00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibimenyetso byagufasha gutahura ko urwaye kanseri hakiri kare

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 31 March 2022 saa 12:12
Yasuwe :

Indwara ya kanseri ikomeje gukaza umurindi mu mfuruka zose z’Isi kandi iri mu zihangayikishije cyane kuko nko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gusa ihitana ubuzima bw’abarenga ibihumbi 600 buri mwaka.

Kugira ubushobozi bwo kuvumbura iyi ndwara hakiri kare ni cyo gisa n’igisubizo cy’ibanze. Gusa imbogamizi ikomeye ni iy’uko umubare munini w’abatuye isi, batarabasha gucengerwa n’ibimenyetso bishobora kubafasha gutahura niba barototewe n’iyi ndwara itarabonerwa umuti wabasha kuyirandura burundu.

Muri iyi nkuru, urabasha kumenya ibimenyetso rusange n’ibikomeye bishobora kugufasha gutahura ko wagezwemo n’iyi ndwara n’inama y’icyo wakora nk’uko abaganga babigaragaza.

Kuva amaraso igihe uri gukoresha ubwiherero

Mu gihe ukoresheje ubwiherero ukabona amaraso; yaba atukura cyane cyangwa asa n’ayijimye mu mwanda munini cyangwa se ukayabona ku mpapuro z’isuku ukoresheje wisukura, usabwa guhaguruka uhita werekeza kwa muganga kuko icyo ari ikimenyetso gishobora kukugaragariza ko urwaye kanseri y’amara. Icyo gihe umuganga azihutira kugusuzuma kugira ngo hamenyekane by’ukuri icyateye ibyo bimenyetso.

Kubabara mu nda hepfo

Kumva umeze nk’uwatumbye mu nda no kugira ububabare mu gice cyo hepfo cy’inda ukabimarana ibyumweru birenga bibiri; ni ibimenyetso by’uko ushobora kuba warafashwe na kanseri y’udusabo tw’intangangore. Ikindi kimenyetso cyagufasha gutahura ko iyi ndwara yakugezemo, ni ukumva uhaze cyane nyuma y’akanya gato umaze kurya.

Ubu bwoko kwa kanseri bufatwa nk’ubukomeye cyane kandi bubi kuko kubuvumbura hakiri kare bigoye ndetse ugasanga ibimenyetso byayo bya kare ntibikanganye na gato ku buryo abantu banabyirengagiza bakabifata nko kwivumbagatanya k’umubiri gusanzwe.

Imiburu n’utubyimba ku mubiri

Mu gihe wikoze ahantu hatandukanye ku mubiri wawe ugasanga hajemo utuntu tw’utubyimba utari usanganwe cyangwa se ugatungurwa no kwisanga wazanye imiburu n’uduheri ku mubiri kandi tutakurya, ukwiye kwihutira kwa muganga kuko ari ibimenyetso bishobora kuba ku muntu wagezwemo n’indwara ya kanseri.

Inkorora y’igihe kirekire idacika

Inkorora ishobora gufata umuntu bitewe n’ubukonje cyangwa bitewe na virusi ariko mu gihe ugize inkorora ukabona uyimaranye igihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bine, ukwiye kwihutira kwa muganga kuko biba bishoboka cyane ko waba wamaze gufatwa na kanseri y’ibihaha.

Ibindi bimenyetso byagufasha gutahura ko warwaye kanseri harimo gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito kandi mu buryo butunguranye. Ibi abenshi bakunda kubifata nk’ibidakomeye ariko mu gihe ubonye bibaye nta mpamvu kandi ukumva bijyaniranye no kubura ubushake bwo kurya (appétit) ugomba kugana kwa muganga kuko uba ushobora kuba wafashwe na kanseri y’umuhogo, iy’umwijima, kanseri y’urwagashya cyangwa se kanseri y’amara.

Kutagira ikimenyetso na kimwe

Kutagira ibimenyetso runaka bishobora kuguhishurira ko urwaye kanseri, ni imwe mu mpamvu zitera benshi gufatwa nayo kuko nta kimenyetso runaka mu byavuzwe haruguru aba agaragaza. Ibi akenshi bituma abantu batazirikana kujya kwisuzumisha indwara ya kanseri mu buryo buhoraho bikaba byatuma banahitanwa nayo bazize uburangare no kwirara.

Abantu bagirwa inama yo kugana abaganga mu buryo buhoraho bakabasuzuma bakanabaha inama zibafasha gukumira no kuba batahura kare kanseri mu gihe yaba yabagezemo.

Benshi barwara kanseri ntibabimenye bigatuma bayivuza yarabarenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .