00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikizamini kimwe cyo mu maraso gishobora guhishura ubwoko burenga 50 bwa kanseri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 April 2022 saa 02:52
Yasuwe :

Abashakashatsi bakataje urugendo rwo gusuzuma indwara ya kanseri ikomeje kuba mu zugarije abatuye Isi. Ubu bashobora gufata ibipimo byo mu maraso ku buryo ikizamini kimwe cyahishura ubwoko burenga 50 bwa kanseri.

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibyabuvuyemo byerekana ko ikizamini cyo mu maraso gishobora guhishura no gushyira mu byiciro isanomuzi za ADN.

Bivuze ko iki kizamini gifasha mu gutahura ibibyimba byo mu maraso y’umuntu urwaye kanseri hakiri kare ku buryo bishobora no kuboneka ku barwayi badafite ibimenyetso bifitanye isano na kanseri.

Ubu buryo bwo gusuzuma hakaboneka ubwoko bwinshi bwa kanseri hakiri kare buzwi nka “multi-cancer early detection” (MCED), bwitezweho kujya butanga ibisubizo vuba ku buryo gusuzuma no gutahura umurwayi wa kanseri bigiye kujya bikorwa mu gihe gito.

Eric A. Klein wanditse ibyavuye mu bushakashatsi, yagize ati “Hamwe n’ubu buryo bwa MCED, dufite amahirwe yo kujya dusuzuma tukanavura kanseri hakiri kare, nibwiyongera ku bwari busanzwe, bizagabanya ku buryo bugaragara impfu zifite aho zihuriye na kanseri.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari uburyo butanu bwo gusuzuma indwara ya kanseri burimo ubwo gusuzuma iya prostate, iy’ibihaha, iy’ibere, iy’inkondo y’umura na kanseri y’urura runini.

Uburyo bwifashishwa ngo ntiburabasha kugera ku rugero rwifuzwa nk’uko abaganga babigaragaza.

Iri suzuma rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo rishobora gutahura impinduka ziri mu ngirabuzimafatizo kandi rigatanga ibimenyetso byerekana aho kanseri yaturutse ku buryo bishobora koroshya ubuvuzi bwayo.

Ubu buryo bwo gusuzuma bwa MCED bwavumbuwe na GRAIL, Inc, ikigo cyo muri Leta ya California gikora ubushakashatsi ku binyabuzima.

Muri Amerika, abifuza gusuzumwa hifashishijwe ubwo buryo, bashobora kubikorerwa mu gihe batanze ubusabe mbere yo gusuzumwa.

Ubu buryo kandi bwagaragaje ko bushobora gutahura igice kirimo kanseri ku rugero rwa 88,7% bukanabona ibimenyetso byayo ku rugero rwa 99,5%.

Ni mu gihe bushobora gufasha mu gutahura ubwoko butandukanye bwa kanseri n’ibyiciro bitandukanye byazo ku rugero rwa 51,5% muri rusange.

Ubwoko butandukanye bwa kanseri bushobora gusuzumwa hifashishijwe MCED, harimo kanseri y’igifu, iya nyababyeyi, iya prostate, iy’amara, kanseri y’ubugabo, umwijima, ibihaha, iy’impyiko n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .