganiriwe ku ngamba zikwiye gufatwa mu kurwanya umusonga.

Sosiyete Sivile muri Afurika na Haïti zasabye Guverinoma kugira icyo zikora mu kurandura umusonga uhitana abana benshi kurusha abahitanwa n’indwara zirimo SIDA, Malaria na Rubéole zikomatanye.

Mu kiganiro ku kurandura umusonga muri Afurika, Perezida w’Umuryango utari uwa Leta wa AGIS (Assocition Graine d’ivoire et Santé), Aboubakar Sylla, yavuze ko hagikenewe kongerwa imbaraga muri uru rugamba.

Yagize ati “Hari ibigikenewe gukorwa by’umwihariko mu bice bikennye. Buri mwana hatitawe kuri kavukire ye, akeneye kugezwaho serivisi z’ubuzima zo guhabwa inkingo n’imiti.”

Abana benshi bagerwaho n’ingaruka ni abatuye mu byaro mu bihugu byinshi bya Afurika, ahatagera inkingo n’ubundi bwirinzi.

Africa News yanditse ko ubuzima bw’abana bagera kuri miliyoni bushobora kurengerwa.

Gusa gukurikiranwa biracyagoye kuko urukingo rw’umusonga ruhenze cyane mu bihugu bidahabwa inkunga y’Umuryango Mpuzamahanga utanga inking, GAVI (Global Alliance For Vaccines and Immunization).

Sosiyete Sivile zakoze ubukangurambaga bwiswe “33 Days to Power Up Immunization” bwakozwe kuva ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2018.

Zahanitse ijwi zisaba Guverinoma za Afurika gushyiraho ingamba nshya zo kongera amafaranga muri serivisi z’inkingo ngo indwara irandurwe, ubukangurambaga mu bice by’icyaro no gusaba abaturage kwibutsa abayobozi kubaha izo serivisi.

Umusonga uterwa na bagiteri za streptococcus pneumonia zifata abadafite ubudahangarwa bw’umubiri. Unibasira cyane abana bari munsi y’imyaka ibiri, ababana n’abanywi b’itabi n’ababa ahantu hari umwuka wanduye n’abataronkejwe bihagije mu mezi atandatu.

Umusonga ufata ibihaha. Irangwa n’inkorora, kugira umuriro, guhumeka bigoranye, gutitira cyane, kunanirwa no gucika intege, kugira isereri no kuruka n’ibindi bimenyetso.

Iyi ndwara ishobora kwirindwa hatangwa inkingo, indyo nziza no guhangana n’ibibazo by’umwuka wanduye.

Umusonga ni indwara ikira kandi ishobora kwirindwa ariko yihariye impfu zigera kuri 16% zibasira abana bari munsi y’imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza