00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ndwara ya ‘Alzheimer’ inyaga ubwonko ubushobozi bwo kwibuka

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 24 March 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka ibintu byabaye mu kanya kashize, ku buryo umuntu akubwira ikintu ataranava aho ukaba wabyibagiwe, ni ikimenyetso gikomeye cy’indwara ya “Alzheimer”.

Alzheimer ni indwara ituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kwibuka, bugakora mu buryo buhabanye n’inshingano zabwo, ku buryo umuntu atabasha gutondeka amagambo neza, guhuzagurika mu gufata ibyemezo n’ibindi.

Indwara yitiriwe Dr. Alois Alzheimer mu 1906, inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe yakoze isuzuma ku bwonko bw’umugore wari wapfuye, nyuma y’ibimenyetso yagaragaje birimo kugobwa ururimi, kumera nk’uwacanganyukiwe, kwibagirwa bya hato na hato, bigenderwaho hemezwa izina ry’ubu burwayi.

Abageze mu myaka hagati ya 60 na 65 bagaragaza ibimenyetso nk’ibi. Hari abavuga ko iyi ndwara ihererekanywa mu muryango ariko si ukuri, ariko ubushakashatsi bwerekana ko iyo mu muryango hari umuntu wayirwaye bishobora kongera ibyago byo kurwara Alzheimer.

Alzheimer ishobora guterwa n’ihungabana ryamaze igihe kirekire rikangiza imikorere y’ubwonko, n’izindi ndwara zifite aho zihuriye n’imikorere y’ubwonko nka Dimentia.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Amerika, CDC, kigaragaza ko miliyoni 6,5 z’Abanyamerika barwaye Alzheimer, ku buryo abafite imyaka 65 kuzamura ibahitana ariko n’abato bayirwara.

Mu mwaka wa 2023, Leta Zunze Ubumwe za America, zakoreshejwe miliyari 345$ bita ku barwayi ba Alzheimer.

Ku ya 9 Werurwe 2014, abashakashatsi batangaje ko hagendewe ku bisubizo byakuwe mu maraso yapimwe y’abantu bazima bivuga ko benshi bagaragaza ko bazarwara iyi ndwara mu bihe bizaza.

Muri Nzeri 2014, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California muri Los Angeles bwerekanye ko abarwayi 9 mu barwayi 10 basanzwe badafite vitamin D ihagije mu maraso ariko ibimenyetso bagaragazaga byagiye bihinduka nyuma yo gufashwa kongererwa vitamin D mu maraso binyuze mu kubaha inyunganiramirire zifasha gusana imyakura y’ubwonko no gushyira ku murongo isukari yo mu maraso.

Ubushakashatsi bwasohotse ku wa 30 Nyakanga 2022 bwatangaje ko utunyangingo dutuma iyi ndwara yirema mu mubiri tugaragara cyane mu bagore kurushaa abagabo.

Hageragejwe imiti myinshi mu kuvura iyi ndwara, imwe irananirwa indi igerageza gukora ariko ntiyabasha kuvura abarwayi, kugeza ku wa 6 Kamena 2023 ubwo Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa cya Amerika, FDA, cyahaga icyemezo cya nyuma umuti witwa Leqembi ngo utangire kwifashishwa mu guhangana n’iyi ndwara.

Kuya 22 Mutarama 2024 abahanga mu gutanga inama ku buzima batangaje ko Alzheimer iterwa na byinshi harimo izabukuru, kudasinzira neza, imirire mibi, kunywa ibiyobyabwenge birimo itabi, gukomereka igice cy’umutwe giherereyemo ubwonko, umuvuduko w’amaraso ukabije, kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, kwiyahuza inzoga n’ibindi.

Indwara ya Alzheimer ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka ibintu birimo n'ibibaye vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .